06 November, 2026
1 min read

Kuba twizera Imana ntibivuze ko tugomba kuyirebera mu byo dukeneye kurusha ibyo yakoze, Byiringiro Gad yakebuye abizera bose

Umuramyi mushya ukwiye guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Byiringiro, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Nyizera” akangurira abantu kwizera Imana, bakibuka kuyirebera mu bushobozi bwayo aho kuyirebera mu ndorerwamo y’ibyo bakeneye. Ubusanzwe, Byiringiro ni umusore ugira urukundo, ukunda gusenga no guca bugufi. Ni umuramyi, akaba yarashyize hanze indirimbo ye ya […]

2 mins read

Ikipe ya Crystal Palace yatsinze Liverpool maze yegukana igikombe itwaye bwa mbere mu mateka

Crystal Palace yegukanye Igikombe cya Community Shield bwa mbere mu mateka, nyuma yo gutsinda Liverpool kuri penaliti 3-2, nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Ni mu mukino wabereye i Wembey kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025,ubanzirizwa n’umwanya wo kwibuka Diogo Jota wakiniraga Liverpool na murumuna we Andre Silva […]

3 mins read

U Rwanda rwakiriye Ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova baturutse mu bihugu birenga 20 ku nshuro yarwo ya mbere

Guhera ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kanama 2025, muri Stade Amahoro hari kubera Ikoraniro Mpuzamahanga ribereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka y’Abahamya ba Yehova, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Korera Imana mu buryo yemera.” Ku munsi wa kabiri w’iri koraniro, ni ukuvuga kuwa Gatandatu tariki 09 Kanama 2025, abitabiriye bageraga […]

4 mins read

Ni ibyishimo ku bakirisitu bose kuko ubu muri EXPO bahasanga Bibiliya aho harimo n’izigenewe abana batoya

Imibare y’Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kugeza ubu ariko, ikibazo gikomeje kugaruka ni icy’ibiciro by’izi Bibiliya birushaho kwiyongera, ibishimangirwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuza iki kibazo n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa byose ku masoko. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, witabiriye EXPO 2025 iri kubera i Gikondo ku nshuro ya […]

1 min read

Abanywa inzoga nk’abifuza kuzimara ku isi bakebuwe na ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yanyujije ku rukuta rwe rwa X ubutumwa bukebura abanywa inzoga nyinshi, abibutsa kwirinda ibisindisha kuko bishobora kwangiza ubuzima. Ubu butumwa yabutambukije ku wa 08 Kanama 2025. ACP Rutikanga Boniface yavuze ko “Zizahoraho wishaka kuzinywa nk’uwifuza kuzimara ku Isi. Irinde ibisindisha byangiza ubuzima bikanagira uruhare mu kubangamira ituze rusange.” […]

2 mins read

Hateganyijwe ko Igihugu cy’u Rwanda kizatangira gupima Mburugu muri 2026 hifashishijwe uburyo bwa rapid test

U Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangiza uburyo bwo gupima mburugu butaga ibisubizo byihuse (rapid test) bitarenze mu ntangiriro za 2026. Ni gahunda izakorwa mu mavuriro atandukanye yo mu gihugu, nk’uburyo bwo kurandura iyi ndwara bitarenze 2030. Ni uburyo buzafasha mu gutahura ndetse no kuvura mburugu mu bagore batwite hirindwa ko bayihererekanya mu bana babyaye. […]

1 min read

Police y’Igihugu cy’u Rwanda iherutse kuburira abafite gahunda yo kwitwaza EXPO bakishora mu byaha

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaburiye abazitabira imurikagurisha riri kubera i Kigali, kwirinda ibyaha birimo guteza umutekano muke, gutwara ibinyabiziga wasinze, kwiyandarika n’ibindi, avuga ko uzafatwa azabihanirwa. Yabitangaje ku wa 5 Kanama 2025 mu gufungura ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Kigali ahazwi nk’i Gikondo. Yavuze ko umutekano uri mu bintu […]

1 min read

Ibyaranze tariki ya 7 Kanama mu mateka

Turi ku wa 07 Kanama 2025. Ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 146 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1960: Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yogobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.1995: Guverinoma ya Chili yatangaje ibihe bidasanzwe mu majyepfo y’igihugu bitewe n’ubukonje bwinshi, umuyaga, imvura n’urubura byari […]

5 mins read

Mu gihugu cy’u Rwanda gutwitira abandi no kubika intanga bigiye guhabwa umurongo

Mu Banyarwanda kubyara ni ingingo ikomeye ndetse yaba uwashatse n’utarashatse bose bifuza kugira akana, cyane ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ryageze n’aho abantu batwitira bagenzi babo cyangwa bakabitsa intanga n’insoro zikazakoreshwa mu bihe bizaza. Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi riri mu nzira zo kwemezwa mu Rwanda ririmo ingingo ya 27 ivuga ko umuntu wemerewe gutwitira undi […]

3 mins read

Menya byinshi ku ndwara ya Fibroids izahaza abagore ndetse ikaba yibasira abafite umubyibuho ukabije kandi ikaba ishobora gutera ubugumba uyirwaye

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Kenneth Ruzindana, umuganga w’inzobere mu ndwara z’abagore mu bitaro bya CHUK waganiriye n’ikinyamakuru The New Times, fibroids zikunze kugaragara mu bagore bari hagati y’imyaka 30 na 50. Kuri benshi, ntizigaragaza ibimenyetso kugeza igihe basuzumwe bari kwitegura kubyara cyangwa bagiye kwivuza izindi ndwara. Fibroids ni indwara iterwa n’inyama zikurira bidasanzwe mu mura […]