Jamaica: Unity Singers Bafite Akanyamuneza Nyuma Yo Gutoranywa mu Bihembo bya “Sterling Gospel Music Awards”
Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “Unity Singers”, rimaze imyaka 18 ritangaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, ryishimiye kuba ryatoranyijwe bwa kabiri mu cyiciro cy’Itsinda ryiza ry’Umwaka mu bihembo bya Sterling Gospel Music Awards 2025. Shane Haslam, umuyobozi wa Unity Singers Ministry, yabwiye Ikinyamakuru Observer Online ko gutoranywa muri iki gihembo byerekana ko […]
Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika Bamaganye Icyemezo Cy’urukiko
Kinshasa, RDC, Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bamaganye icyemezo cy’urukiko rwa gisirikare rwo gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, bashimangira ko iki cyemezo kidashingiye ku mahoro ahubwo ari uburyo bwo kwihorera. Mu butumwa bw’amashusho bwasomwe kuri uyu wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri […]
Wari uzi ko hariho indwara yo gutinya kugira ibyishimo?
Cherophobia’ ni indwara y’ubwoba ituma umuntu atinya kwishima, kuko aba atekereza ko ibyo byishimo birakurikirwa n’akaga cyangwa umubabaro mwinshi. Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ubuzima, Healthline Media, rutangaza ko impamvu nyamukuru zitera Cherophobia zishobora gutandukana, ariko ko akenshi zituruka ku kuba umuntu afite ihahamuka ryaturutse ku kuba mu gihe cyahise yarigeze kugira ibyishimo byinshi bigakurikirwa n’agahinda. […]
Rapha Singers isaba abantu gukoresha impano bafite mu kogeza inkuru nziza ibinyujije mu ndirimbo “Koresha Impano”
Rapha Singers ni Korale ikorera ubutumwa mu Itorero ry’Abadivntiste b’umunsi wa Karindwi _Rubengera mu Karere ka Karongi. Ibinyujije mu ndirimbo, yasabye abantu gukoresha impano bahawe mu kwamamaza agakiza ka Yesu mu ndirimbo basohoe yitwa “Koresha Impano” Iyi Korale iri kugenda itera imbere kuko imaze kugira abaririmbyi batari bake, yatangiye mu mwaka wa 2016, itangira igizwe […]
Ahazaza ha Angilikani hateye Impungenge nyuma yo Kuyoborwa n’umugore Sarah Mullally
Umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani, Global Anglican Future Conference (GAFCON), watangaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’ishyirwaho rya Sarah Mullally nk’umugore wa mbere ugiye kuba Archbishop wa Canterbury, umwanya ufatwa nk’uw’Umuyobozi mukuru w’Abangilikani ku Isi. GAFCON ivuga ko Itorero ry’u Bwongereza (Church of England) ryatannye mu nyigisho za Bibiliya kubera guhitamo umuyobozi ushyigikira gahunda yo guha umugisha no gusabira […]
Ikibazo k’imyandikire y’Abaganga Idasomeka cyavugutiwe Umuti: U Buhinde
Muri iki gihe abantu benshi bandika bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni, ushobora kwibaza niba kwandikisha intoki bigifite umumaro. Yego, bifite akamaro cyane by’umwihariko ku baganga. U Buhinde, igihugu kiri mu bya mbere ku Isi mu bijyanye n’Ubuvuzi, cyavuguse umuti w’ikibazo cy’imyandikire idasomeka y’abaganga.Mu Buhinde no mu bindi bihugu byinshi, bimenyerewe ko abaganga benshi bandika nabi ku […]
Itorero Living Faith Church Worldwide (Winners’ Chapel) Ryatangaje Igihe cya Shiloh 2025
Shiloh 2025 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Breaking New Grounds”, ikazaba igihe cy’ibitangaza n’imbaraga nshya ku bakristo baturutse imihanda yose. OTA, Nigeria, Itorero Living Faith Church Worldwide (Winners’ Chapel) riyobowe na Bishop David O. Oyedepo ryatangaje ku mugaragaro ko Shiloh 2025, ihuriro ngarukamwaka ry’umuryango wose waryo ku isi, rizaba kuva ku wa Kabiri, tariki 9 […]
Amakuru: Radio Salus yongeye kuvuga nyuma y’igihe yari imaze itavuga
Nyuma yo kumara hafi amezi abiri (2) itumvikana ku mirongo yayo, Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) yongeye kuvugira ku mirongo yari isanzwe yumvikaniraho ariyo : 97.0 na 101.9. Mu minsi mike ishize nibwo ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko Radio Salus yari igiye kumara ukwezi itumvikana ku mirongo yayo dore ko yaheruka kuvuga mu ntangiriro […]
Umuramyi Uwase Yvonne akomeje gushyira itafari ku Muziki wa Gospel nyuma y’indirimbo nshya “Ndakwihaye Yesu”
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvonne Uwase, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Ndakwihaye Yesu” yibutsa abizera kugira icyizere no kwishyira mu biganza by’Imana, ikaba ishingiye kuri Zaburi31:2-3 igasaba Imana kuba urumuri n’igitare gikomeye cy’abizera. Ni indirimbo uyu Muramyikazi yashize hanze tariki ya 03 Ukwakira ku muyoboro wa Youtube asanzwe ashyiraho indirimbo ze witwa […]
“YESU ARACYAKIZA”: Alarm Ministries Yasohoye Indirimbo Nshya Yibutsa Ubuntu bw’Imana
Korali Alarm Ministries, imwe mu zikunzwe mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda, yashyize ku mugaragaro indirimbo nshya yise “Yesu Aracyakiza” ikozwe mu buryo bwa live performance kuri YouTube Channel yabo izwi nka “Alarm Ministries Rwanda”. Indirimbo yashyizwe ahagaragara kuri uyu munsi, ikaba imaze amasaha make hanze. “Yesu Aracyakiza” ni indirimbo yibutsa abantu bose ko […]