16 November, 2026
1 min read

Abaragwa Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yanguze Amaraso” yibutsa abizera agakiza kabonerwa muri Yesu

Korali Abaragwa ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kicukiro Shell yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yanguze Amaraso.” Ni indirimbo yubatse ku butumwa bwo gushimira agakiza n’imbabazi umuntu ahabwa igihe yizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Abagize iyi korali bavuga ko bahimbye iyi ndirimbo kugira ngo bibutse abantu ko amaraso ya Yesu ari yo yonyine atuma umuntu ahinduka […]

3 mins read

Urugendo rudasanzwe rwa Jesca Mucyowera: Umuramyi witegura guhuriza hamwe abakunzi ba Gospel muri “Restoring Worship Experience Live Concert”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Restoring Worship Experience Live Concert”, kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2025 (2/11/2025) guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM) muri Camp Kigali. Iki gitaramo kizaba cyihariye kuko Jesca azafatanya n’amatsinda akomeye ya Gospel arimo Alarm Ministries na True Promises, ndetse n’abandi […]

2 mins read

Louange & Leah: Umuryango mushya w’abaramyi binjiye mu muziki wo kuramya bahereye ku ndirimbo “El-Shaddai”

Umuramyi Louange Mukunzi, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n’umuyobozi w’itsinda Kingdom Elevation, yatangiye urugendo rushya rwo kuririmbana n’umugore we Leah Mukunzi. Bombi batangiriye ku ndirimbo bise “El-Shaddai”, igihangano cyuje ubutumwa bwo gushima no kwiyegurira Imana. Louange ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu bikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, akaba […]

2 mins read

“Top 7 Gospel Songs of The Week”: Indirimbo ziragufasha kuryoherwa na Weekend yawe uhimbaza Imana

Icyumweru turimo cyaranzwe n’indirimbo nshya za Gospel zikomeje gufasha benshi mu gusubiza umutima mu gitereko no gukomeza kwizera Imana. Abahanzi batandukanye barimo amakorali n’abaririmbyi ku giti cyabo bakomeje gushyira hanze ibihangano byuje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro. Dore urutonde rw’indirimbo 7 ziyoboye izindi muri iki cyumweru: 1. Yesu Aracyakiza – Alarm MinistriesAlarm Ministries yongeye kwibutsa abizera ko […]

1 min read

Korali Ebenezer yo muri ADEPR Karugira yasohoye indirimbo nshya yise “Bijya Binezeza” ivuga ibyiringiro byo kubana n’Imana iteka

Korali Ebenezer ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Karugira yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Bijya Binezeza.” Ni indirimbo yuje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro by’abizera mu rugendo rwo kwizera. Abagize korali bavuga ko bayihimbye kugira ngo bahumurize abantu bibutsa ko imibabaro ya hano ku isi ifite iherezo ryiza muri Kristo. Mu magambo yayo, abaririmbyi bagaragaza ibyishimo byo gutekereza […]

2 mins read

Gentil Iranzi yasohoye indirimbo nshya yise “Mbese Bo?” igaragaza isoko nyakuri y’amahoro muri Yesu

Umuramyi Gentil Iranzi, umwe mu rubyiruko rukomeje kuzamuka neza mu muziki wa gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Mbese Bo?” igaruka ku butumwa bukomeye bwo kwibaza aho abantu bakura amahoro nyakuri muri iyi si yuzuyemo amagorwa n’amakuba. Mu ndirimbo ye, Gentil Iranzi yibaza ati: “Mbese bo bakurahe amahoro, ko no mu bibazo […]

2 mins read

Jesca Mucyowera ufite igitaramo gikomeye yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Sinach, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi

Mu gihe umuziki wa Gospel nyarwanda ukomeje gutera imbere no kwinjira ku rwego mpuzamahanga, umuhanzikazi Jesca Mucyowera yatangaje icyifuzo gikomeye afite cyo gukorana indirimbo na Sinach, icyamamare mu muziki wa Gospel wo muri Nigeria. Uyu mushinga avuga ko ari umwe mu byo ahora asengera, kuko yumva gukorana na Sinach byaba intambwe ikomeye mu gukomeza kugeza […]

2 mins read

Sarah Mullally, uzwiho gushyigikira ubumwe bw’ababana bahuje ibitsina, yagizwe Archbishop wa Canterbury

Umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani uzwi nka GAFCON (Global Anglican Future Conference) wagaragaje impungenge zikomeye nyuma y’itangazwa rya Sarah Mullally nk’Umugore wa mbere ugiye kuyobora Itorero rya Anglican ku Isi mu mwanya wa Archbishop wa Canterbury. Abagize GAFCON bavuga ko Church of England yarenze ku mahame ya Bibiliya, bitewe n’uko yahisemo umuyobozi ushyigikiye imihango yo guha umugisha […]

2 mins read

Israel Mbonyi yemeje ko Imyiteguro yo kumurika Album ya Gatanu ifite indirimbo 14 yararangiye

Israel Mbonyi, umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yatangaje ko yamaze kurangiza imyiteguro y’igitaramo gikomeye azafatiramo amashusho y’indirimbo 14 zigize Album ye ya Gatanu, amaze igihe kirenga umwaka akoraho, byose abishingikirije ku kuyoborwa n’Imana. Iki gitaramo kizabera muri Intare Conference Arena, imwe mu nyubako nini yakira ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Imyiteguro […]

1 min read

TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya ziri guhembura imitima ya benshi

Muri iki cyumweru, abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bongeye guhabwa indirimbo nshya zifite ubutumwa bwubaka no guhumuriza imitima. Gospel Today yakusanyije indirimbo 7 ziyoboye izindi mu zashyizwe hanze vuba, zigaragara mu ndirimbo zikunzwe kandi ziri gufasha benshi kwegera Imana no kuyishimira. TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyu munsi igizwe nindirimbo […]