14 April, 2026
1 min read

Umugabo yitabye Imana nyuma yuko atashye mu gicuku agasanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo mu buriri bwabo

Umugabo yasanze undi mugabo mu cyumba cye aryamanye n’umugore we, ibintu byateye amakimbirane yahise akurura imirwano ikomeye yarangiye umwe ahasize ubuzima mu gihe undi yatawe muri yombi. Ibi byabereye mu gace ka Kasangati muri Wakiso aho umugabo witwa John Masaba yageze iwe mu rukerera agasanga Vincent Kiyingi, bivugwa ko yari umukunzi w’umugore we, ari mu […]

1 min read

Ikoranabuhanga rya E_Ubuzima rigiye gukoreshwa mu bigo by’ubuvuzi byose mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko guhera muri Kamena 2026 amavuriro yose azaba akoresha ikoranabuhanga rya E-Ubuzima, rizafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi. Ni gahunda bakomeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi. E-Ubuzima ni ikoranabuhanga rizaba rikubiyemo uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye kuva atangiye kwivuza kugeza […]

2 mins read

Pastor Gitwaza yasabye Abakristo kureka gucira abandi imanza ahubwo bakajya mu mwanya wo kubafasha

Pastor yagaragaje ko umuco wo gushinja no gucira abandi urubanza ukomeje kwiyongera, ashimangira ko ukwemera nyakuri gushingiye ku mbabazi no kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe. Mu nyigisho aheruka gutanga ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, Apôtre Paul Gitwaza yasabye Abakristo kongera gutekereza ku myitwarire yabo, cyane cyane ku bijyanye nuko bafata abandi bakoze […]

2 mins read

Diyosezi ya Ruhengeri iyoboye izindi mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe

Mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda, abayobozi bashimye uruhare rwa Diyosezi ya Ruhengeri rudasanzwe mu gukusanya inkunga igenewe abatishoboye no gukomeza kuba ku isonga imyaka itatu yikurikiranya. Diyosezi ya Ruhengeri yongeye gushimwa nk’iyoboye izindi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, nyuma yo kugaragaza umusaruro uhamye mu gukusanya inkunga y’ukwezi kw’urukundo n’impuhwe, aho imaze imyaka itatu ikurikiranye […]

2 mins read

Iyo Yesu avuze yego ntawe uvuga oya_Inkuru y’umugore wasamye nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga yombi yateje impaka

Abantu ku mbuga nkoranyambaga batandukanye bacitse ururondogoro bitewe n’ubutumwa bwatangajwe n’umugore wo muri Nigeria uvuga ko yatunguwe no gusama nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga, bamwe bagaragaza ukwemera bavuga ko ari igikorwa cy’Imana Inkuru y’umugore wo muri Nigeria watangaje ko yasamye inda y’amezi atandatu nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga yombi yakomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho […]

2 mins read

Caritas Rwanda yasabye abakirisitu kwigomwa no gusangira n’abatishoboye muri iki gihe cy’Igisibo

Mu butumwa bwatanzwe ku itangira ry’Igisibo cy’iminsi 40, Caritas Rwanda yibukije abakirisitu ko igisibo atari ukwiyima gusa, ahubwo ari umwanya wo guhinduka no kugaragaza ukwemera mu bikorwa by’urukundo no gufasha abaciye bugufi Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu gihe Kiliziya Gatolika yatangiye Igisibo cy’iminsi 40 itegura guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika, […]

2 mins read

Paruwasi ya Rulindo yahumurije umuryango w’umugeni waguye mu mpanuka agiye gusezerana

Mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, umugeni wari ugiye gusezerana yitabye Imana abandi icyenda barakomereka, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rulindo akaba yahumurije umuryango we ndetse asaba imiryango n’abakirisitu gukomeza kuba hafi y’abagize ibyago no kubasabira ihumure. Padiri Alphonse Dukuzumuremyi, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rulindo, yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera […]

1 min read

Icyo Pasiteri Rutayisire avuga ku bagabo bakoresha Viagra batera akabariro

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire, yagaragaje ko bibabaje kubona abantu bayoboka umuti witwa ‘viagra’ wongerera imbaraga abagabo mu gutera akabariro, ndetse agaragaza ko n’abayicuruza baba bagamije indonke kurusha gutanga ubuvuzi. Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Dr. Antoine Rutayisire yagaragaje impungenge zitangirira ku kuba abantu batangira gukoresha ‘viagra’ bataranamenya niba bafite ikibazo gikeneye imiti y’inyunganizi. Ati […]

2 mins read

Muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’Igihugu

Abayobozi ba Kiliziya, amadini n’inzego za Leta basabye abakristu kuba abubatsi b’ubumwe burambye mu mibereho ya buri munsi. Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe icyumweru cyahariwe gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’igihugu. Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu nzego za Kiliziya, amadini n’amatorero, inzego z’ibanze […]

2 mins read

Abanyafurika basabwe gushyira hamwe mu kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ikirere

Perezida wa SECAM yibutsa ko n’ubwo Afurika itagira uruhare runini mu guhumanya ikirere, ari yo yibasirwa cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere maze asaba abakristu gushira imbaraga mu kurengera no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Inama y’Amakongere y’Abepisikopi ba Afurika na Madagasikari, yasabye Abakristu n’abaturage ba Afurika bose kwishyira […]