Abantu bahura n’ibigeragezo bongeye guhabwa icyizere n’ihumure n’abaramyi Nzungu ft Ben & Chance mu ndirimbo yabo nshya “Siku Za Matata”
Mu gihe isi yuzuyemo ibibazo n’imihangayiko, abaramyi Nzungu afatanyije n’itsinda Ben na Chance bahumurije abemera mu ndirimbo yasohotse ku wa 09 Gashyantare, “Siku Za Matata” igaragaza imbaraga z’ukwizera, igakangurira abantu cyane cyane Abakristu kudacika intege mu bihe bikomeye, ikoresheje amagambo yuzuye ihumure n’icyizere. Nzungu ni umuhanzi umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika yo kuramya […]
Indirimbo “Umukiza” y’ihumure n’icyizere mu buzima bwa gikristu ya Gisubizo Ministry OHIO
Indirimbo Umukiza ya Gisubizo Ministry OHIO yashyizwe ahagaragara tariki ya 9 Gashyantare, ikaba yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubutumwa bukomeye ishyira imbere, bushingiye ku gakiza, urukundo n’icyizere Yesu aha abamwizera. Mu butumwa bwayo, indirimbo igaruka ku gitekerezo cy’uko Yesu ari Umukiza w’abantu bose, wigize igitambo kugira ngo arokore abari mu […]
Inyigisho ya Purgatoire hagati y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika n’impaka z’amadini
Purgatoire ni imwe mu nyigisho zagiye zitera impaka ndende mu mateka ya gikirisitu, igafatwa na Kiliziya Gatolika nk’ihame rikomeye ry’ukwemera kwayo, mu gihe ayandi madini ayifata mu buryo butandukanye cyangwa akayihakana burundu. Icyizere n’impaka ku buzima bwa roho nyuma y’urupfu bikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye mu myemerere ya gikirisitu, aho Kiliziya Gatolika isobanura purgatoire […]
Indirimbo Nirata Umusaraba ya Rwibutso Emma isubiza imitima ku musingi w’agakiza ka gikristo
Ku wa 05 Gashyantare 2026, umuramyi Rwibutso Emma yasohoye indirimbo Nirata Umusaraba, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwibutsa Abakristo ko umusaraba wa Yesu Kristo ari wo shingiro ry’agakiza n’ukwemera kwabo. Umuramyi Rwibutso Emma yongeye gukangura imitima y’abakunzi b’umuziki wa kuramya no guhimbaza Imana, asohora indirimbo nshya yise Nirata Umusaraba. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 05 Gashyantare 2026, […]
Paruwasi ya Save: Isoko y’Urumuri rw’Ivanjiri mu Rwanda mu rugendo rw’imyaka 126
Mu kwizihiza imyaka 126 Paruwasi ya Save imaze ishinzwe, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yibukije abakirisitu ko ari ishema rikomeye mu mateka y’ivanjiri mu Rwanda, abasaba gukomeza kuba umunyu n’urumuri rw’isi binyuze mu bikorwa byiza n’ukwamamaza Ivanjiri. Kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Gashyantare 2026, Paruwasi ya Save yizihije isabukuru y’imyaka 126 imaze ishinzwe, ibirori byitabirwa […]
Uganda: Perezida Museveni yasabwe kurekura Padiri Ssekabira nta mananiza
Ihuriro ry’abanyatewolojiya muri Afurika ryandikiye Perezida wa Uganda risaba ko Padiri Deusdedit Ssekabira afungurwa byihuse, rigaragaza impungenge ku ifungwa rye, ku itotezwa rikorerwa abanyamadini n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, no ku hazaza h’ubwisanzure bwa politiki muri Uganda. Mu bihugu byinshi bya Afurika, ikibazo cy’ubwisanzure bwa politiki, uburenganzira bwa muntu n’uruhare rw’amadini mu mibereho y’abaturage gikomeje kuba […]
Kubaka Kenya itabera kandi itekanye_Kiliziya yatangije igisibo 2026 nk’inzira yo kugaragaza impinduka mu mitima no mu gihugu
Kiliziya Gatolika muri Kenya yatangaje gahunda idasanzwe y’Igisibo cya 2026, ihamagarira Abanyakenya guhindura imitima yabo no kwitandukanya n’imiyoborere mibi, ihohoterwa n’iyangirika ry’ibidukikije, mu rwego rwo kubaka igihugu gishingiye ku butabera n’agaciro ka muntu. Mu gihe Kenya ikomeje guhura n’ibibazo by’imiyoborere, ubukungu n’umutekano, Kiliziya Gatolika yafashe umwanya wo guhamagarira abaturage impinduka zishingiye ku mutima n’ibikorwa bifatika. […]
Abiyeguriye Imana basabwe kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’icyizere mu isi yugarijwe n’ibibazo
Papa Leo XIV yahamagarira abiyeguriye Imana kwitanga no kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’icyizere mu isi yugarijwe n’amakimbirane n’ubukene. Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Abiyeguriye Imana, Papa Leo XIV yasabye abiyeguriye Imana kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’icyizere mu isi yugarijwe n’amakimbirane, ubukene n’ihungabana ry’ukwemera. Ibi yabigarutseho ku wa 2 Gashyantare 2026, mu gitambo cya misa yasomeye muri Bazilika […]
Icyumweru cy’Umuryango cyahujwe na Saint Valentin: Kiliziya irahamagarira Abakristu gusigasira urukundo n’ubumwe
Kiliziya Gatolika mu Rwanda irashishikariza Abakristu kwitabira ibikorwa by’Icyumweru cy’Umuryango giteganyijwe kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2026, kikaba cyarahujwe n’Umunsi wa Saint Valentin, mu rwego rwo kwimakaza urukundo, ubumwe n’indangagaciro z’umuryango. Ibi byatangajwe na Padiri Fraterne Nahimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wavuze ko iki cyumweru […]
Hari abamenya ko bafite nyashi bakagenda bidunda mu materaniro_ Pastor yacyebuye abakristu ku myitwarire idahwitse
Mu materaniro ya ADEPR Gatenga, Pastor Aloys Uwakarema yasobanuye ko ubukiristo nyakuri bugomba kugaragarira mu buzima bw’umuntu bwose, harimo no kuri nyashi, aho yibukije abakobwa n’abagore ko ubwiza bw’umubiri butagomba gusimbura ubukristo. Mu materaniro yabaye mu Itorero rya ADEPR Gatenga, Pastor Aloys Uwakarema yateye abantu benshi urwenya no gutekerezo ubwo yavugaga ku ijambo “nyashi” risobanura […]