Burya ngo amaraso y’Abanyafurika ni imari ishyushye mu buvuzi bugezweho n’ikorwa ry’imiti: Ubushakashatsi
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko isi yose igomba gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bw’amaraso y’Abanyafurika, bavuga ko bafite imiterere y’amaraso y’ingenzi mu guhanga imiti no kugabanya indwara zitandukanye. Nk’uko tubikesha rfi mu nama ya Human Genome Organisation (HUGO) yabereye mu kwezi gushize i Durban muri Afurika y’Epfo, abahanga mu by’ubuzima batangaje ko gukusanya amakuru y’amaraso y’Abanyafurika ari […]
Bahishuriye abakunzi babo uburyo urubyiruko rugira agahinda gakabije kurusha abantu bakuze
Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke na Joshua Heri bagaragaje ko usanga urubyiruko ari rwo rugira agahinda gakabije “depression” kurusha abantu bakuru akenshi bikanaturuka ku mpamvu zitanakomeye, kugera nk’aho umwana w’imyaka 15 ababazwa bikomeye n’urukundo. Ibi Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke na Joshua Heri babivugiye mu kiganiro gitambuka ku muyoboro wa […]
“Generation Changers” ni izina ry’igiterane Eglise Vivante Nyarugunga yateguye kigamije gukiza abantu ububata bw’icyaha
Iki giterane cyatangijwe ku gitekerezo cy’Umushumba w’iri torero, Bishop Ndahigwa Paul, kikaba gifite intego yo kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu, kubabohora ububata bw’icyaha n’ubundi bubata bwose burimo ubukene, indwara, n’ubujiji. Eglise Vivante de Jesus Christ Nyarugunga yongeye gutegura igiterane gikomeye yise “Generation Changers Conference” giteganyijwe kuba ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2025. […]
Ubushakashatsi bwaduhishuriye ibanga wakoresha wirinda Kanseri
Nubwo nta buryo bwizewe 100% bwo kuyirinda, hari ibintu bishobora kugabanya ibyago bya kanseri ku rugero runini. Kwirinda itabi ni imwe mu ntambwe zikomeye mu gukumira kanseri. Kanseri ni imwe mu ndwara zikomeje guhitana abantu benshi ku isi, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko hari ingamba ushobora gufata kugira ngo ugabanye ibyago byo kuyirwara. Itabi rifitanye isano […]
Burya konsa umwana uko bikwiye bigira uruhare mu buhanga azagira mu mikurire ye y’ahazaza
Nyuma yo gushinga urugo, umuryango uwo ari wo wose uba wifuza kugira urubyaro bakitwa ababyeyi. Nyuma yo kubyara ntabwo ibyifuzo by’ababyeyi birangirira mu kugira urubyaro gusa, buri mubyeyi aba yifuza kugira abana b’abahanga, bazabasha kwiga bakagera kure, ndetse buri wese aba yibaza icyo yakora kugira ngo azagire abana b’abahanga. Bisa n’aho buri mubyeyi aba yiteguye […]
Akamaro ko koga amazi ashyushye mbere yo kuryama
Mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, gusinzira neza ni kimwe mu bigize ubuzima bwiza. Iyo umuntu aryamye neza, ubwonko buruhuka, umubiri ukisubiraho n’imikorere y’umutima n’ubudahangarwa igakomeza neza. Gusa hari igihe bamwe barara barabiriye cyangwa bagasinzira nabi, bagakanguka kenshi cyangwa bitinze gusinzira. Abashakashatsi bamaze kubona ko hari uburyo bworoshye kandi bwizewe bushobora gufasha umuntu gusinzira […]
Abaramyi bagiye batandukanye b’ibyamamare bakunzwe na benshi mu Rwanda bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Bosco Nshuti
Iki gitaramo cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, ndetse anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”. Yari amaze amezi atanu agitegura, avuga ko ari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo “byashibutse mu kumenya urukundo Imana imukunda.” Uyu muramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yanditse amateka mashya mu muziki wa Gospel […]
Ese ubundi ni iki gituma umuntu mu gihe cy’ijoro arota agenda cyangwa avuga?
Ushobora kuba uri mu bantu barota bagenda, bavuga cyangwa se ukaba uri umubyeyi ufite umwana urota atyo, gusa utari uzi impamvu yabyo. Niba ujya ubyuka bakubwira ko warose uvuga cyangwa ugenda, ukaba ujya ubyuka wumva utazi aho uri, ntakabuza ushobora kuba ufite uburwayi bwa Parasomnia. Parasomnia ni butuma umuntu agira imyitwarire idasanzwe aryamye buterwa n’ibintu […]
Menya unasobanukirwe igisabwa kugira ngo umuntu ufite Tattoo abashe gutanga amaraso
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima, Rwanda Biomedical center (RBC), Dr. Muyombo Thomas, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ubwo hasozwaga gahunda ya MTN Rwanda ya ‘Y’ello Care,’ yasobanuye ko hari abantu batemerewe gutanga amaraso bitewe n’imyaka, uburwayi, cyangwa ibihe runaka barimo. Gutanga amaraso ni ingenzi, nubwo umuntu abikora […]
Ubushakashatsi bukangurira abantu kurya ubunyobwa kuko bufitiye ikiremwamuntu akamaro gakomeye cyane
Uretse uburyohe bwabwo, ubunyobwa burimo intungamubiri nyinshi nka magnesium, folate, na vitamini E. Ibi byatumye benshi bibaza niba koko ari bwiza ku buzima, cyane cyane ku bagabo n’abagore bashakanye, ndetse iyi nkuru ishingiye ku bushakashatsi, isobanura impamvu abashakanye muri rusange bashishikarizwa kurya ubunyobwa. Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane ku isi, buzwiho kugira uburyohe […]