Korali Elayo iherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ururembo”
Korali Elayo ni umuryango w’abaririmbyi wavutse ku wa 01 Ukuboza 2001, ubu bari kwizihiza imyaka 25 bamaze bakora umurimo. lkaba ari korali igizwe n’abaririmbyi bakiri ku ntebe y’ishuri (Current ELAYO) n’abandi basoje amasomo yabo (Le POST CEPIE ELAYO). Guhera muri 2001 Korali ELAYO yakomeje kwaguka aho batangiye ari abaririmbyi 70 ariko ubu bakaba bageze ku […]
Korali Shiloh basohoye indirimbo nshya bise “Inkuru y’Agakiza”
Korali Shiloh ni imwe muri korali zikomeje gukoresha impano y’umuziki mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, aho kuri uyu 05 Ugushyingo 2026, bashyize hanze igihangano gishya bise” Inkuru y’agakiza”.Iyi ndirimbo igaruka ku byishimo byo gucungurwa na Yesu Kristo, kuba abana b’Imana no kugira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho. Muri iyi ndirimbo, Shiloh igaragaza uburyo inkuru y’agakiza yahinduye […]
Korali Urumuri yashyize hanze indirimbo yise “Bisunike” ihishura urusha byose amaboko
Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2026, nibwo korali Urumuri yashyize hanze indirimbbo y’amajwi n’amashusho bise”Bisunike”. Ni indirimbo igaragaza imbaraga z’Imana ziruta iz’ibibazo n’ibigeragezo byose umuntu ashobora guhura na byo. Igaragaza kandi ko abantu badakwiye gucika intege mu gihe bahanganye n’ibibazo, ahubwo bagakomeza kwizera imbaraga z’Imana, bayishimira ibyo yabakoreye kandi bayiringira mu byo bategereje ko ibakorera. […]
Korali Abatwaramucyo iherutse gushyira hanze indirimbo yise “Yesu ni Muganga.”
Korali ABATWARAMUMUCYO yatangiye umurimo w’Imana mu 1985, aho ayatangiye umurimo ari korali y’abana bato bagera kuri 50. Uko imyaka yagiye ishira korali yakomeje kwaguka kandi yakira ibyicirro byose birimo abubatse n’urubyiruko , ubu bagera ku baririmbyi 124 bose bari hagati y’imyaka 20 na 50. Kuri uyu 28 Ukwakira 2026, korali ABATWARAMUMUCYO bashyize hanze indirimbo nziza bise […]
Korali Bethlehem yasohoye indirimbo nshya yitwa “You are Holy” mu mbyino nziza
Korali Bethlehem yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, ishyira hanze indirimbo nshya yise “You Are Holy”, yasohotse kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku kwera kw’Imana no kuyihesha icyubahiro, aho ishishikariza abantu kuyiramya badahagarariye ku kuririmba gusa, ahubwo bakayihimbaza n’imbyino, mu munezero uva ku kumenya […]
Korali Ubumwe yashyize hanze indirimbo bise “Mutima Wanjye”
Korali Ubumwe yashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho bise” Mutima wanjye”. Ni indirimbi nziza yuzuye amashimwe, ikaba ishingiye ku ijambo riri muri zaburi hagira hati:”Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina ryera”. Mu kuririrmba bashimangiye uburyo Imana yabavuganiye aho batari kwivugira. Bavuga uburyo Uwiteka ariwe wahabaye bananiwe. Iyi ndirimbo “Mutima Wanjye” ije […]
Korali Iriba yashimiye Imana mu ndirimbo nshya bise Mbega Imana
Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, nibwo korali Iriba yashyinze hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho yise “Mbega Imana”, igamije kwibutsa abakunzi bayo ubuhangange bw’Imana, ububasha bwayo n’ibitangaza ikora mu buzima bw’abayizera. Korali Iriba ikorera umurimo w’imana mu Itorero rya ADEPR Taba, Paruwase ya Huye mu Rurembo rw’Amajyepfo aho igizwe n’abaririmbyi 167 harimo ababa i Huye […]
Yagizwe Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda
Musenyeri Dr. Gahima Manasseh, wari usanzwe ari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, yimitswe nka Arikiyepisikopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), yiyemeza kubaka Itorero rifite uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda no gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije. Umuhango wo kwimika Musenyeri Dr. Gahima nka Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya […]
Nyuma yo kubagwa Papa Leo yasabwe gusubika urugendo yari afite
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasubitse uruzinduko yari ateganyije kugirira mu Mujyi wa Assisi mu Butaliyani, nyuma yo kugirwa inama n’abaganga yo gukomeza kuruhuka kugira ngo akire neza, nyuma yo kubagwa mu cyumweru gishize. Byatangajwe na Vatican ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, isobanura ko Papa Leo XIV atazitabira […]
Ni ngombwa ko abakirisitu bagenzura neza inyigisho bahabwa – Rev. Prophet Nyirindekwe
Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yasabye Abakirisitu kujya babanza kugenzura neza inyigisho bahabwa aho kuzemera buhumyi, bakazigereranya n’Ijambo ry’Imana kugira ngo bahangane n’abitwaza umurimo w’Imana bashaka kwigwizaho amaturo n’abayoboke. Ni mu gihe muri iyi minsi hagaragara abantu benshi biyita abakozi b’Imana, ku buryo bamwe mu Bakirisitu bagorwa no kumenya abo bakwiye kwizera. Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe […]