Kwayura kimwe mu bimenyetso byo kudasinzira neza
Hari abantu usanga mu masaha y’akazi cyangwa se igihe bari gukora ibindi bintu by’ingenzi bibasaba gutuza, bagira ikibazo cyo kwayura bya buri kanya ku buryo bagerageza no kubirwanya ariko bikanga. Iyo ibi bibaye, benshi batekereza ko ari umunaniro, bagatangira gushaka ibintu bituma badasinzira, nko kunywa ikawa, guhekenya shikarete n’ibindi, yarekera kwayura akumva ko ubwo birangiye. […]
U Buhinde: Umugore yasamye inda aho kujya muri nyababyeyi ijya mu mwijima
Mu Buhinde, abaganga batunguwe cyane no kubona umugore utwite inda y’ibyumweru 12 irimo ikurira mu mwijima we (intrahepatic ectopic pregnancy), aho kuba muri nyababyeyi nk’uko bisanzwe. Uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 30, ngo yari amaze iminsi afite ububabare bukabije mu nda, bikajyana no kuruka. Bwa mbere ajya kureba abaganga ngo bamufashe, ngo bamunyujije mu […]
Philadelphia: Hatashywe ahubatswe ishusho ya Bikira Mariya wabonekeye I Kibeho
Ku wa 17 Kanama 2025, hatashywe ku mugaragaro agace kubatswemo ishusho yitiriwe umubyeyi Bikira Mariya w’i Kibeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo shusho yashyizwe i Philadelphia, muri Basilica Shrine of Our Lady of the Miraculous Medal, ahantu hazwi cyane nko mu Rugendo rwa Rozari rwa Mutagatifu Vincent (St. Vincent’s Rosary Walk). Ibirori byo […]
Ubushakashatsi: Ingaruka zo kuryama utinze zishobora kugera ku marangamutima no kongera ibyago ku ndwara zo mu mutwe
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’impuguke za Stanford Medicine bwerekanye ko kuryama utinze cyane, cyane cyane nyuma ya saa saba z’ijoro, byongera hagati ya 20% na 40% ibyago byo kurwara indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije (depression) n’umunaniro ukabije (anxiety). Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko guhindura gahunda yo kuryama ukaryama isaha imwe mbere y’igihe usanzwe uryamiraho bishobora […]
Igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana “Rwanda Shima Imana” kigiye kubera mu Gihugu hose
Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, kigiye kuba mu buryo bw’umwihariko aho kizabera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda. Biteganjijwe ko kizaba mu mpera z’icyumweru gitaha hagati yo ku wa 29 na 31 Kanama 2025. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025 na Komite Mpuzabikorwa y’iki gitaramo, […]
Mu Bwongereza: Urukuta “Eternal Wall” rumaze kwakira ubuhamya 100,000 bw’amasengesho yasubijwe
Umushinga ukomeye w’ikibumbano cya Gikristo uri kubakwa hafi y’imihanda minini ibiri mu Bwongereza wageze ku ntambwe ikomeye, aho hamaze kwakirwa ubuhamya burenga 100,000 bw’amasengesho yasubijwe bugenewe gushyirwa mu bubiko bwa digitale. Icyo kibumbano kizwi nka “Eternal Wall of Answered Prayer” kizaba gifite uburebure bwa metero 51,5, kizubakishwa amatafari miliyoni imwe aho buri tafari rihagarariye isengesho […]
Porogaramu za ‘AI’ ziganiriza abana iby’abakuru zigiye gutuma Meta ikorwaho iperereza
Abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagiye gutangiza iperereza kuri Sosiyete ya Meta, nyuma y’amakuru avuga ko porogaramu zayo zitandukanye z’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano [Artificial Intelligence– AI] zishobora kuba zigirana ibiganiro bidakwiye n’abana bato. Bavuze ko mu gihe abana bari gukoresha izi porogaramu, zitamenya amagambo zikoresha zikisanga zababwiye ibidakwiye bitajyanye […]
Kigali: Abitabiriye Siporo Rusange bakoze imyitozo ya Karate
Nk’uko bimaze kumenyerwa n’abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi hakorwa Siporo rusange (Car free day), iyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ntiyari isanzwe kuko yari irimo n’imyitozo ya Karate. Ni Siporo rusange yanitabiriwe n’abasanzwe bakina uwo mukino barimo Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Perezida […]
U Bushinwa: Hari abonka za ‘tetine’ mu kwirwanyiriza umujagararo (stress)
Mu Bushinwa, urubyiruko rwadukanye uburyo budasanzwe bwo kwirwanyiriza umujagararo n’ibimenyetso bijyana na wo, nko guhangayika no kubura ibitotsi, rukonka tetine zizwi ubundi ko zagenewe abana, nubwo bavuga ko hari n’izabakuru. Urubyiruko rw’aho mu Bushinwa, ruhura na byinshi birutera umujagararo, nk’ibibazo bijyanye n’akazi, amikoro nko kubona ingwate ku nguzanyo, kwishyura imyenda baba barafashe bagura imodoka n’ibindi, […]
“Assumption,” umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya usobanuye byinshi ku bakristu, ni ayahe mateka ubumbatiye?
Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, by’umwihariko abakristu gatolika ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Assumption biva ku ijambo ry’ikilatini ‘Assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Uyu munsi wizihizwa hafi ku Isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo. Hano mu Rwanda benshi baba […]