Category: UBUKUNGU
Umuhanda wa gari ya moshi uracyari inzozi mu Rwanda
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko umushinga wa gari ya moshi umaze imyaka irenga 20 itegerejwe mu Rwanda, ukiri mu mishinga u Rwanda rukigerageza ashimangira ko bisaba ubufatanye n’ibihugu by’ibituranyi kuko ari umushinga usaba ubufatanye.Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, gusa ku ruhande rwa Tanzania […]
Miliyali 200 zigiye gushorwa mu mashuri y’imyuga
U Rwanda rugiye gushora miliyali 200 rwf mu kubaka amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro azaba afite ikoranabuhanga rihambaye, abarimu b’inzobere n’ibikoresho bigezweho.Byagarutsweho ku wa Kabiri tatiki 05 Kanama 2025, muri gahunda y’ibikorwa yamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza Imbere Amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Tvet Board (RTB)Umuyobozi Mukuru wa REB, Eng. Umukunzi Paul, iganira na […]
Brazil 50%, Canada 35%: Imisoro mishya ya Trump ku bihugu byo ku Isi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje umisoro mishya ku bihugu byinshi byo ku Isi, aho Brazil yigirijweho nkana n’umusoro wa 50% naho Canada ishyirirwaho umusoro wa 35%, nyuma y’uko iki gihugu kinaniwe gufatanya na Amerika kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe bigaragara ku mupaka w’ibihugu byombi.Ibi bikubiye muri gahunda y’imisoro mishya […]
Abenshi bakomoko mu miryango y’abaherwe. Abakire 10 bakiri bato
Muri uyu mwaka wa 2025, urutonde rw’abaherwe ku isi rugaragaraho abakiri bato bafite ubukire buhanitse rwagaragaje ko abakiri munsi y’imyaka 30 bafite ubutunzi buhagije ari bake cyane, kuko ari 21 gusa ku isi hose. Aba bakiri bato bafite ubukire bwinshi, benshi baturuka mu miryango ikize cyane, mu gihe abandi ari abashoramari b’ikoranabuhanga bagize amahirwe yo […]
Amerika na EU bemeranyije umusoro wa 15%
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), bemeranyije umusoro ungana na 15% ku bicuruzwa biva i Burayi byinjira muri Amerika. Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump yaraherutse gutangaza umusoro ungana na 30% ku bicuruzwa biva i Burayi.Ibi Perezida Trump yabitangarije mu kiganiro n’Abanyamakuru hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen […]
Abakorera mu nyubako yo “Kwa Jacque” mu Mujyi wa Muhanga bari mu marira
Akarere ka Muhanga kafunze byagateganyo inyubako y’ubucuruzi iri mu Mujyi wa Muhanga ahazwi nko “Kwa Jacque”, kubera ikibazo cy’umwanda ukabije.Umuyobozi wa Karere ka Muhanga, Kayitare Jacquiline, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko ibyakozwe biri mu nyungu z’abaturage.Ati “Mu byukuri ntabwo twafungiye abakorera hariya, ahubwo twafunze inyubako kugira ngo ibanze inozwe duhe agaciro bariya bantu bahakorera, […]
U Rwanda Rwiyemeje Gukorana n’u Bushinwa mu Kubaka Inganda z’Imodoka z’Amashanyarazi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yemeza ko ibiganiro bihamye biri gukorwa n’ibigo by’Abashinwa, bigamije gufasha u Rwanda gutera intambwe idasubira inyuma mu rugendo rwo gukoresha ibinyabiziga bishingiye ku mashanyarazi. Mu gihe Isi yose iri mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ihumana ry’ikirere, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, zirimo n’amashanyarazi […]
DRC yasinyanye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na sosiyeti yo muri Amerika.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’isosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, KoBold Metals, hagamijwe gushakisha no gukoresha amabuye y’agaciro y’ingenzi hirya no hino mu gihugu. Aya masezerano yasinyiwe i Kinshasa ku wa Kane, akorwa nabarimo Perezida wa DRC Félix Tshisekedi. KoBold Metals, ishyigikiwe n’abaherwe barimo Jeff Bezos na Bill Gates, […]
Ubukungu: Intera hagati y’abakire n’abakene muri Afurika ikomeje kwiyongera ku rwego ruteye impungenge
Raporo nshya y’umuryango mpuzamahanga Oxfam yagaragaje ko abaherwe bane ba mbere muri Afurika bafite umutungo ubarirwa muri miliyari 57.4 z’amadolari ya Amerika, ungana n’umutungo rusange w’abaturage barenga miliyoni 750, cyangwa kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane wa Afurika. Iyo raporo yiswe “Icyuho cy’ubukungu muri Afurika n’izamuka ry’ibihe by’ubutunzi budasanzwe” ivuga ko icyuho kiri hagati y’abakire n’abakene muri Afurika […]
Umusaruro w’ibigori wagabanutseho 11% mu 2025
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko umusaruro w’ibigori wagabanutseho 11% mu bihebwe by’ihinga A na B bya 2025 bitewe ahanini n’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ubutaka bwagenewe guhinga bitahinzwe.Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ugereranyije umusuro w’ibihingwa byose byahinzwe mu bihebwe byombi bya 2025 umusaruro utahindutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2024, ariko ko igihingwa […]