Category: ABAHANZI
INSIDER-Bugesera FC yafashe icyemezo cyo kudakina umukino wa Al Hilal Omdurman
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yongeye kuzamo impaka ndende nyuma y’uko Bugesera FC yanze gukina umukino yagombaga guhuriramo na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani. Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri stade ya Kigali Pelé ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ukaba wari gutangiza urugendo rw’amakipe yo muri Sudani […]
AMAFOTO-Ihere ijisho ubwiza bwa hotel nshya ya FERWAFA
Nyuma y’imyaka 11 yose ibikorwa byo kubaka bitangiye ariko bitajya mu ngiro, kera kabaye Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora ku mugaragaro. Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, nibwo FERWAFA yemeje ko hoteli yayo iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yatangiye kwakira abashyitsi, aho ikipe y’igihugu y’abatarengeje […]
Prosper Nkomezi yongeye kugarukana ubutumwa bukomeye bwo kwizera mundirimbo “Ntijya Ibeshya”
Umuramyi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Prosper Nkomezi, yongeye kugaragaza impano ye yo guhumuriza imitima abinyujije mu ndirimbo nshya yise “Ntijya Ibeshya.” Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana itajya ibeshya, kandi ko ibyo yavuze byose bizasohora igihe cyabyo kigeze. Mu magambo yayo, Prosper Nkomezi agaragaza ubusabane n’Imana abwira abayumva kutacika […]
Urugendo rwihariye ruvuga ku kwaguka Kwa true promise ministries iri gukoreshwa n’Imana ibidasanzwe
Injili Bora Choir yatangaje igitaramo gikomeye cyiswe “We for the Gospel Live Concert” kizaba ku wa 16 Ugushyingo 2025 kuri Bethesda Holy Church Gisozi kwa Rugamba, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM). Iki gitaramo kizaba kigamije guhesha ishimwe Imana no kugaragaza uburyo ubutumwa bwiza bukomeza gukwirakwizwa mu buryo bw’indirimbo n’ijambo ry’Imana.Muri iki gitaramo, hazaba harimo […]
Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ibibazo biri mu ikipe mbere y’umukino na APR FC
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ikipe igiye guhura na APR FC ifite ikibazo kimwe gikomeye cyo kubura ba rutahizamu bayo babiri b’imena kubera imvune. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona wabereye i Rubavu, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Nubwo batsinze, […]
Mikel Arteta yakomoje ku mvune ya Viktor Gyokeres
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko afite impungenge zikomeye kuri rutahizamu we w’Umunyasuwede Viktor Gyokeres, nyuma y’uko akomerekeye mu mukino wa Premier League ubwo Arsenal yatsindaga Burnley ibitego 2-0 ku wa gatandatu ushize. Gyokeres, wageze muri Arsenal muri iyi mpeshyi avuye muri Sporting CP ku mafaranga agera kuri £64 miliyoni, ni we wafunguye amazamu […]
Aline Sympaty Ukomeje Kuzamuka Mu Muziki Wo Kuramya Yagarukanye Indirimbo “Uruwo Kwizerwa” Ishimangira Imbaraga Zo Kwizera Imana
Umuhanzikazi Aline Sympaty, umwe mu baririmbyi bashya bari kuzamuka mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uruwo Kwizerwa”, akaba ari indirimbo y’ubutumwa bwimbitse ishimangira ko kwizera Imana bihindura amateka y’ubuzima bw’umuntu. Iyi ndirimbo uyu muramyi yashyize hanze ku wa 1 Ugushyingo 2025, kuri ubu iboneka ku rubuga rwe rwa YouTube asanzwe […]
Jesca Mucyowera yamuritse album ebyiri muri Restoring Worship Experience, aho yakiriye impano zikomeye z’abapasiteri
Ku wa 2 Ugushyingo 2025, Camp Kigali yahindutse ahantu hihariye ho guhimbaza no kuramya Imana mu gitaramo cyari cyitezwe na benshi, “Restoring Worship Xperience”, cyateguwe na Jesca Mucyowera, umuramyi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Iki gitaramo cyari cyamaze amezi menshi gitegerejwe kuva cyatangazwa mu kwezi kwa munani. Jesca Mucyowera, benshi bita “Woman of […]
Ikipe ya Rayon Sports yavunikishije mababa wayo
Umwuka w’ibyishimo waranze abafana ba Rayon Sports bari mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ikipe yabo yatsindaga Marine FC igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda . Gusa ibyishimo byabo byasojwe n’impungenge nyuma y’uko mababa wabo, Aziz Bassane, akuwe mu kibuga ari mu mbangukiragutabara. Bassane, wari wigaragaje […]
Abafana ba Rayon Sports barasaba ubuyobozi kwegura
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaza umwuka mubi mu buyobozi bwayo, abakunzi n’abafana bayo bafashe icyemezo gikomeye cyo gusaba ko ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thadée bwegura, nyuma yo kunanirwa gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’abayobozi bakuru b’iyi kipe. Amakuru yizewe avuga ko hashize igihe kirekire hari kutumvikana hagati ya Perezida wa Rayon Sports, […]
