Category: URUKUNDO
Umuramyi Martine wamamaye nka Marvine yatangiye urugendo rwo gutegura ubukwe bwe
Umuramyi Marvine usanzwe abarizwa muri Bethesda Holy Church, akaba azwiho impano idasanzwe yo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye kuba isoko y’ibyishimo mu itorero nyuma y’inkuru nshya imwerekeyeho yakiranywe ibyishimo byinshi n’abakirisitu. Uyu muramyi umaze igihe akorana n’abaramyi bakomeye mu Rwanda, akaba asanzwe abarizwa muri True Promise Ministries Rwanda, akomeje kugaragaza intambwe nziza mu buzima bwe […]
Ndagushimira kuba uri umugabo mwiza! Karasira Clarisse n’umugabo we bizihije imyaka itanu y’urushako banizihiza isabukuru y’amavuko
Nyuma y’imyaka itanu babanye, Ifashabayo Sylvain Dejoie na Karasira Clarisse bagaragaje urukundo rushingiye ku kwizera Imana no gushyigikirana mu rugendo rw’ubuzima n’ubuhanzi. Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Karasira Clarisse, yizihije imyaka itanu amaze arushinze n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu munsi wihariye wanahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mugabo we, bagaragaza ibyishimo n’ishimwe ku rugendo […]
Umugabo yazinutswe urukundo nyuma yuko umugore bari bamaranye imyaka 11 babana ashingiranywe n’undi mugabo mu ibanga
Umugabo w’imyaka 48 witwa Robert Bameidel yasangije abantu inkuru y’uburyo yamenyanye n’umugore we binyuze ku rubuga rwa Instagram, bakaza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2015. Uwo mugabo yavuze ko babanaga batari mu gihugu kimwe, kuko we yari atuye muri Nigeria, mu gihe umugore we nyuma yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za […]
Ubuzima bwanjye ni wowe! Umugore yakunze umugabo wundi mugore kugera aho bimujyana kwa muganga
Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 38 wakunze umugabo w’undi mugore kugera aho byamujyanye kwa muganga, bivugwa ko yaba yararwaye indwara y’urukundo ubusanzwe izwi nk’indege. Uyu mugore witwa Niyotwagira Josephine, asanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, akaba atuye mu Karere ka Gicumbi. Nubwo ari umubyeyi, avuga ko nyuma yo kurwara iyi ndwara yayikijijwe nuko […]
Yakoye inka 297 n’amafaranga menshi: Menya byinshi ku bukwe bwa Thon Chol Riak wegukanye umugeni ku nkwano yavugishije benshi
Mu muco w’ibihugu byinshi bya Afurika, inkwano ni igice cy’ingenzi mu gushinga urugo, aho umuryango w’umusore uha uw’umukobwa impano z’icyubahiro nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kubaka ubuzima hamwe ndetse bigafatwa nk’ishimwe ku babyeyi. Akenshi haba harimo inka, amafaranga cyangwa ibindi bintu bifite agaciro, bigaragaza ubushobozi bw’umusore n’ubushake bwo kubaka urugo rukomeye. Mu bihugu bimwe na bimwe imigenzo […]
Umugore ufite abagabo babiri yasangije amafoto y’umuryango we akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga
Umugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Mogatosilebo yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu amafoto agaragaza ubuzima bwe n’abagabo be babiri, ibintu byatunguranye kuri benshi. Nk’uko Tuko yabitangaje, ayo mafoto yagaragaje aba bantu batatu bambaye imyambaro isa, bagaragaza ubusabane n’urukundo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Muri ayo mafoto, aba bagabo bombi […]
Umukobwa wa Apostle Sosthene Serukiza ageze kure imyiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Mutware
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Esther Serukiza, ukomeje kuzamuka neza mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Azwi kandi nk’umukobwa wa Apostle Sosthene Serukiza, Esther agenda arushaho kumenyekana binyuze mu ndirimbo ze ndetse n’ibitaramo akunze gukorana n’umuryango we mu murimo w’Imana. Uyu muramyi yatangiye kumenyekana cyane mbere yo gushyira hanze indirimbo ze bwite, aho […]
Icyo Bibiliya ivuga ku buryo bwizewe bwo guhitamo uwo muzabana no kubaka imibanire ihamye iganisha ku rugo rwiza
Guhitamo uwo muzabana si icyemezo cyoroshye cyangwa gishingira gusa ku marangamutima. Ni urugendo rusaba ubwenge, gusenga, no kuyoborwa n’ijambo ry’Imana. Mu gihe isi igenda ishyira imbere amarangamutima n’inyungu z’ako kanya, Bibiliya yo igaragaza inzira ihamye, iganisha ku kubaka urugo rufite imizi ikomeye. Uyu munsi AfriWed tugiye gukomoza ku nyigisho ireba ku mahame y’ingenzi Bibiliya itanga […]
Merci Pianist umusore wa Papi Clever ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Fabiola
Umuramyi Merci ugeze kure imyiteguro y’ubukwe budasanzwe hamwe n’umukunzi we bakundanye imyaka myinshi,uyu muramyi yatangaje ko afata Papi clever nk’umubyeyi we kubera urugendo rukomeye bagendanyeKuwa 11/07/2026 Merci na Fabiola biteguye gukora ubukwe budasanzwe bagatangira urugendo rushya rw’ubuzima bwo kubaka umuryango. Umuramyi mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Merci Pianist Rugaruza, akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bayoboye […]
Ubushakashatsi: 45% by’abasore bari hagati 18 na 205 ntibarigera baterata umukobwa inshuro n’imwe
Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku basore bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cyabo batinya gutereta kubera gutinya ko babanga bimwe bita guterwa indobo cyangwa bakabaseka. Mu bakoreweho ubushakashatsi, 29% bavuze ko nta na rimwe bigeze begera umukobwa ngo bamwereke amarangamutima yabo, naho 27% […]