11 September, 2026
1 min read

Kunyonga igare biri mu bifasha mu kurwanya indwara zo kwibagirwa: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwamuritswe mu Kinyamakuru JAMA Network Open bwagaragaje ko kunyonga igare bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora gutuma umuntu yibagirwa. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barenga 480.000 bo mu Bwongereza bwagaragaje ko kunyonga igare bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya ‘dementia’ ku kigero cya 19%, ndetse 22% ku ndwara ya Alzheimer. Dementia ni uruhurirane rw’indwara […]

1 min read

Umuramyikazi Senga Byuzuye uzwi nka Senga B avuga ko ari umuhamya wo guhamya ko Imana ikora kandi mu gihe gikwiriye

Umuramyikazi Senga Byuzuye uzwi cyane nka Senga B yashyize hanze indirimbo nshya “Ihanagura amarira” irimo ubutumwa bw’ihumure bugaragaza ko “dufite Imana ihanagura amarira ikayahindura ibitwenge.” Senga B yinjijwe mu muziki na Adrien Misigaro binyuze mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ndabizi”. Ni umubyeyi wubatse, ufite abana babiri, akaba aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Atuye ndetse akorera umurimo […]

2 mins read

Natangiye umuziki mu bihe bigoye aho ntawumvaga ko nshoboye: Aimé Uwimana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana, yahishuye ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika yahuye n’imbogamizi zikomeye ziturutse ku myumvire y’abantu, aho batumvaga uburyo ashobora gukora indirimbo z’ivugabutumwa akazishyira kuri CD na Cassette akazigurisha. Uyu muramyi, wamamaye mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka”, kuri ubu wizihiza imyaka 32 amaze mu muziki, yabitangaje mu […]

2 mins read

Umuramyi Ndasingwa Chryso yatangaje itariki nshya y’igitaramo cye afite i Burayi

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa mu Bubiligi cyateguwe na Divine Grace Entertainment, cyagombaga kuzaba kuwa 08 Ugushyingo 2025, ariko magingo aya amakuru mashya ahari ni uko itariki yacyo yamaze guhinduka. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Chryso Ndasingwa yatangaje ko iki gitaramo kizaba mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ati: “Mwibuke ko amatariki […]

1 min read

Igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA cyashyizwe hanze: Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa Lenacapavir uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA. Ku wa 24 Nzeri 2025, kubera ubufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI, byatangajwe ko umuti wa Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka:  Tariki ya 26 Nzeri

Turi ku wa 26 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 269 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 96 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni umunsi mpuzamahanga wo kurandura burundu ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1905 : Umuhanga mu by’Ubugenge, Albert Einstein, yashyize ahagaragara isano rya za rukuruzi (théorie de la […]

2 mins read

Umuryango mugari w’abagize Gospel ukomeje kwaguka: Abakobwa babiri bavukana binjiye mu muziki wa Gospel

Bonte & Bonnet, amazina yabo asanzwe ni Irasubiza Honorine Bonte w’imyaka 16 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ndetse na Irakoze Bonnet w’imyaka 13 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Batuye ku Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Papa w’aba bakobwa ni Sibomana Justin, naho nyina ni Niyomufasha […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Nzeri

Turi ku wa 25 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 268 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 97 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1961: Habayeho icyiswe Kamarampaka,cyasize hakuweho ubwami, Abatutsi bakomeza kumeneshwa, kwicwa no gutwikirwa.2021: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado, […]

1 min read

Umukinnyi Memel Dao ukinira ikipe ya APR FC yatanze ubutumwa bukomeye ku ikipe ya Pyramids Fc bitegura guhura muri C AF Champions League

Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ukinira ikipe ya APR FC hagati mu kibuga yavuze ko Pyramids FC bitegura guhura muri CAF Champions League nta bwoba ibateye. Ibi uyu musore ukina hagati mu kibuga asatira yabivuze anyuze ku rubuga rwa Instagram aho yashyize ubutumwa nyuma y’umukino Pyramids FC bitegura guhura mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya […]

1 min read

Kunywa inzoga byangiza ubuzima: Ubushakashatsi bugaragaza ko ikigero cyose cy’inzoga wanywa bitera indwara

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa inzoga kabone nubwo waba uzinywa mu rugero cyangwa unywa nkeya bishobora kugira ingaruka ku buzima ku buryo bishobora no kugutera kurwara indwara yo kwibagirwa ya ‘dementia’. Ubu bushakashatsi buvuguruza ubwari busanzwe buhari bugaragaza ko kunywa inzoga nkeya nk’urugero ibirahure birindwi byazo mu cyumweru ari byiza ku bwonko bwawe kurusha kutazinywa. Gusa […]