Category: UBUZIMA
Umukire uzwi nka Bill Gates mu rwego rwo kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya yemeye gutanga Miliyoni $912
Bill Gates wabaye igihe kinini ku ntebe y’icyubahiro y’umukire wa mbere ku Isi, n’ubu akaba ari mu ba mbere ku Isi, ubwo yari i New York mu nama ya Reuters Newsmaker, yagaragaje uko ibibazo by’ubuzima byugarije abana b’Afurika bikomeye cyane. Yahise yitanga Miliyoni $912 angana na 1,320,120,000,000 Frw [ararenga Tiriyari 1 na Miliyari 320 Frw]. Yagize ati: “Umwana […]
Sobanukirwa byinshi kuri uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe ururimi rw’amarenga
Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yatangaje tariki ya 23 Nzeri nk’umunsi mpuzamahanga w’indimi z’amarenga hagamijwe gukangurira abantu bose akamaro k’indimi z’amarenga mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva. Icyifuzo cyo gushyiraho uwo munsi cyatanzwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abafite Ubumuga bwo Kutumva (World Federation of the Deaf, WFD), rigizwe n’amashyirahamwe 135 […]
Menya byinshi ku ndwara ya PCOS ishobora gutera ubugumba
PCOS (Polycystic ovary syndrome) ni uburwayi bukunzwe kwibasira abagore n’abakobwa butuma ibihe byabo by’ukwezi bihindagurika cyane ndetse bikaba byabaviramo kubura urubyaro. Umukobwa wese ugeze mu gihe cy’ubwangavu atangira kubona impinduka zidasanzwe kuri we ndetse ni bwo atangira kwigishwa byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo asobanukirwe imvano y’impinduka yibonaho. Icyo gihe mu byo yigishwa harimo […]
Ni ikihe gihe cyiza cyo kwiyuhagira, mu gitondo cyangwa nimugoroba? Ubushakashatsi buvuga iki?
Hari abantu bamenyereye gukaraba mu gitondo, abandi bakabikorera nijoro. Ariko se, ni bande baba bari mu kuri? Mu buzima bwa buri munsi, koga umubiri wose ni kimwe mu bidufasha kugira isuku, gukuraho umwanda, ibyuya, amavuta asohorwa n’umubiri ndetse n’ibindi biva mu mwuka n’ikirere bigera ku ruhu. Gusa ikibazo gikunze kubazwa ni iki: “koga mu gitondo ni […]
Leta y’u Rwanda yashyize umucyo ku itegeko ryo gutwitira undi no kuboneza urubyaro ku bana bafite imyaka 15
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikubiyemo ingingo zitandukanye zirimo iyo gutwitira undi, no guha uburenganzira abafite kuva ku myaka 15 bwo gusaba serivisi z’ubuvuzi zose batagombye guherekezwa. Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 18 Nzeri 2025, rifite ingingo 111. Ingingo ya 23 ivuga ko “Abashyingiranywe cyangwa undi muntu […]
Burya ngo amabara dukunda afite aho ahuriye n’imyaka dufite: Ubushakashatsi
Ibara umuntu akunda ni kimwe mu bikoreshwa kugira ngo amenye icyo umuntu akunda ariko ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ishobora no kugaragaza ikigero cy’imyaka agezemo. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bitewe n’igihe bavukiye hari amabara bagenda bahuriraho ku buryo ukunda ibara rya kaki (brown) bishoboka ko yaba yaravutse hagati ya 1946 na 1964. Ubu bushakashatsi bugaragaza […]
Ubushakashatsi: Ese ubuzima bwahozeho ku mubumbe wa Mars?
Icyogajuru cya ’Perseverance’ cyoherejwe gukora ubushakashatsi bugamije kumenya niba Umubumbe wa Mars warahozeho ubuzima, giherutse gufata amafoto yakangaranyije abahanga mu by’Isanzure, nyuma yo kubona ibimenyetso byerekana ko kuri Mars hahoze ubuzima. Zimwe mu nshingano za ’Perseverance’ yarimo no gufata bimwe mu bimenyetso byerekana ko kuri Mars hahoze ubuzima, bimwe bikaba byazanwa ku Isi kugira ngo […]
Uwapfuye yarihuse! Yatse gatanya nyuma yo kubwirwa na ChatGpT ko umugabo we umuca inyuma
Mu Bugereki umugore yatse gatanya nyuma yuko Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Bukorano AI rya ChatGPT rimubwiye ko umugabo we amuca inyuma, rikoresheje ibisigazwa by’ikawa. Uyu mugore wizera ubuhanuzi cyane, yafashe ibisigazwa by’ikawa umugabo we yari ari kunywa ndetse n’ibye arabifotora, maze abiha ikoranabuhangaa rya ChtGPT ngo rimurebere ko nta mabanga umugabo we amuhisha. ChatGPT nyuma yo kwiga […]
50% bakunda kubyibeshyaho bagakeka ko bashobora kuba bafashe ibihumanye mu mafunguro
Akenshi iyo ubabaye mu nda cyangwa ukabona ufite uburwayi bufitanye isano n’igogora, uhita utekereza ko ushobora kuba wariye ibiryo bihumanye cyangwa amafunguro igifu cyawe kitishimiye, nyamara abaganga bahamya ko ibyinshi bituruka ku bibazo byo mu mutwe umuntu afite. Ni gake cyane uzasanga umuntu agize ubu burwayi ngo atekereze ko hari isano byaba bifitanye n’ibibazo byo […]
Urubyiruko ku isonga mu bagerageza kwiyahura mu Rwanda
Mu gihe tariki ya 10 Nzeri buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kigaragaza ko umubare munini w’abagerageza kwiyahura mu Rwanda ari urubyiruko. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu bagera kuri 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% […]