Category: UBUZIMA
Raporo nshya ivuga ko hafi umwe mu bagore bane bo muri Gen Z ashobora kugera ku myaka 45 atarabyara
Raporo nshya ku ihinduka ry’imyitwarire y’imyororokere muri Ireland yagaragaje ko, mu gihe imigendekere iriho yakomeza, hafi 24% by’abagore bo mu gisekuru cya Gen Z bashobora kugera ku myaka 45 bataragira umwana. Iyi mibare yatangajwe mu nyandiko yiswe “Choice or Circumstance? Rising Childlessness in Ireland”, yakozwe na Iona Institute. Raporo yerekana ko abagore bo mu gisekuru […]
Baracyafite icyizere cyo kubaho_ Umubikira avuga ku buzima bw’Abanya-Ukraine bugarijwe n’intambara
Umubikira ukomoka mu Buhinde umaze hafi imyaka 25 akorera ubutumwa muri Ukraine avuga ko, nubwo intambara imaze igihe iteza abaturage ubwoba, urupfu n’imibabaro, benshi muri bo bagikomeje kugira ukwemera, icyizere n’icyifuzo cyo kubaho mu mudendezo. Mansera Liji Payyapilly, wo mu muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Yozefu wa Saint-Marc, yabwiye Vatican News ko amasengesho akomeje kuba isoko […]
Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho_ Kiliziya Gatolika yasabye ubuvugizi ku kiliziya zafunzwe
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, gukora ubuvugizi ku kiliziya zimwe zafunzwe ariko zikaba zarashyize mu bikorwa ibyo zasabwe gukosora. Cardinal Kambanda yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryari rimaze iminsi rihuza […]
Musenyeri Papias yagaragaje agahinda aterwa n’abana bafungiye ibyaha byo gufata ku ngufu
Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yasabye ababyeyi, abayobozi, Kiliziya n’umuryango Nyarwanda muri rusange kongera imbaraga mu kurinda abana no gukumira ibyaha bikorwa n’abakiri bato. Musenyeri Papias yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko ryabereye muri Diyosezi ya Byumba. Mu gihe cy’iminsi ine y’iri huriro, urubyiruko rwagize […]
Uko umara umwanya munini kuri telephone niko wiyongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije
Ubushakashatsi bwakozwe muri Colombia bwerekanye ko gukoresha telefone zigezweho igihe kinini bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rumara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefone rufite ibyago biri hejuru ku kigero cya 43% byo kugira umubyibuho ukabije. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1,060 biga ibijyanye n’ubuzima […]
UR yahembwe asaga miliyari 4 Frw nyuma yo kuza mu mashuri makuru atanu ya mbere ateza imbere uburezi muri Afurika
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yaje muri eshanu zagize uruhare mu guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika, ihembwa asaga miliyari 4Frw mu bihembo bya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize byatanzwe n’Umuryango Imbuto Foundation. Ibi bihembo byatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, aho ari ku nshuro ya mbere byari bitanzwe gusa […]
Mpora nsenga nsaba Imana ngo izanyereke igihe gikwiye cyo kuva mu muziki ntarasenya ibyo nubatse – Davido
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yatangaje ko ahora asenga asaba Imana kumwereka igihe gikwiye cyo guhagarika ibikorwa bya muzika, atarasenya umurage n’ibyo amaze kugeraho. Yavuze ko kwemera ubuyobozi bw’Imana ari ingenzi, cyane cyane ku byamamare bihura n’igitutu gikomeye cyo gukomeza kugumana izina n’icyubahiro. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, Davido yagarutse ku […]
Guhezwa kw’abana mu biganiro by’abakuru biri mu bituma ingo zisenyuka ku bwinshi_ Rev. Dr. Antoine Rutayisire
Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma ingo nyinshi zisenyuka ari uko abana bakurira mu miryango batigishwa ubuzima n’imibanire y’abashakanye, bitewe n’umuco wo kubirukana mu biganiro by’abakuru. Asanga gukemura iki kibazo bitangirira mu rugo, aho ababyeyi bakwiye gufata umwanya wo gutegura abana babo hakiri kare. Ibi yabitangaje mu gihe ikibazo […]
Imyumvire y’abageze mu zabukuru iracyari inzitizi ku iyubahirizwa ry’uburinganire
Raporo n’ubushakashatsi bitandukanye bigaragaza ko nubwo u Rwanda rwageze ku rwego rwo hejuru mu guha abagore amahirwe mu buyobozi n’ubukungu, imyumvire gakondo ya bamwe mu bakuze ikomeje kuba imbogamizi ku iyubahirizwa ryuzuye ry’uburinganire. U Rwanda rukomeje kugaragara nka kimwe mu bihugu byateye imbere mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, aho abagore bafite 63.3% by’imyanya […]
Diyoseze ya Ruhengeri izakira isozwa ry’Icyumweru cy’Uburezi Gatorika mu Rwanda mu mwaka wa 2027
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyo mu mwaka wa 2027 kizasozerwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, mu gihe yakomeje gushimangira ko uburezi nyabwo budakwiye kugarukira mu ishuri gusa, ahubwo bugomba no kubaka indangagaciro z’umwana n’imyitwarire ye. Ibi byatangajwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba na […]