Category: UBUZIMA
Diyoseze ya Ruhengeri izakira isozwa ry’Icyumweru cy’Uburezi Gatorika mu Rwanda mu mwaka wa 2027
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyo mu mwaka wa 2027 kizasozerwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, mu gihe yakomeje gushimangira ko uburezi nyabwo budakwiye kugarukira mu ishuri gusa, ahubwo bugomba no kubaka indangagaciro z’umwana n’imyitwarire ye. Ibi byatangajwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba na […]
Ubushakashatsi: Gushyingirwa mbere y’imyaka 25 byongera ibyago byo gutandukana
Impuguke zigaragaza ko ubukure bwo mu mutwe, ubushobozi bwo gufata imyanzuro n’imicungire y’amarangamutima biri mu bigira uruhare rukomeye mu kuramba kw’urugo. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2020 na 2022 n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku muryango, Institute for Family Studies, bwagaragaje ko abantu bashyingirwa batarageza ku myaka 25 bafite ibyago byinshi byo gutandukana ugereranyije n’abashakana bafite imyaka […]
Diyosezi ya Kabgayi yasabye ababyeyi n’abarezi gufatanya kubaka ejo heza h’abana
Mu gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika, Padiri Jean Baptiste Twambajimana yavuze ko uburere bwiza budashingira gusa ku gutsindisha abana amasomo, ahubwo ko bugamije kubaka umuntu wuzuye ufite indangagaciro n’imyitwarire myiza izamugirira akamaro mu buzima bwe no muri sosiyete. Mu gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya […]
Abakirisitu basabwe gushyigikira ibikorwa bya Bibiliya kugira ngo n’abatishoboye bayibone
Mu Cyumweru cy’Ijambo ry’Imana kizatangira ku wa 10 Gicurasi 2026, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urasaba abakirisitu gutanga inkunga yo gufasha gukwirakwiza Bibiliya no kuyegereza buri wese ku giciro cyoroheye abantu. Mu gihe Kiliziya Gatolika yitegura kwizihiza Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 17 Gicurasi 2026, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda […]
Ntibisaba gushaka no kubyara ngo umuntu yishime_Imyumvire mishya mu rubyiruko rwa Gen Z
Ubuzima buhenze, ibibazo by’amarangamutima n’impinduka mu ndangagaciro biri gutuma benshi mu rubyiruko bemera ko umuntu ashobora kubaho yishimye atarashatse cyangwa adafite abana. Ubushakashatsi bushya bwakozwe ku rubyiruko rwo mu gihe cya none ruzwi nka Gen Z ni ukuvuga abavutse hagati 1999_2015, bwagaragaje ko hari impinduka zikomeye mu buryo rubona ubuzima, urukundo n’umuryango, aho benshi batakibona […]
SECAM yamaganye ihohoterwa riri gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo
Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi Gatolika muri Afurika na Madagascar ryagaragaje ko ibikorwa by’urugomo n’ivangura bibangamiye ubumuntu, risaba ubuyobozi bwa South Africa gufata ingamba zihuse zo kurinda abahatuye bose. Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ihohoterwa rikomeje kugaragara muri Afurika y’Epfo, aho abanyamahanga baturutse mu bindi bihugu bya Afurika bakomeje kwibasirwa […]
Nyuma yo kwiyongera kwa gatanya Antoine Kambanda yasabye ko umuryango nyarwanda urindwa kurushaho
Karidinali Antoine Kambanda agaragaza ko isenyuka ry’ingo rifite ingaruka zikomeye ku bana, anasaba abashakanye kongera imbaraga mu kubaka ubumwe n’urukundo. Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko ikibazo cya gatanya gikomeje gufata intera mu muryango nyarwanda, ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije imibereho y’abaturage, […]
Ishimwe na Ineza niyo mazina ayoboye! Ubutumwa bwo gushimira Imana bukomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda
Raporo ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko amazina ashingiye ku gushimira, ineza n’imigisha ari yo akomeje guhabwa abana benshi, bigasobanurwa nk’icyerekana ukwizera n’indangagaciro zishingiye ku Mana mu muryango nyarwanda. Kuri uyu wa 28 Mata 2026, raporo nshya ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko amazina Ishimwe na Ineza ari yo yaje ku isonga mu yiswe […]
Kiliziya isanga kudategura kubaka umuryango no kutumva inshingano z’urugo biri mu biri gutiza umurindi gatanya mu Rwanda
Kiliziya Gatolika ivuga ko ubusabe bwo gushyingiranwa butiteguwe neza no kutumva inshingano z’urugo, biri mu bituma ingo zirenga 4,400 zarasenyutse muri 2025, aho 41% zari zitaramara imyaka 10 zibana. Mu gihe umuryango ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye mu mibereho y’abaturage. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa […]
Umugore ufite abagabo babiri yasangije amafoto y’umuryango we akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga
Umugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Mogatosilebo yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu amafoto agaragaza ubuzima bwe n’abagabo be babiri, ibintu byatunguranye kuri benshi. Nk’uko Tuko yabitangaje, ayo mafoto yagaragaje aba bantu batatu bambaye imyambaro isa, bagaragaza ubusabane n’urukundo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Muri ayo mafoto, aba bagabo bombi […]