Nyuma y’Imyaka 18 Bakundana Bakoze Ubukwe Bambaye Impuzankano y’Ishuri Batangiriyemo Urukundo
Umusore n’inkumi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 18 bakundana, basusurutsa imitima ya benshi ubwo bafatwaga amafoto bambaye impuzankano yo mu ishuri ryisumbuye aho urukundo rwabo rwatangiriye. Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria batangaje benshi kubera udushya twaranze ubukwe bwabo. Urukundo rwabo rwatangiye bakiri abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak, […]
Urwara Umutwe Uhoraho? Dore Inzira Zemejwe n’Abaganga Zagufasha Kuwugabanya
Impuguke mu buvuzi bw’umutwe zisobanura uko imirire, ibitotsi, caffeine n’imyitwarire ya buri munsi bifasha kugabanya uburibwe bwo mu mutwe. Kubabara umutwe ni ikibazo abantu hafi ya bose bahura na cyo mu buzima bwa buri munsi. Abantu bamwe bawumva rimwe na rimwe, abandi bakawugira kenshi ku buryo bibabuza gukora. Nubwo rimwe na rimwe ushobora kwibaza niba […]
Kwiringira ChatGPT Byamukozeho Agera Aho Ayirakarira Kubera Ibisubizo Bipfuye Byamuviriyemo Gutsindwa
Umunyamideri w’icyamamare Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gukoresha ChatGPT mu masomo ye y’amategeko, ariko ngo byarangiye bimuteje ibibazo. Umunyamideri akaba n’icyamamare Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gukoresha ChatGPT kugira ngo imufashe mu masomo y’amategeko, ariko ngo byarangiye bimukozeho, bituma atsindwa ibizamini inshuro nyinshi. Mu kiganiro yagiranye na Teyana Taylor kuri Vanity Fair Lie Detector Test, […]
Igitaramo “We For the Gospel” Kigamije Kwamamaza Ubutumwa Bwiza Bwa Yesu Kristo
Korali Injili Bora izwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, igiye gukora igitaramo gikomeye yise “We For the Gospel Live Concert”, kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Izina ry’iki gitaramo rikomoka ku magambo y’Intumwa Pawulo mu Abaroma 1:16 avuga ati “Ntitwatewe ipfunwe n’ubutumwa bwiza,” rihuriza ku ntego yabo yo gukomeza kwamamaza Kristo. Iki […]
“Thanks Giving Cancert” Igitaramo Cyo Gushima Imana Kiri Gutegurwa na Korali Echo Des Anges
Korale Echo Des Anges irimo gutegura igitaramo cyo gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu gihe bamaze bakora umurimo w’ivugabutumwa ikora binyuze cyane mu ndirimbo ndetse no gufasha Abakristu kwitagatifuza. Iki gitaramo kizaba ku wa 15 Ugushyingo 2025, kikazabera muri Havard Main Hall, Sale ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera. Iyi Korale yavutse mu mwaka […]
“Ntibyaba bikwiye gukoresha ijambo uwafashije gucungura” Kiliziya Gatorika Yakebuye Abakristu Ku Bucungurwe Bwa Muntu
Vatican, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, Ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwatangaje iteka rihamya ko Bikira Mariya atagize uruhare mu gucungura abantu, ahubwo ko ari Yezu Kristo wenyine wabikoze mu bushake bw’Imana. Iri teka ryasohowe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya, Papa Leo XIV, risobanura ko n’ubwo Yezu ashobora kuba yaragiye ku magambo y’ubwenge ya […]
Rachel C. Poyeau Umuhanzi W’indirimbo Zo Kuramya Imana Wiyemeje Gukorera Imana Binyuze Mu Muziki
Rachel C. Poyeau, ni umukobwa ukomoka mu muryango w’abakirisitu bafite ukwizera gukomeye, akaba yaratangiye gukunda indirimbo zo kuramya Imana afite imyaka 14. Kuva icyo gihe, yabonye mu muziki inzira yo gutanga ubutumwa bw’urukundo rw’Imana n’icyizere, abifatanya no kubaka ubuzima bw’umwuka bukomeye. Uyu muhanzi umaze kugira izina rikomeye, ahamya ko ijwi rye ari impano yahawe ngo […]
Free to Worship Igiye Gukorera Ibitaramo Bikomeye Muri Australia Biyobowe na Mathias Mhere
Itsinda rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Free to Worship, rigiye gukorera ibitaramo by’iserukiramuco byiswe Legacy Concerts muri Australia, aho bizayoborwa n’umuhanzi w’icyamamare Mathias Mhere. Ibi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi itatu mikuru muri uku kwezi: Melbourne ku ya 7 Ugushyingo, Sydney ku ya 8 Ugushyingo, na Perth ku ya 9 Ugushyingo […]
Papa Leo Yasuye Basilika Ya Mutagatifu Mariya Major Asabira Papa Francis
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, saa mbili n’iminota itanu z’umugoroba, Papa Leo XIV yasuye Basilika ya Mutagatifu Mariya Major anasengere ku mva ya Papa Francis, imbere y’ishusho ya Salus Populi Romani, izwi nk’isura y’umurinzi w’abanya-Roma. Mu rwego rwo kumwibuka, Papa Leo yashyize indabo z’umweru ku mva yashyinguwemo Papa Francis, mu gikorwa cy’icyubahiro n’isengesho ryuje […]
Gérald Cius, Umuririmbyi Wubakiye Ku Kwizera No Gukorera Umuryango
Gérald Cius ni umuririmbyi ukomoka muri Haiti ariko ukorera umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo benshi bamufata nk’umuhanzi, we avuga ko ari umugaragu w’Imana, ukoresha ijwi rye n’ubutumwa mu guhimbaza Imana no gufasha abandi. Yavutse mu muryango w’abakirisitu Gatolika ariko akurira mu buryo bw’ivugabutumwa rya Gikristo, bituma agira urufatiro rukomeye mu kwemera. […]