10 September, 2026
1 min read

Abahowe Imana b’i Bugande Basigiye Isi Isomo ry’Ukwizera Kudacogora

Mu kwizihiza umunsi w’Abahowe Imana b’i Bugande, Musenyeri Francis Aquirinus Kibira yagaragaje ko ubutwari, ubudahemuka n’urukundo rw’ukuri byaranze abahowe Imana batagatifu bikwiye gukomeza kubera abakristu urugero mu buzima bwa buri munsi. Mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana b’i Bugande uba buri mwaka tariki ya 3 Kamena, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kasese, Francis Aquirinus […]

1 min read

Imyumvire y’abageze mu zabukuru iracyari inzitizi ku iyubahirizwa ry’uburinganire

Raporo n’ubushakashatsi bitandukanye bigaragaza ko nubwo u Rwanda rwageze ku rwego rwo hejuru mu guha abagore amahirwe mu buyobozi n’ubukungu, imyumvire gakondo ya bamwe mu bakuze ikomeje kuba imbogamizi ku iyubahirizwa ryuzuye ry’uburinganire. U Rwanda rukomeje kugaragara nka kimwe mu bihugu byateye imbere mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, aho abagore bafite 63.3% by’imyanya […]

3 mins read

Grace Ekirapa yagaragaje agahinda ke nyuma y’ibihuha byakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byo gutandukana n’umugabo we

Umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa wo muri Kenya, Grace Ekirapa, yatangaje ko nyuma y’aho amakuru y’itandukana rye n’umukinnyi wa filime Pascal Tokodi agiye hanze, bamwe mu bo basenganaga muri kiliziya bahinduye uburyo bamufataga, ibintu yavuze ko byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima. Mu buhamya bwe, Grace yavuze ko byamutwaye igihe kinini kuvuga kuri iki kibazo, ariko yumvise agomba […]

2 mins read

Urukiko rwo muri Zimbabwe rwategetse umugabo kwishyura miliyoni 800 nyuma yo kutubahiriza isezerano ryo gushyingiranwa

Urukiko rwategetse Francis Mupindu kwishyura uwahoze ari umukunzi we Nancy Tsuro amafaranga arenga miliyoni 800 z’amanyarwanda nk’indishyi nyuma yo kutubahiriza isezerano yari yaramuhaye ryo kuzamurongora. Nancy, usanzwe ari umuganga, yavuze ko Mupindu yamushishikarije gusama inda ndetse akamugaragariza ko afite umugambi ukomeye wo kumurongora, ariko nyuma akaza guhindura icyemezo. Urukiko rwabwiwe ko Mupindu yari yaranabyaranye abana […]

2 mins read

Alicia Ufitimana yarangije amasomo ya Bibiliya akomeje kumuherekeza mu muhamagaro we

Umuhanzi Alicia Ufitimana yavuze ko amasomo ya Bibiliya yize muri Blossomed Esther’s Ministry yamufashije gukura mu buryo bw’Umwuka no kurushaho gusobanukirwa ko kuririmbira Imana ari umuhamagaro usaba ubumenyi bw’Ijambo ryayo n’ubuzima bushingiye ku kwizera. Uyu muhanzikazi, umwe mu bagize itsinda rya Alicia and Germaine, yabitangaje nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’amasomo ya Bibiliya yari amaze umwaka […]

2 mins read

Vatican News yasohoye Igitabo cy’amajwi cya Magnifica Humanitas, Inyandiko ya mbere ya Papa Leo XIV ku bwenge buhangano

Audiobook ya Magnifica Humanitas yateguwe mu Cyongereza na Vatican News mu rwego rwo gufasha abantu benshi kugera ku nyigisho za Papa Leo XIV zisobanura uburyo Ubwenge Buhangano bugomba gukorera inyokomuntu no kubungabunga agaciro kayo. Nyuma y’amezi make hatangajwe inyandiko ya mbere ya Papa Leo XIV yitwa Magnifica Humanitas, Vatican News yashyize ahagaragara igitabo cy’amajwi (Audiobook) […]

2 mins read

“Kwamamaza inkuru nziza ni inshingano ya Kiliziya” – Papa Leo XIV yasabye ko urubyiruko rurushaho kwegerezwa inkuru nziza

Papa Leo XIV yasabye inzego za Kiliziya Gatolika gukomeza kwamamaza Inkuru Nziza no gufasha urubyiruko guhangana n’ubukene bwa Roho buri kugaragara cyane muri iki gihe, cyane cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ibi Papa yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, ubwo yakiraga abagize Inteko Rusange y’Urwego rwa Vatikani rushinzwe Ivanjili […]

3 mins read

Papa Leo XIV yasabye isi gukoresha AI mu kurengera umuntu aho kumusimbura

Mu ibaruwa ye ya mbere yiswe Magnifica Humanitas, Papa Leo XIV yagaragaje ko ubwenge buhangano bukwiye gukorera inyungu rusange, bugakoresha ukuri n’ubutabera aho guteza ubusumbane, intambara no kugenzura ubwisanzure bwa muntu. Papa Leo XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere yageneye Isi yose yise Magnifica Humanitas, agaragaza ko isi iri mu gihe gikomeye cyo guhitamo uko […]

4 mins read

“Natekerezaga ko azandinda ubukene” _Mabizela yagiriye inama abakobwa bakunda abagabo bakuze kubera amafaranga

Umunyeshuri warotaga kuzagira ubuzima bwiza binyuze mu gukundana n’umugabo ukize yavuze ko urwo rukundo rutaramba ahubwo ko birangira ubuze byose, asaba abakobwa kubanza kwiyubaka no kwigenga mbere yo kwiringira urukundo rushingiye ku mutungo. Umukobwa wo muri Afurika y’Epfo, Siyamthanda Mabizela, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe yavuze ko yamwigishije […]

2 mins read

Kwibuka: Korali Umusamariya Mwiza Nyamirambo SDA yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Nyamirambo mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Bifashishije indirimbo Bahumurize itanga ubutumwa bwo gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe n’amahoro, Korali Umusamariya mwiza yahumurije inakomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yasize yasize aberenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.  Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Murenge wa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Gicuransi 2026, Korali Umusamariya Mwiza yifatanyije […]