13 September, 2026
4 mins read

Kuva ku guhurira mu rusengero kugera ku isezerano: Urugendo rw’urukundo rwa Gideon Kirui na Tabea Jasmin rwabagejeje ku gushakana

Inkuru ya Gideon Kirui n’umugore we w’Umunyadage, Tabea Jasmin Schumann, igaragaza ko urukundo rufite imizi mu Ivanjili rushobora gutsinda inzitizi zose, rukubaka ubumwe burenze imbibi z’ibihugu n’imyumvire y’abantu. Mu gihe isi ikomeje kugaragaramo amacakubiri ashingiye ku moko, ku muco no ku mateka, inkuru ya Gideon Kirui, umusore wo mu Karere ka Nakuru muri Kenya, n’umugore […]

3 mins read

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu 2026 kigiye gutangira

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje aho imyiteguro igeze, usobanura intego n’akamaro k’iki cyumweru kizizihizwa kuva ku wa 18 kugeza ku wa 25 Mutarama 2026. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda) wagiranye inama n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, ugamije gutangaza aho imyiteguro yo kwizihiza Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe […]

2 mins read

Pastor Franklin Graham yahamagariye Abanyamerika gusenga no kwihana

Umuyobozi wa Samaritan’s Purse na Billy Graham Evangelistic Association avuga ko igihugu cya Amerika kiri mu bibazo bikomeye, asaba abaturage kwiyunga no gusaba Imana imbabazi mu gihe cy’umwuka mubi wa politiki. Pasto Franklin Graham, uyobora Samaritan’s Purse n’ishyirahamwe rya Billy Graham Evangelistic Association, yahamagariye Abanyamerika bose kwifatanya na we muri gahunda yo gusenga no kwihana […]

2 mins read

Ababikira bo mu muryango wa Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza biyemeje kurengera abagore n’abana bahohoterwa

Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu ngo, itotezwa n’ihezwa bikorerwa abagore n’abana, Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza (La Congrégation des Sœurs de Notre-Dame de Charité du Bon Pasteur), ukomeje kwiyemeza ubutumwa bwo kuba hafi y’abababaye, ubaha ihumure , icyubahiro n’icyizere. Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba […]

2 mins read

Abakristu barasabwa kongera kwiyumva nk’abagize Kiliziya kurusha kwibanda ku mubare munini w’abayigize

Mu gisubizo ku barimu ba Gatigisimu, Papa agaragaza ko ikibazo cy’igabanuka ry’abitabira Kiliziya kiboneka no mu bindi bihugu bifite amateka maremare ya gikristu. Papa Leo XIV yagarutse ku kibazo cy’igabanuka ry’abitabira ubuzima bwa paruwasi, cyane cyane imiryango n’urubyiruko, ashimangira ko agaciro nyakuri ka Kiliziya kadashingiye ku mubare w’abayitabira, ahubwo gashingira ku kwiyumva ko umuntu ari […]

2 mins read

Musenyeri Sipuka yiyemeje kuyobora Arikidiyosezi ya Cape Town yifashishije ubunararibonye bwe

Arikiyepiskopi mushya wa Cape Town avuga ko yiteguye gukorera Kiliziya n’abakirisitu, ashyira imbere ubuyobozi bwa gishumba, imibereho y’urubyiruko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Musenyeri Sithembele Anton Sipuka, wagizwe Arikiyepiskopi mushya wa Arikidiyosezi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yiteguye gukoresha ubunararibonye yakuye mu myaka myinshi yamaze ayobora Diyosezi ya Mthatha, mu nshingano nshya yahawe na Papa […]

3 mins read

Isabukuru y’imyaka 44 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho yongeye guhuza abakristu baturutse imihanda yose

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hizihijwe isabukuru y’imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye Nathalie Mukamazimpaka, umwe mu bakobwa batatu Kiliziya Gatolika yemeje ko babonekewe n’Umubyeyi Bikira Mariya. Uyu muhango wabereye ku Ngoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho, utangirwa n’isengesho ry’ Ishapule, gusabira ingo n’imiryango, […]

2 mins read

Kardinali Ambongo yagaragaje imiyoborere mibi n’ubusumbane nk’imizi y’umutekano muke muri Afurika

Arikiyepiskopi wa Kinshasa avuga ko ihirikwa ry’ubutegetsi n’amakimbirane bikomeje kwiyongera bitewe no kunanirwa kwa demokarasi n’imicungire mibi y’umutungo. Kardinali Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ubusumbane bukabije, imiyoborere mibi n’imicungire idahwitse y’umutungo kamere ari byo ntandaro y’umutekano muke n’ihirikwa ry’ubutegetsi bikomeje kugaragara mu bihugu byinshi bya Afurika. Yabigarutseho […]

3 mins read

Kiliziya Gatorika yamaganye ubucuruzi bw’inda, ishimangira ko bubangamira agaciro k’ubuzima

Mu ijambo rye, Papa i Vatican yongeye kubyutsa impaka ku gutwitirwa, gukuramo inda n’iyubahirizwa ry’icyubahiro cy’umwana n’umugore. Papa Leo XIV yatangaje ku mugaragaro ko adashyigikiye na gato igikorwa cyo gutwitira undi muntu hagamijwe inyungu z’amafaranga, avuga ko ari uburyo bubangamira bikomeye agaciro k’ubuzima bwa muntu, icyubahiro cy’umwana uvuka ndetse n’ubushobozi bwe bwo kubyara. Ibi yabivugiye […]

2 mins read

Uganda: Mu isengeho basohoye, Abepiskopi Gatorika basabye abakristu gusenga no kurangwa n’Amahoro mu bihe by’Amatora

Abepeskopi bo muri Uganda basohoye isengesho rigamije gusaba amahoro, ubutabera n’ubumwe mu gihe abaturage bitegura amatora ya Perezida n’Inteko Ishinga Amategeko. Mu gihe Uganda yitegura amatora ya Perezida ndetse n’abadepite 499 bagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, Abepiskopi ba Kiliziya Gatorika bo muri Uganda basohoye isengesho rusange rigamije gusabira igihugu amahoro, […]