Category: IMIKINO
Kiyovu Sports yongeye kwitabaza Juvenal Mvukiyehe
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Nkurunziza David bwatumiye Juvenal Mvukiyehe mu nama idasanzwe izaba kuri uyu wa Gatanu wa tariki 11 Nyakanga 2025. Ni inama izaba igamije kugaragaza isura ya Kiyovu Sports kugeza ubu no kuganira ku iterambere rirambye rya Kiyovu Sports. Juvenal Mvukiyehe atumiwe nyuma y’uko yari amaze igihe yaravuye muri iyi […]
Ikipe ya APR FC yiyongeje undi rutahizamu na myugariro
Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino aho yatangaje abakinnyi babiri yamaze gusinyisha William Togui Mel ndetse na Nduwayo Alex. Ikipe ya APR FC yatangaje aba bakinnyi bombi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa mbere wa tariki 07 Nyakanga 2025, amakuru akaba yemeza ko iyi kipe yahise inafunga isoko ry’ayo […]
Abanyabigwi babiri bakomeye muri ruhago ku Isi bageze mu Rwanda
Abakinnyi b’ibihangange muri ruhago Didier Domi na Jay-Jay Okocha bose bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain bari mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi kipe mu mushinga wa ‘VISIT RWANDA’. U Rwanda na Paris Saint Germain bifitanye amasezerano mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda azarangira mu mwaka 2028 , bityo bamwe mu […]
Rayon sports ikomeje kwitegura nta kujenjeka yongerera amasezerano abakinnyi
Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano rutahizamu wayo Biramahire Abeddy nyuma y’uko ayo yari afite yarangiranye n’uyu mwaka w’imikino wasojwe. Uyu mukinnyi yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa mbere kwa 2025, asinya gufasha Rayon Sports mu minsi yari isigaye kugira ngo umwaka w’imikino urangire. […]
Thomas Partey ari mu mazi abira biri mu byatumye Arsenal itamwongerera amasezerano
Umunya-Ghana, Thomas Partey uherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Arsenal yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cy’u Bwongereza ku byaha ashinjwa byo gufata kungufu ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Thomas Partey ibi byaha ashinjwa yabikoreye abakobwa batatu, uwa mbere ashinjwa ko yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, uwa Kabiri inshuro eshatu mu gihe uwa […]
Chelsea, Aston villa na Barcelona ziri mu mazi abiri
Ikipe ya Chelsea ndetse na Aston villa zafatiwe ibihano n’Ishami rya UEFA rishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari y’amakipe (Club Financial Control Body) nyuma y’uko bigaragara ko yasohoye amafaranga batinjije. Ni ibihano byatangajwe n’uru rwego ku munsi w’ejo wa gatanu wa tariki 04 Nyakanga 2025 , gusa si aya makipe yonyine yahanwe. Uko ibihano byatanzwe ku makipe! […]
Perezida wa Barcelona yafashe umwanzuro ukakaye nyuma yo gutenguhwa na Nico Williams
Perezida w’ikipe ya Barcelona Joan Laporta yarakariye bikomeye Nico Williams nyuma yo kwemera gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Athletic Club azamugeza mu mwaka wa 2035. Ikipe ya Barcelona yari imaze iminsi igerageza kurangiza gahunda yo gusinyisha Nico Williams nyuma y’uko byapfuye mu mahina mu mwaka ushize wa 2024. Icyarakaje perezida wa Barcelona ni iki? […]
Nta munyamahanga mushya wakoze imyitozo; twinjire mu myitozo ya mbere ya APR FC
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) , yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 02 Kamena 2025, i Shyorongi ku Kirenga ku kibuga cyayo cy’imyitozo. APR FC n’iyo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League y’umwaka w’imikino wa 2025-2026, byatumye itangira imyitozo hakiri kare kugira ngo izitware neza nyuma y’uko […]
Haruna Niyonzima yagize icyo avuga ku gusezera umupira
Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), Haruna Niyonzima yaciye amarenga ko acyiteguye gukomeza gukina umupira w’amaguru. Ibi bikubiye mu cyiganiro uyu mukinnyi wabaye Kapiteni w’igihe cyirekire w’Amavubi yagiranye na “Isibo Radio” kibanze ku rugendo rwe rwa ruhago n’igihe ateganya gusoza uru rugendo. Niyonzima Haruna yagize Ati, “Ngewe ntabwo mbayeho ku bwabantu nubwo dutuye […]
Perezida wa La Liga yatangaje amagambo yakuye umutima abafana ba Barcelona
Umuyobozi wa shampiyona y’igihugu ya Esipanye, Javier Tebas yatangaje ko kuri ubu ikipe ya Barcelona nta bushobozi ifite bwo kwandikisha Nico Williams iramutse imuguze. Ibi perezida wa La Liga abitangaje mu gihe Barcelona iyoboye urugamba rwo gusinyisha uyu Munya-Esipanye ufite amamuko muri Ghana , Nico Williams ndetse bakaba biteguye kwishyura amafaranga yatuma ava mu ikipe […]