Mu Bwongereza: Urukuta “Eternal Wall” rumaze kwakira ubuhamya 100,000 bw’amasengesho yasubijwe
Umushinga ukomeye w’ikibumbano cya Gikristo uri kubakwa hafi y’imihanda minini ibiri mu Bwongereza wageze ku ntambwe ikomeye, aho hamaze kwakirwa ubuhamya burenga 100,000 bw’amasengesho yasubijwe bugenewe gushyirwa mu bubiko bwa digitale. Icyo kibumbano kizwi nka “Eternal Wall of Answered Prayer” kizaba gifite uburebure bwa metero 51,5, kizubakishwa amatafari miliyoni imwe aho buri tafari rihagarariye isengesho […]
Porogaramu za ‘AI’ ziganiriza abana iby’abakuru zigiye gutuma Meta ikorwaho iperereza
Abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagiye gutangiza iperereza kuri Sosiyete ya Meta, nyuma y’amakuru avuga ko porogaramu zayo zitandukanye z’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano [Artificial Intelligence– AI] zishobora kuba zigirana ibiganiro bidakwiye n’abana bato. Bavuze ko mu gihe abana bari gukoresha izi porogaramu, zitamenya amagambo zikoresha zikisanga zababwiye ibidakwiye bitajyanye […]
Kigali: Abitabiriye Siporo Rusange bakoze imyitozo ya Karate
Nk’uko bimaze kumenyerwa n’abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi hakorwa Siporo rusange (Car free day), iyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ntiyari isanzwe kuko yari irimo n’imyitozo ya Karate. Ni Siporo rusange yanitabiriwe n’abasanzwe bakina uwo mukino barimo Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Perezida […]
U Bushinwa: Hari abonka za ‘tetine’ mu kwirwanyiriza umujagararo (stress)
Mu Bushinwa, urubyiruko rwadukanye uburyo budasanzwe bwo kwirwanyiriza umujagararo n’ibimenyetso bijyana na wo, nko guhangayika no kubura ibitotsi, rukonka tetine zizwi ubundi ko zagenewe abana, nubwo bavuga ko hari n’izabakuru. Urubyiruko rw’aho mu Bushinwa, ruhura na byinshi birutera umujagararo, nk’ibibazo bijyanye n’akazi, amikoro nko kubona ingwate ku nguzanyo, kwishyura imyenda baba barafashe bagura imodoka n’ibindi, […]
“Assumption,” umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya usobanuye byinshi ku bakristu, ni ayahe mateka ubumbatiye?
Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, by’umwihariko abakristu gatolika ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Assumption biva ku ijambo ry’ikilatini ‘Assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Uyu munsi wizihizwa hafi ku Isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo. Hano mu Rwanda benshi baba […]
Abanyarwanda bagera kuri 81% bafite icyizere cyo kubona amafaranga
Raporo y’Igihembwe cya kabiri y’Ikigo gishinzwe gukusanya Amakuru ku bigo by’Imari (TransUnion), igaragaza ko hejuru ya 81% by’Abanyarwanda bafite icyizere cyo kubona amafaranga aho abasaga 38% bemeza ko babonye inyongera ku yo binjiza. Ni mu gihe imibare y’Ikikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025 ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye […]
Ikoranabuhanga: Hari gukorwa amadarubindi azajya afasha abantu batumva neza
Abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye muri Écosse bari gukora amadarubindi afite umwihariko wo gufasha abantu bafite ibibazo byo kutumva neza. Aya madarubindi azaba afite camera izajya ireba ibyo uyambaye abona, mu gihe ari kugirana ikiganiro n’umuntu, ifate amajwi. Ayo majwi azajya yoherezwa kuri ‘server’ kuri ubu ziri muri Suède aho porogaramu zabugenewe zizajya zihita ziyayungurura […]
Aline Sympaty yongeye guhumuriza abantu bahura n’ibigeragezo mu ndirimbo nshya “Ntidutsindwa”
Umuramyikazi Nyiranzabahimana Aline uzwi ku izina rya Aline Sympaty yongeye gutanga ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo yashyize hanze “Ntidutsindwa”, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu, kwizera no kudacika intege kuko bafite Imana itajya ineshwa. Ni indirimbo uyu muramyikazi yashyize hanze tariki 12 Kanama 2025 kuri Youtube, aho ikomeje kurebwa n’abatari bake mu gihe imaze igiye hanze. Iyi […]
Wales: Itorero Angilikani nyuma yo kwemera kuyoborwa n’umwe mu baryamana bahuje ibitsina byababaje Musenyeri Laurent Mbanda
Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON, wamaganiye kure Itorero Angilikani rya Wales ryafashe icyemezo cyo kuyoborwa na Cherry Vann usanzwe ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina. Ku wa 30 Nyakanga 2025 ni bwo Cherry Vann yatorewe kuba Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani rya Wales. Cherry Vann ni we mugore wa mbere uyoboye […]
Kiliziya Gatolika yaburiye abantu mbere yuko hizihizwa Asomusiyo
Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, iherereye muri Diyosezi Gikongoro yaburiye abantu ibasaba kwirinda abatekamutwe bitwikira ko bavuye i Kibeho cyangwa bahakora bakabiba utwabo. Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, ku wa 10 Kanama 2025, mu itangazo ryagenewe abakirisitu n’abandi bose bagera i Kibeho mu gihe Isi yose […]