Category: UBUKUNGU
Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku isi ufite umutungo ugera kuri miliyari 500 z’amadolari
Umuyobozi wa Tesla akaba n’umuherwe wa mbere ku isi , Elon Musk, yabaye umuntu wa mbere mu mateka ugize umutungo urenga miliyari 500 z’amadolari (angana na miliyari 370.9 z’amapawundi), bitewe n’uko agaciro k’uruganda rukora imodoka z’amashanyarazi ndetse n’izindi nganda ze kazamutse muri uyu mwaka. Ibi byagiye ahagaragara nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Forbes’ Billionaires index […]
Huye Business Mall imaze gutwara asaga Miliyari 4.7Frw iri mu zasuwe
Igishushanyo mbonera cya Huye Business Mall
“Urya icyo ushaka, ukishyura ayo ushaka”! Resitora yashyize igorora abakiriya
Resitora yo muri Mexico City yitwa Masala y Maiz, ifite inyenyeri yo mu bwoko bwa Michelin, imaze kwamamara cyane kubera gahunda yayo idasanzwe aho umukiriya arya icyo ashaka akishyura amafaranga ashoboye cyangwa yifuza. Abashinze iyi Resitora ari bo Norma Listman na Saqib Keval, bavuga ko intego yabo atari ibihembo cyangwa icyubahiro, ahubwo ari ugufasha abantu bose gusangira amafunguro meza batitaye […]
Trump yasabye EU gushyiraho imisoro ya 100% ku Bushinwa n’u Buhinde ngo ashyire igitutu kuri Putin
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gushyiraho imisoro igera kuri 100% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa no mu Buhinde, mu rwego rwo kugerageza gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ngo ahagarike intambara imuhanganishije na Ukraine. Trump ibyo yabivuze ejo ku wa kabiri tariki ya […]
Imashini zizwi nk’ibiryabarezi ibihumbi 7 ni zo zimaze gukurwa mu baturage mu gikorwa cyatangijwe na RDB
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Kivuga ko kimaze gukusanya imishini zifashishwa mu mikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi zirenga ibihumbi 7 zizikura mu baturage , kuko byagaragaye ko byabateje ubukene ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye mu baturage.Icyemezo cyo guca burundu izi mashini zizwi nk’ibiryabarezi cyafashwe na politiki y’imikino y’amahirwe mu Rwanda mu 2024, ubu bikaba byemewe gukinwa mu […]
Sosiyete yo muri Amerika yasinye amasezerano yo gushora miliyoni 500 z’amadolari muri Pakistan
Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abanyekanada (AP) avuga ko Ku wa Mbere, Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa U.S. Strategic Metals, yo mu mujyi wa Missouri, yasinyanye na Frontier Works Organization ya Pakistan amasezerano ya miliyoni 500 z’amadorali agamije gushora mu iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo umushinga wo gushinga uruganda rutunganya ibyuma bitandukanye (poly-metallic […]
Muri Amerika kubona akazi ku banyeshuri barangije Kaminuza biri gusaba umugabo bigasiba undi!
Mu myaka itanu ishize, urubuga mpuzamahanga rwa LinkedIn rwabajije hafi abantu ibihumbi 500 uburyo bumva ubuzima bwabo mu kazi. Uburyohe bw’uyu mwaka bwagaragaje isura ikomeye: urubyiruko rugaragaza kwiheba kurusha ibindi byiciro byose by’imyaka. Inkuru nyinshi zivuga uburyo abanyeshuri barangije kaminuza bagorwa no kubona akazi ka mbere. Uhereye mu 2023, umubare w’akazi k’inshuro ya mbere (entry-level […]
Icyemezo cy’Urukiko kirarwanya Imisoro ya Trump, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikiyemeza Kumurwanaho
Urukiko rw’Ubujurire rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko imisoro ihanitse yashyizweho n’umukuru w’igihugu, Donald Trump inyuranyije n’amategeko, ko bishobora guhungabanya umubano wa Amerika n’ibindi bihugu. Abanyamategeko b’ubutegetsi bwa Trump basobanuraga ko yafashe icyemezo cyo kuzamura iyi misoro ashingiye ku bihe bidasanzwe byatewe n’uburyo Amerika yari ibangamiye n’ibihugu bifite imbaraga mu rwego rw’ubukungu. ejo […]
Imodoka ziva muri EU ziracyahangayikishijwe n’imisoro ya Amerika n’ubwo igabanywa ritegerejwe
Amasezerano y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu nzira yo kugabanya umusoro w’Amerika ku modoka zituruka mu Burayi ukava kuri 27.5% ukagera kuri 15%. N’ubwo ubuyobozi bwa Trump bwemeye kugabanya imisoro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku modoka n’ibikoresho byazo biva mu Burayi ivuye kuri 27.5% ikagera […]
BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 6.75%
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatanaje ko yazamuye inyungu fatizo yayo iva kuri 6.5% igera kuri 6.75%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro n’itangazamakuru, kuru uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025 mu rwego kugaragaza imyanzuro y’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’Ishusho y’Urwego […]