Ubushakashatsi: Abagabo benshi Bihagararaho kandi bashegeshwe
Nubwo benshi batekereza ko abagabo batita cyane ku rukundo nk’uko abagore babigenza, ubushakashatsi bwerekanye ko ari bo baba bafite intimba nyinshi kandi bagashegeshwa no gutandukana n’abo bakundanaga. Abahanga mu by’imitekerereze bo muri kaminuza zo mu Bwongereza no mu Busuwisi bakoze ubushakashatsi bwagutse ari nabwo bwa mbere bukozwe ku ngaruka zo gutandukana n’uwo mwakundanaga, dore ko […]
Ubukungu: Intera hagati y’abakire n’abakene muri Afurika ikomeje kwiyongera ku rwego ruteye impungenge
Raporo nshya y’umuryango mpuzamahanga Oxfam yagaragaje ko abaherwe bane ba mbere muri Afurika bafite umutungo ubarirwa muri miliyari 57.4 z’amadolari ya Amerika, ungana n’umutungo rusange w’abaturage barenga miliyoni 750, cyangwa kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane wa Afurika. Iyo raporo yiswe “Icyuho cy’ubukungu muri Afurika n’izamuka ry’ibihe by’ubutunzi budasanzwe” ivuga ko icyuho kiri hagati y’abakire n’abakene muri Afurika […]
Kigali: Chorale Inyange za Mariya yateye intambwe ya kabiri mu rugendo rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya
Chorale Inyange za Mariya ibarizwa muri Cathedral St Michel ya Arkidiyosezi ya Kigali, yateguye igitaramo yise “Nyina wa Jambo Assumption Concert – Edition 2” kizarangwa n’indirimbo nziza, amajwi meza n’impano nshya. Iki gitaramo kizaba tariki 10 Kanama 2025 muri Camp Kigali kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Egide Tuyishime, Umuyobozi wa Chorale Inyange za Mariya, yabwiye […]
Ikoranabuhanga rishya rizajya riburira abakiliya ubutumwa bugamije kubatekera imitwe
Tariki ya 17 Nyakanga 2025, kuri uyu wa kane, Airtel Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego z’umutekano, yabaye Sosiyete ya mbere y’Itumanaho mu Rwanda, yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwise “Airtel Spam Alert”, bugamije gukumira ubutekamutwe bukorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS). Ni uburyo Airtel ivuga ko bugamije kuburira abakiliya ngo birinde abantu babatekera […]
Intego yanjye si ukubaka izina cyangwa gushaka ikuzo: Umuramyi Emma Rwibutso wamuritswe na Nshuti Bosco
Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko intego ye atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari ukubona abantu bahinduka, imitima ikakira Yesu, n’icyizere kigaruka mu buzima bw’abari baracogoye. Umuhanzi Rwibutso Emma umaze umwaka umwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahawe amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cy’amateka ‘Unconditional […]
Nibura ibuka kuvuga murakoze: gushimira bigomba kukubera ingeso
Uyu munsi, Isi irihuta cyane, haba mu iterambere ndetse no mu buryo abantu bakora. Usanga ibi byibagiza abenshi no gushimira ku bintu byiza bafite mu buzima. Nyamara gufata umwanya wo gushimira bifite byinshi bivuze haba kuri wowe n’abandi bantu muhura mu buzima bwa buri munsi. Ese ujya wibuka gushimira? Haba abavandimwe bawe, ababyeyi bawe, abana […]
Ubushakashatsi: Abatinda gushaka Umubare wabo ukomeje kwiyongera kandi bigira ingaruka gusa hari n’inama
Mu myaka ya vuba, bigaragara ko umubare w’Abanyarwanda batinda gushaka ukomeje kwiyongera. Ibi ntibigaragara mu Rwanda gusa, ahubwo ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi ku Isi. Impuguke mu by’imibereho y’abantu, ubukungu ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, zerekana ko gutinda gushaka bigira ingaruka ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange. Impamvu ya mbere ivugwa […]
Ubushuti bwamara imyaka 7 bushobora kumara ubuzima bwa muntu bwose – Ubushakashatsi
Ubushuti ni kimwe mu bintu bifite agaciro gakomeye mu buzima bw’umuntu kuko bufasha mu kugira ubuzima bwiza haba ku mubiri no mu mitekerereze. Nubwo inshuti nyinshi zisimburana bitewe n’aho umuntu ageze mu buzima, ubushakashatsi bwagaragaje ko inshuti zimaze igihe kirenze imyaka irindwi zishobora kuguma zihamye kugeza ku iherezo ry’ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe na Gerald Mollenhorst wo […]
Ifite ubutumwa bwihariye bwo gukumbuza abizera ibyiza by’ijuru: Chichi wamamaye muri Gisubizo Ministries n’umugore we Vovo barakataje mu muziki wa Gospel
Umuramyi Ntebutsi Etienne uzwi nka Chichi, wamamaye mu itsinda Gisubizo Ministries, ari kumwe n’umugore we Mutumwinka Yvonne [Vovo], bakomeje kugenda bashimangira umusanzu wabo mu guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.Bombi ni abaririmbyi b’abanyamwuka bafite intego yo kugeza ijambo ry’Imana kuri benshi, by’umwihariko barushaho kuba urugero rwiza nk’umugabo n’umugore bakorana umurimo w’Imana mu bumwe no mu […]
Abarwara kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura bakomeje kwikuba inshuro nyinshi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize. Muri Gashyantare uyu mwaka, MINISANTE yatangije gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027, mbere ho imyaka itatu kuri gahunda […]