13 September, 2026
1 min read

50% bakunda kubyibeshyaho bagakeka ko bashobora kuba bafashe ibihumanye mu mafunguro

Akenshi iyo ubabaye mu nda cyangwa ukabona ufite uburwayi bufitanye isano n’igogora, uhita utekereza ko ushobora kuba wariye ibiryo bihumanye cyangwa amafunguro igifu cyawe kitishimiye, nyamara abaganga bahamya ko ibyinshi bituruka ku bibazo byo mu mutwe umuntu afite. Ni gake cyane uzasanga umuntu agize ubu burwayi ngo atekereze ko hari isano byaba bifitanye n’ibibazo byo […]

1 min read

Urubyiruko ku isonga mu bagerageza kwiyahura mu Rwanda

Mu gihe tariki ya 10 Nzeri buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kigaragaza ko umubare munini w’abagerageza kwiyahura mu Rwanda ari urubyiruko. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu bagera kuri 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% […]

1 min read

Ikoranabuhanga: Ibigo bibiri bikomeye byaciwe amande arenga Miliyari 800 FRW

Leta y’u Bufaransa yaciye ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google ndetse n’igikora ubucuruzi bw’imyambaro n’inkweto cya Shein, amande ya miliyoni 555$ (arenga miliyari 800 Frw), kubera kutubahiriza uburenganzira bw’abakoresha serivisi zabyo. Ni icyemezo cyatangajwe n’ikigo gishinzwe kurinda umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga mu Bufaransa, CNIL. Google ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciwe miliyoni 380$, mu gihe Shein […]

1 min read

Mu mbyino n’amajwi meza, Padiri Uwimana Jean François Ft Catholic All Stars Junior bakoze mu nganzo mu ndirimbo yambaza Bikira Mariya “Mubyeyi Ugiribambe”

Padiri Uwimana Jean François ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko kubera amavugurura yazanye mu muziki wo muri Kiliziya Gatolika, agatangira kuwukora mu njyana zigezweho nka Rap, Reggae, Zouk, Amapiyano n’izindi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya “Mubyeyi Ugiribambe” yakoranye na Catholic All Stars Junior. Mubyeyi Ugiribambe ni indirimbo itanga ubutumwa bwo kwiyambaza Bikira Mariya nk’Umubyeyi uduha ubuvugizi […]

3 mins read

Mu Rwanda Ikoranabuhanga riri gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina_Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bw’Umuryango nyarwanda uharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugabo abigizemo uruhare, (RWAMREC) bwagaragaje ko abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryifashishije ikoranabuhanga rigaragara mu buryo butandukanye. Harimo, gusakaza amakuru bwite cyangwa y’ibanga y’umuntu atabizi, abasakaza amafoto cyangwa […]

2 mins read

Ese gukundana igihe kirekire byaba bivuze ko muzabana? Menya impamvu abenshi birangira batabanye

 Abantu bakundanye igihe bakunda kuvugwaho amateka atari meza ku iherezo cyangwa se cya gihe wavuga ko igihe cyo kubana kiba cyegereje, k’uko usanga akenshi batabanye n’iyo babana aba ari bake babishobora. Aha rero twakuzaniye zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma abahungu cyangwa se abakobwa bakundanye igihe kirekire birangira batabanye. 1. Gukundana igihe kitarageraMu buzima bwa buri […]

2 mins read

“Ndi nde wo kubacira urubanza?” Imvugo ikomeje kugenderwaho mu gushyigikira abo muri LGBTQ

LGBTQ mu busanzwe ni amagambo y’imine akoreshwa mu gusobanura itsinda w’ababana/bakundana bahuje ibitsina, aho umugore akundana/abana n’umugore, umugabo akabana/agakundana n’umugabo. Aba bakaba barakoze urugendo rwa Mbere kuwa 5 Nzeri 2025 rwemewe n’ab’I Roma. “Ndi nde wo kubacira urubanza?” ni imvugo yamamaye cyane ku bwa Papa Francis ubwo yashyirwagaho igitutu n’abadashyigikira abo mu Muryango w’ababana bahuje […]

1 min read

Nebo Mountain Choir yongeye kugaruka ku gukomera k’Uwiteka mu ndirimbo yayo nshya “Imirimo Yawe” 

Nebo Mountain Choir ibarizwa mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, yashyize hanze indirimbo nshya “Imirimo Yawe” ibumbatiye ubutumwa bugaruka ku mbaraga no gukomera k’Uwiteka. Nebo Mountain Choir ni Korale ikomeye ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, kuri ubu ikaba yashyize hanze indirimbo nshya bise “Imirimo Yawe” yerekana imbaraga z’Imana no kwibuka aho ikura abayizera.  Ni indirimbo […]

3 mins read

Ku rutonde rw’Abatagatifu muri Kiliziya Gatolika hiyongeyeho abandi babiri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, amaze gushyira mu rwego rw’Abatagatifu Carlo Acutis, umusore wamamaye nka “Influencer wa Yezu” na Pier Giorgio Frassati, umusore w’Umutaliyani wabaye icyitegererezo mu gufasha abakene mu kinyejana cya 20. Ni ibirori byabereye mu Rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani byitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu Gatolika benshi. Ni ku nshuro […]