Category: UBUZIMA
Ikibazo k’imyandikire y’Abaganga Idasomeka cyavugutiwe Umuti: U Buhinde
Muri iki gihe abantu benshi bandika bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni, ushobora kwibaza niba kwandikisha intoki bigifite umumaro. Yego, bifite akamaro cyane by’umwihariko ku baganga. U Buhinde, igihugu kiri mu bya mbere ku Isi mu bijyanye n’Ubuvuzi, cyavuguse umuti w’ikibazo cy’imyandikire idasomeka y’abaganga.Mu Buhinde no mu bindi bihugu byinshi, bimenyerewe ko abaganga benshi bandika nabi ku […]
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi yo gutwitira undi rikubiyemo ibihano bikakaye
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikubiyemo ingingo zitandukanye, ryagennye n’ibihano bigera ku gifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu igera kuri miliyoni 50 Frw, mu kwirinda ko hazabamo uburiganya. Ni itegeko ririmo ingingo zitari zisanzweho, nko gutwitira undi no guha uburenganzira abafite kuva ku myaka 15 bwo gusaba serivisi z’ubuvuzi zose batagombye guherekezwa. Icyaha gikakaye […]
Nicyo gihe ngo amafunguro twafataga twongeremo ku bwinshi ibikomoka k’umatungo: Ubushakashatsi
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya ari ibikomoka ku buhinzi, mu gihe ibikomoka ku matungo ari 2% mu mwaka. Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 ingufu zikomoka ku biribwa (calories) Umunyarwanda umwe arya ku munsi zageze ku 2.239, zivuye ku 2.290 zariho mu mwaka 2023, muri zo 40,3 akaba ari […]
Kunyonga igare biri mu bifasha mu kurwanya indwara zo kwibagirwa: Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwamuritswe mu Kinyamakuru JAMA Network Open bwagaragaje ko kunyonga igare bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora gutuma umuntu yibagirwa. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barenga 480.000 bo mu Bwongereza bwagaragaje ko kunyonga igare bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya ‘dementia’ ku kigero cya 19%, ndetse 22% ku ndwara ya Alzheimer. Dementia ni uruhurirane rw’indwara […]
Intara y’Amajyaruguru ikibazo cy’igwingira cyugarije abana giteye inkeke
Ikibazo cy’igwingira kiri mu bihangayikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko umwana 1 muri 4 aba afite ikibazo cy’igwigingira. Abayobozi bakaba biyemeje ko bagiye kucyitaho byihariye. Byakomojweho ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique n’abayobozi batandukanye muri iyo Ntara, bahuriye mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze, biyemeza ko bagiye gukora uko bashoboye ikibazo cy’igwingira […]
Igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA cyashyizwe hanze: Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa Lenacapavir uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA. Ku wa 24 Nzeri 2025, kubera ubufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI, byatangajwe ko umuti wa Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi […]
Kunywa inzoga byangiza ubuzima: Ubushakashatsi bugaragaza ko ikigero cyose cy’inzoga wanywa bitera indwara
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa inzoga kabone nubwo waba uzinywa mu rugero cyangwa unywa nkeya bishobora kugira ingaruka ku buzima ku buryo bishobora no kugutera kurwara indwara yo kwibagirwa ya ‘dementia’. Ubu bushakashatsi buvuguruza ubwari busanzwe buhari bugaragaza ko kunywa inzoga nkeya nk’urugero ibirahure birindwi byazo mu cyumweru ari byiza ku bwonko bwawe kurusha kutazinywa. Gusa […]
Umukire uzwi nka Bill Gates mu rwego rwo kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya yemeye gutanga Miliyoni $912
Bill Gates wabaye igihe kinini ku ntebe y’icyubahiro y’umukire wa mbere ku Isi, n’ubu akaba ari mu ba mbere ku Isi, ubwo yari i New York mu nama ya Reuters Newsmaker, yagaragaje uko ibibazo by’ubuzima byugarije abana b’Afurika bikomeye cyane. Yahise yitanga Miliyoni $912 angana na 1,320,120,000,000 Frw [ararenga Tiriyari 1 na Miliyari 320 Frw]. Yagize ati: “Umwana […]
Sobanukirwa byinshi kuri uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe ururimi rw’amarenga
Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yatangaje tariki ya 23 Nzeri nk’umunsi mpuzamahanga w’indimi z’amarenga hagamijwe gukangurira abantu bose akamaro k’indimi z’amarenga mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva. Icyifuzo cyo gushyiraho uwo munsi cyatanzwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abafite Ubumuga bwo Kutumva (World Federation of the Deaf, WFD), rigizwe n’amashyirahamwe 135 […]
Menya byinshi ku ndwara ya PCOS ishobora gutera ubugumba
PCOS (Polycystic ovary syndrome) ni uburwayi bukunzwe kwibasira abagore n’abakobwa butuma ibihe byabo by’ukwezi bihindagurika cyane ndetse bikaba byabaviramo kubura urubyaro. Umukobwa wese ugeze mu gihe cy’ubwangavu atangira kubona impinduka zidasanzwe kuri we ndetse ni bwo atangira kwigishwa byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo asobanukirwe imvano y’impinduka yibonaho. Icyo gihe mu byo yigishwa harimo […]
