ADEPR: Kwishima udafite ubwenge nta byishimo nyakuri birimo
Itorero rya ADEPR ryashimye icyemezo cya Leta cyo guhagarika inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge no gukumira izinjizwa mu Rwanda, rivuga ko ari intambwe ikomeye mu kurinda Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga z’akabya. Umushumba Mukuru wa ADEPR akaba n’Umuvugizi waryo, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabivuze I Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguraga Igiterane cya Rwanda Shima […]
Papa Leo XIV yasabye abakirisitu gukomeza kwizera mu bihe bikomeye
Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kudacika intege mu bihe by’ibigeragezo, ahubwo bagakomeza kwizera no kwiringira Yezu, kuko ukwemera gushobora kubafasha kubona amahoro n’imbaraga mu bibazo bahura na byo. Ibi yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yayoboraga isengesho rya Angelus imbere y’abakirisitu n’abasuye Vatican bari bateraniye ku Rwibutso rwa Mutagatifu Petero i Roma. […]
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye Koreya y’Epfo kurekera Iyobokamana ubwisanzure
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye Guverinoma ya Koreya y’Epfo kongera gusuzuma ifungwa rya Lee Man-hee, umuyobozi wa Shincheonji ufite imyaka 95, ivuga ko hakwiye kubahirizwa ihame ryo gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha ndetse n’ubwisanzure bw’idini. Ibi byatangajwe ku wa 7 Kanama 2026, nyuma y’inama n’abanyamakuru yabereye muri Seoul Foreign Correspondents’ Club, yateguwe […]
Aline Gahongayire: Kwikunda no kwiyubaka ni umuti ukomeye urinda kwiheba
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yavuze ko kwikunda no kwimenya ari imwe mu ntwaro zamufashije guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima, ashimangira ko umuntu akwiriye kwitoza kwibwira amagambo meza aho kwemera gutwarwa n’ibitekerezo bibi bishobora kumwangiriza ubuzima bwo mu mutwe. Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Aline yavuze ko buri munsi atangira yireba mu ndorerwamo […]
Abanyamakuru bakwiye kuba intumwa z’amahoro_Karidinali Kambanda ubwo yatangizaga Signs World Congress 2026
Karidinali Antoine Kambanda yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho gukoresha umwuga wabo mu kubaka amahoro no kwimakaza ukuri, agaragaza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yerekanye uburyo itangazamakuru rishobora gukoreshwa mu gusenya sosiyete cyangwa kuyubaka. Yabitangaje ku wa 4 Kanama 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro SIGNIS World Congress 2026, inama mpuzamahanga y’abanyamakuru n’abakora mu […]
Umukobwa wahagaritse ubukwe bwe yatunguye benshi yemera ko ari we wakoze amakosa
Umukobwa wo muri Nigeria witwa Chidima Praise yahagaritse ubukwe bwe bwari bwaramaze gutangazwa, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, aho kwemera ko uwari umukunzi we ashyirwa mu majwi, yatangaje ko ikibazo cyaturutse kuri we, ashimangira ko batandukanye bumvikanye kandi bababariranye, anasaba abantu kubaha ubuzima bwe bwite mu gihe ari gukira ibikomere. Chidima Praise, umukobwa […]
Si byose biba byaragezweho mu nzira nziza_ Pastor Hortance Mazimpaka aburira urubyiruko
Pastor Hortance Mazimpaka yasabye urubyiruko kwitwararika ubuzima bubona ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko kwifuza umutungo n’imibereho by’abandi utazi inkomoko yabyo bishobora kubushyira mu nzira mbi. Yavuze ko abantu benshi bashukwa n’amafoto n’amashusho agaragaza imodoka zihenze, amazu meza n’ubuzima buhenze, nyamara bakirengagiza kwibaza uburyo ibyo byose byagezweho, abasaba gushakira icyerekezo cy’ubuzima muri Kristo aho kugendera ku […]
Abakristu Gatolika bo muri Amerika bagiye gukuba kabiri inkunga igenerwa Kiliziya yo muri Afurika
Abakristu Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko bafite gahunda yo gukuba kabiri amafaranga bakusanyaga buri mwaka yo gufasha Kiliziya Gatolika yo muri Afurika, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zatewe n’igabanywa ry’imfashanyo Amerika yageneraga umugabane wa Afurika. Ibi byatangajwe na Musenyeri John Curtis Iffert, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Covington, akaba yari ahagarariye […]
Ni ukwemera inyigisho cyangwa ni uguhunga inshingano?_Ikibazo Cadette yabajije abagabo nyuma yo gushyigikira Dr. Paul Gitwaza ku ngingo yo gutera ivi
Umukundwa Clémence, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, yavuze ko impaka zakurikiye amagambo ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku muhango wo gutera ivi zagaragaje ikindi kibazo kiri mu rubyiruko, aho bamwe mu bagabo bashobora kuba bishimiye ayo magambo atari ukubera impamvu z’umuco cyangwa ukwemera, ahubwo ari uko babona uwo muhango ubahenda. Mu minsi ishize, amagambo […]
Mu rugamba rwo kurwanya amakuru y’ibihuha, ibihugu byatangiye kwigisha abana uburyo bwo kumenya ukuri
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwihuta no koroshya ikwirakwizwa ry’amakuru ku mbuga nkoranyambaga, ibihugu byinshi ku Isi byatangiye kwigisha abana n’urubyiruko uburyo bwo gusuzuma amakuru mbere yo kuyizera cyangwa kuyasangiza abandi. Abahanga bavuga ko ubu bumenyi bwabaye ingenzi nk’uko gusoma, kwandika no kubara byahoze ari inkingi z’uburezi. Kugeza ubu, abana n’urubyiruko bamara amasaha menshi kuri internet […]