Ben IGIRANEZA yahishuye ko album ye ya mbere izafungurirwa mu gitaramo ICYO NAREMEWE SEASON 3
Umuramyi Benjamin Igiraneza, umwe mu baramyi bakunzwe cyane n’urubyiruko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ari kwitegura kuririmbira muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Chorale Rangurura. Iki gitaramo cyiswe “Icyo Naremewe Season 3” kikaba giteganyijwe kubera mu Nyubako ya(Main Auditorium) ku wa 23 Ugushyingo 2025. Iki […]
Bethesda Holy Church Yafunguye Urubuga Rushya rwo Guteza Imbere Impano z’Urubyiruko
Bethesda Holy Church, rimwe mu matorero akomeye kandi yubashywe mu Rwanda, ryongeye kugaragaza ubudasa mu guteza imbere impano z’urubyiruko n’abaririmbyi barigize. Ni urusengero rwamenyekanye cyane kubera abaririmbyi bakomeye barubarizwamo barimo Peace Hozy, Richard Keen, Marvine, Emeline Penzi, Nerson ndetse n’abacuranzi b’abahanga bo muri TNT Band, itsinda rizwi mu muziki w’abaramyi. Ku nshuro ya mbere mu […]
Isomo ku Bacuranzi: Uko umucuranzi Nehemiah Akomeje Kuba Icyitegererezo cyiza muziki wo kuramya Imana
umucuranzi w’inararibonye, Nehemiah, wamamaye mu bitaramo bikomeye by’abaramyi nyarwanda ndetse n’abaturuka mu mahanga, yakomeje kugaragaza urugero rwiza mu myitwarire no mu murimo w’Imana. Nehemiah ni umwe mu bacuranzi bakunda kugaragara mu bitaramo bikomeye by’abaramyi barimo na Israel Mbonyi, aho azwi nk’umwe mu bafite impano n’ubuhanga buhanitse mu gucuranga, by’umwihariko mu ndirimbo zihimbaza Imana.Uyu musore ubarizwa […]
Umuramyi Desire Mubogora yatangiye urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose ahereye muri kenya
Umuramyi ukunzwe mu muziki wa gospel mu Rwanda, Desire Mubogora, agiye kwitabira ibitaramo mpuzamahanga binyuze muri Live Recording azakorera i Nairobi muri ku wa 28 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo cyateguwe na Pst. Elizabeth Akinyi kizabera kuri ICC Nairobi hafi ya Nyayo Stadium, kikazaba kigufunguye kuburyo kwinjira Ari ubuntu ku bantu bose. Mubogora azatangira kuririmba saa […]
Umuramyi Gentil Misigaro yateguye ibitaramo 2 bigiye guhembura ubugingo bwa benshi mu buryo dusanzwe
Gentil Misigaro agiye gususurutsa abakunzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bibiri bidasanzwe Umuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel, Gentil Misigaro, agiye gukorera abakunzi be bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitaramo bibiri bikomeye muri uku kwezi k’Ukuboza. Tariki ya 28 Ukuboza 2025, ni bwo azataramira bwa mbere muri Iowa, Des […]
Gukizwa Kwa Emelyne kwabaye nk’umusamariyakazi Yesu yasanze kw’iriba
Gukizwa kwa Emelyne gukomeje gutera urujijo no kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ari inkuru ifite amateka menshi ayirimo. Emelyne yamenyekanye mu bikorwa bitandukanye ndetse no mu ifoto yakwirakwijwe cyane ari kumwe n’umuhanzi The Ben, byaje gukurikirwa no kujyanwa mu igororero by’igihe gito, ibintu byavugishije benshi. Uko iminsi yagiye ishira, yongeye kugaragara mu bindi […]
Icyo bibiliya ivuga ku bakozi b’Imana bakina Prank
Umuramyi Aline, wamamaye cyane muri Gisubizo Ministries binyuze mu ndirimbo Haleluya n’izindi nyinshi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko we n’umugabo we Alex bibarutse umwana nyuma haza kumenyekana ko ari prank bagamije gusetsa abantu. Iyi nkuru yatunguye abakunzi babo n’ababakurikirana, cyane cyane kuko urugo rwabo ruri mu ntangiriro nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye vuba. Aline […]
Umuntu wese ufite inyota yo guhishurirwa kristo neza yagiriwe inama yo kuzitabira igitaramo Hymns and Truth
Ndayisenga Esron yateguje igitaramo gikomeye “Hymns & Truth” kizabera i Kabuga mu mpera z’umwaka.Abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda barahamagarirwa kwitegura ibihe bikomeye byo kuramya no kwiga ijambo ry’ukuri nyuma y’uko umuramyi Ndayisenga Esron atangaje igitaramo “Hymns & Truth” kizabera i Kabuga ku wa Gatanu, tariki 26 Ukuboza 2025, kikazatangira saa 08:00 z’amanywa (14H CAT) […]
Vestine na Dorcas bagiye gutanga ubunani ku bakunzi babo igitekerezo bahuje na Alicia and Germaine
Abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, Vestine & Dorcas ndetse na Alicia & Germaine, batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya, ibintu byatanze isura nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse bikakirwa neza mu mitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Aya matsinda yombi akunzwe kubera ubutumwa bwimbitse n’ubuhanga mu miririmbire, […]
Urubyiruko rwo muri Kaminuza Y’u Rwanda rukomeje kugaragaza inyota yo kumenya Imana kurusha ibindi
CEP UR Huye yateguye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u RwandaAbanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bavuga ubutumwa bwiza baturuka mw’itorero ADEPR witwa Campus Evangelical Pentecostal (CEP UR Huye), bateguye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa kizabera kuri UR Huye Stadium kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 23 Ugushyingo […]