10 October, 2025
1 min read

Uwapfuye yarihuse! Yatse gatanya nyuma yo kubwirwa na ChatGpT ko umugabo we umuca inyuma

Mu Bugereki umugore yatse gatanya nyuma yuko Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Bukorano AI rya ChatGPT rimubwiye ko umugabo we amuca inyuma, rikoresheje ibisigazwa by’ikawa. Uyu mugore wizera ubuhanuzi cyane, yafashe ibisigazwa by’ikawa umugabo we yari ari kunywa ndetse n’ibye arabifotora, maze abiha ikoranabuhangaa rya ChtGPT ngo rimurebere ko nta mabanga umugabo we amuhisha. ChatGPT nyuma yo kwiga […]

1 min read

Ikoranabuhanga: Ibigo bibiri bikomeye byaciwe amande arenga Miliyari 800 FRW

Leta y’u Bufaransa yaciye ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google ndetse n’igikora ubucuruzi bw’imyambaro n’inkweto cya Shein, amande ya miliyoni 555$ (arenga miliyari 800 Frw), kubera kutubahiriza uburenganzira bw’abakoresha serivisi zabyo. Ni icyemezo cyatangajwe n’ikigo gishinzwe kurinda umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga mu Bufaransa, CNIL. Google ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciwe miliyoni 380$, mu gihe Shein […]

3 mins read

Mu Rwanda Ikoranabuhanga riri gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina_Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bw’Umuryango nyarwanda uharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugabo abigizemo uruhare, (RWAMREC) bwagaragaje ko abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryifashishije ikoranabuhanga rigaragara mu buryo butandukanye. Harimo, gusakaza amakuru bwite cyangwa y’ibanga y’umuntu atabizi, abasakaza amafoto cyangwa […]

1 min read

USA: Umushinga wo gukora lobo imeze nk’uruyuki ugeze kure‎

Itsinda ry’abashakashatsi rikorera muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) muri Leta  Zunze Ubumwe za Amerika ryashyinze hanze  lobo (Robot) y’uruyuki, igikomeje gukorwaho ubushakatsi, yitezweho kuba yakifashishwa mu buhinzi ku mu bumbe wa Mars mu gihe ubushakashatsi bwaba bwemeje ko ubuhinzi bwakorerwayo.‎‎Amakuru dukesha CNN avuga ko iyi lobo yiswe “bumblebees”, ifite uburemere nk’ubw’uruyuki rusanzwe, […]

2 mins read

Imyiteguro y’inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga rya telephone iteganyijwe kubera mu Rwanda irarimbanyije

Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa watangaje ko inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga yari yarasubitswe mu mwaka ushize izaba mu Ukwakira 2025. Iyi nama izwi nka MWC (Mobile World Congress) izabera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2025, ihuze […]

1 min read

Havumbuwe uburyo bwo gusiba inzibutso umuntu atifuza mu bwonko

Abashakashatsi bo mu Buyapani batangaje ko bavumbuye uburyo bushya bushobora gusiba zimwe mu nzibutso ubwonko bw’umuntu buba bwarabitse. Ubu buryo bushingiye ku gukoresha urumuri rw’ubururu rwerekezwa ku mikoranire y’uturemangingo twihariye two mu bwonko, bigatuma idohoka cyangwa igasibangana burundu. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uru rumuri rukoreshejwe, imitsi yitwa “memory spines” igabanuka, bigatuma ubumenyi cyangwa imyitozo umuntu […]

3 mins read

Ibihugu icyenda byo muri Afrika byahagaritse ikoreshwa rya ChartGPT

Ikoranabuhanga rya ChatGPT, ryakozwe na OpenAI, rikomeje kuvugisha benshi ku isi hose. Mu bihugu bitandukanye bya Afurika, hari aho iri koranabuhanga ryagiye ribangamirwa cyangwa rigahagarikwa, bigatera impaka ku birebana n’ubwisanzure bwo kurikoresha, uburyo bwo kurigenzura, ndetse n’ubushobozi bwa Afurika bwo kwinjira mu isoko ry’udushya tw’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence). Nk’uko byagaragajwe na Cybernews muri raporo ya […]

1 min read

Abakoresha Gmail bibwe amakuru na ba rushimusi bayifashisha mu nyungu zabo

Muri Kamena 2025, sosiyete ya Google yarinjiriwe, bitera impungenge ku mutekano wa konti za Gmail zisaga miliyoni 2,5. Itsinda rya ba rushimusi bo ku ikoranabuhanga ryitwa ShinyHunters ryabigezeho nyuma yo kwinjira mu bubiko bw’amakuru bwa Google, nyuma yo kubeshya umukozi w’iyi sosiyete agatanga amakuru ye [login details]. Google yemeje ko iki kibazo cyabaye muri Kanama […]

2 mins read

Hakozwe imashini izajya yuhagira umuntu ikanamuhanagura mu minota 15 gusa

Mu isi yihuta cyane aho buri munota ufite agaciro, isuku y’umuntu iri kurenga uburyo busanzwe bumenyerewe bwo kujya koga mu bwogero. Ubuyapani, igihugu kizwiho udushya n’ubuhanga buhanitse, cyongeye kugaragaza ubushobozi bwacyo mu guhanga igikoresho gishobora guhindura uburyo abantu basukura imibiri yabo buri munsi mu gihe gito cyane. Iyo mashini yiswe Mirai Ningen Sentakuki, yakozwe na […]

2 mins read

Ese waba waramenye amakuru ajyanye na Robot Abashinwa bakoze ishobora gutwita no kubyara?  Ese yaba igiye gusimbura abagore?

Mu gihe isi ikomeje gutera intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga, Abashinwa batangaje inkuru itunguranye ivuga ko mu mwaka wa 2026 bazamurika ku mugaragaro robot ifite ubushobozi bwo gusama no kubyara. Ni ikoranabuhanga ryashyizwe hanze na Kaiwa Technology mu imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ibyogajuru n’ama-robot (World Robot Conference) ryo mu 2025, rikaba ryitezweho guhindura byinshi mu buvuzi bw’uburumbuke no […]

en_USEnglish