Aline Gahongayire agiye gutanga undi musanzu mu muziki wo kuramya Imana binyuze mu gushyigikira impano nshya
Binyuze mu butumwa bwe akomeje, Aline Gahongayire yasabye abanyempano kuririmba indirimbo ye nshya Yesu Ashimwe yitiriye Album ye, aho uzitwara neza azafashwa gukorerwa indirimbo, amashusho no kumenyekanishwa ku rwego rwisumbuyeho. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje amarushanwa mashya agamije kuzamura impano nshya mu muziki wa gospel, aho uzahiga abandi azahabwa amahirwe […]
Umugabo yazinutswe urukundo nyuma yuko umugore bari bamaranye imyaka 11 babana ashingiranywe n’undi mugabo mu ibanga
Umugabo w’imyaka 48 witwa Robert Bameidel yasangije abantu inkuru y’uburyo yamenyanye n’umugore we binyuze ku rubuga rwa Instagram, bakaza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2015. Uwo mugabo yavuze ko babanaga batari mu gihugu kimwe, kuko we yari atuye muri Nigeria, mu gihe umugore we nyuma yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za […]
Ishimwe na Ineza niyo mazina ayoboye! Ubutumwa bwo gushimira Imana bukomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda
Raporo ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko amazina ashingiye ku gushimira, ineza n’imigisha ari yo akomeje guhabwa abana benshi, bigasobanurwa nk’icyerekana ukwizera n’indangagaciro zishingiye ku Mana mu muryango nyarwanda. Kuri uyu wa 28 Mata 2026, raporo nshya ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko amazina Ishimwe na Ineza ari yo yaje ku isonga mu yiswe […]
Harimo umugabo n’umugore basubiranye ndetse n’abantu 270 bakiriye agakiza! Umusaruro w’igitaramo Easter Jubilee cya Ben na Chance
Igitaramo cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 05 Mata ubwo hizihizwaha Pasika cyahinduye ubuzima bwa benshi, ibintu byarenze ibyari byitezwe n’abari bagiteguye. Mu gihe ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana bikomeje gufata indi ntera mu Rwanda, igitaramo Easter Jubilee Music Gathering cyateguwe n’abaramyi Ben & Chance cyabaye ku wa 5 Mata 2026 muri BK […]
True Promises yongeye kugaragaza ubuhanga bwayo mu ndirimbo nshya Gologota
Iyi ndirimbo ije yibutsa igitambo cya Kristo wapfiriye abanyabyaha, mu gihe abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abandi bose bari mu bihe bitaboroheye, bityo bashaka ubutumwa bubahumuriza mu bihe bikomeye. Itsinda ry’abaririmbyi baramya bakanahimbaza Imana rya True Promises ryashyize hanze indirimbo nshya yise Gologota, igamije kwibutsa abakirisitu igitambo cya Yesu Kristo ku musaraba no kubaha ihumure mu […]
Arkiyepiskopi Mullally ari mu ruzinduko i Roma aho azahura na Papa Leo XIV
Umuyobozi mukuru w’Itorero Angilikani ku isi, akaba n’umugore wa mbere uyoboye iri torero, ari mu ruzinduko rwa mbere Mpuzamahanga rwitezweho kongera imbaraga mu mubano na Kiliziya Gatolika. Arkiyepiskopi wa Canterbury mushya, Sarah Mullally, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine i Roma aho ateganyijwe guhura na Papa Leo XIV, mu gikorwa kigaragaza indi ntambwe ikomeye mu mubano uri […]
Ubuzima bwanjye ni wowe! Umugore yakunze umugabo wundi mugore kugera aho bimujyana kwa muganga
Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 38 wakunze umugabo w’undi mugore kugera aho byamujyanye kwa muganga, bivugwa ko yaba yararwaye indwara y’urukundo ubusanzwe izwi nk’indege. Uyu mugore witwa Niyotwagira Josephine, asanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, akaba atuye mu Karere ka Gicumbi. Nubwo ari umubyeyi, avuga ko nyuma yo kurwara iyi ndwara yayikijijwe nuko […]
Papa Leo XIV yashyizeho Umuyobozi w’Agateganyo muri Diyosezi ya Kondoa nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Mfumbusa
Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi yahawe inshingano zo kuyobora Diyosezi ya Kondoa by’agateganyo, mu gihe Kiliziya ikomeje icyunamo cy’urupfu rw’umushumba wayo wari umaze igihe ayiyobora kandi yaragize uruhare rukomeye mu itumanaho rya Kiliziya muri Afurika. Papa Leo XIV yashyizeho Musenyeri Wilbroad Henry Kibozi nk’Umuyobozi w’Agateganyo (Apostolic Administrator) wa Diyosezi ya Kondoa muri Tanzaniya, asimbuye by’agateganyo nyakwigendera […]
Kiliziya isanga kudategura kubaka umuryango no kutumva inshingano z’urugo biri mu biri gutiza umurindi gatanya mu Rwanda
Kiliziya Gatolika ivuga ko ubusabe bwo gushyingiranwa butiteguwe neza no kutumva inshingano z’urugo, biri mu bituma ingo zirenga 4,400 zarasenyutse muri 2025, aho 41% zari zitaramara imyaka 10 zibana. Mu gihe umuryango ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye mu mibereho y’abaturage. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa […]
Yakoye inka 297 n’amafaranga menshi: Menya byinshi ku bukwe bwa Thon Chol Riak wegukanye umugeni ku nkwano yavugishije benshi
Mu muco w’ibihugu byinshi bya Afurika, inkwano ni igice cy’ingenzi mu gushinga urugo, aho umuryango w’umusore uha uw’umukobwa impano z’icyubahiro nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kubaka ubuzima hamwe ndetse bigafatwa nk’ishimwe ku babyeyi. Akenshi haba harimo inka, amafaranga cyangwa ibindi bintu bifite agaciro, bigaragaza ubushobozi bw’umusore n’ubushake bwo kubaka urugo rukomeye. Mu bihugu bimwe na bimwe imigenzo […]