Arkiyepiskopi Mullally ari mu ruzinduko i Roma aho azahura na Papa Leo XIV
Umuyobozi mukuru w’Itorero Angilikani ku isi, akaba n’umugore wa mbere uyoboye iri torero, ari mu ruzinduko rwa mbere Mpuzamahanga rwitezweho kongera imbaraga mu mubano na Kiliziya Gatolika. Arkiyepiskopi wa Canterbury mushya, Sarah Mullally, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine i Roma aho ateganyijwe guhura na Papa Leo XIV, mu gikorwa kigaragaza indi ntambwe ikomeye mu mubano uri […]
Ubuzima bwanjye ni wowe! Umugore yakunze umugabo wundi mugore kugera aho bimujyana kwa muganga
Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 38 wakunze umugabo w’undi mugore kugera aho byamujyanye kwa muganga, bivugwa ko yaba yararwaye indwara y’urukundo ubusanzwe izwi nk’indege. Uyu mugore witwa Niyotwagira Josephine, asanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, akaba atuye mu Karere ka Gicumbi. Nubwo ari umubyeyi, avuga ko nyuma yo kurwara iyi ndwara yayikijijwe nuko […]
Papa Leo XIV yashyizeho Umuyobozi w’Agateganyo muri Diyosezi ya Kondoa nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Mfumbusa
Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi yahawe inshingano zo kuyobora Diyosezi ya Kondoa by’agateganyo, mu gihe Kiliziya ikomeje icyunamo cy’urupfu rw’umushumba wayo wari umaze igihe ayiyobora kandi yaragize uruhare rukomeye mu itumanaho rya Kiliziya muri Afurika. Papa Leo XIV yashyizeho Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi nk’Umuyobozi w’Agateganyo (Apostolic Administrator) wa Diyosezi ya Kondoa muri Tanzaniya, asimbuye by’agateganyo nyakwigendera […]
Kiliziya isanga kudategura kubaka umuryango no kutumva inshingano z’urugo biri mu biri gutiza umurindi gatanya mu Rwanda
Kiliziya Gatolika ivuga ko ubusabe bwo gushyingiranwa butiteguwe neza no kutumva inshingano z’urugo, biri mu bituma ingo zirenga 4,400 zarasenyutse muri 2025, aho 41% zari zitaramara imyaka 10 zibana. Mu gihe umuryango ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye mu mibereho y’abaturage. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa […]
Yakoye inka 297 n’amafaranga menshi: Menya byinshi ku bukwe bwa Thon Chol Riak wegukanye umugeni ku nkwano yavugishije benshi
Mu muco w’ibihugu byinshi bya Afurika, inkwano ni igice cy’ingenzi mu gushinga urugo, aho umuryango w’umusore uha uw’umukobwa impano z’icyubahiro nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kubaka ubuzima hamwe ndetse bigafatwa nk’ishimwe ku babyeyi. Akenshi haba harimo inka, amafaranga cyangwa ibindi bintu bifite agaciro, bigaragaza ubushobozi bw’umusore n’ubushake bwo kubaka urugo rukomeye. Mu bihugu bimwe na bimwe imigenzo […]
Padiri Ugwu yamaganye gutanga igihembo ku buzima bw’umuntu ashinja ubutabera kudakora muri Nigeria
Amagambo akomeye ya Father Kelvin Ugwu yateje impaka, agaragaza impungenge ku mutekano n’imikorere y’ubutabera nyuma y’aho Imam ashyiriyeho igihembo uzica pasiteri. Muri Nigeria, Padiri Kelvin Ugwu yongeye kuzamura impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko atewe impungenge n’aho igihugu kigana, anagaragaza ko arambiwe ibiri kuhakorerwa, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’ubutabera. Ibi yabivuze nyuma y’uko amakuru […]
Nyuma yo kumara iminsi mu makimbirane na Papa Trump yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya
Igikorwa cyo gusoma Bibiliya cyabereye muri Museum of the Bible cyongeye kuzamura impaka ku ruhare rw’idini muri politiki ya Amerika n’imyitwarire ya Perezida Trump. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya cyateguwe n’abakirisitu b’abakonserivatifu, mu gihe akomeje kugirana amakimbirane n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV […]
Umugore ufite abagabo babiri yasangije amafoto y’umuryango we akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga
Umugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Mogatosilebo yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu amafoto agaragaza ubuzima bwe n’abagabo be babiri, ibintu byatunguranye kuri benshi. Nk’uko Tuko yabitangaje, ayo mafoto yagaragaje aba bantu batatu bambaye imyambaro isa, bagaragaza ubusabane n’urukundo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Muri ayo mafoto, aba bagabo bombi […]
Israel yasabye imbabazi Abakristu nyuma y’igikorwa kigayitse cyo kwangiriza ishusho ya Yezu muri Liban
Guverinoma ya Israel n’igisirikare cyayo batangaje ko igikorwa cy’umusirikare cyatesheje agaciro amahame y’igihugu, bemeza ko bubaha amadini yose kandi abakoze amakosa bazahanwa. Igihugu cya Israel cyasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’uko umwe mu basirikare bacyo agaragaye amenagura ikibumbano cy’ishusho ya Yezu mu majyepfo ya Liban, igikorwa cyafashwe nko gusuzugura imyemerere y’Abakirisitu. Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira […]
Bahanuye ibinyoma bikomeye bituma batakarizwa icyizere_abapasiteri 5 biswe abanyabinyoma mu Rwanda
Mu gihe ubukristu bumaze kugera henshi ku isi ndetse benshi bemera ko turi mu bihe bya nyuma, mu bihe nk’ibi aho benshi bakomeje kwiyita abahanuzi batumwe n’Imana, no mu Rwanda hari abapasiteri cyangwa abavugabutumwa bagiye bahanura ibyafashwe na benshi nk’ibinyoma. Umwanditsi w’Ivanjiri Matayo ubwo yagarukaga ku byerekeye ku kurimbuka kwa Yeruzalem no kugaruka kwa Yezu […]