13 September, 2026
3 mins read

Papa Leo XIV yasabye isi gukoresha AI mu kurengera umuntu aho kumusimbura

Mu ibaruwa ye ya mbere yiswe Magnifica Humanitas, Papa Leo XIV yagaragaje ko ubwenge buhangano bukwiye gukorera inyungu rusange, bugakoresha ukuri n’ubutabera aho guteza ubusumbane, intambara no kugenzura ubwisanzure bwa muntu. Papa Leo XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere yageneye Isi yose yise Magnifica Humanitas, agaragaza ko isi iri mu gihe gikomeye cyo guhitamo uko […]

4 mins read

“Natekerezaga ko azandinda ubukene” _Mabizela yagiriye inama abakobwa bakunda abagabo bakuze kubera amafaranga

Umunyeshuri warotaga kuzagira ubuzima bwiza binyuze mu gukundana n’umugabo ukize yavuze ko urwo rukundo rutaramba ahubwo ko birangira ubuze byose, asaba abakobwa kubanza kwiyubaka no kwigenga mbere yo kwiringira urukundo rushingiye ku mutungo. Umukobwa wo muri Afurika y’Epfo, Siyamthanda Mabizela, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe yavuze ko yamwigishije […]

2 mins read

Kwibuka: Korali Umusamariya Mwiza Nyamirambo SDA yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Nyamirambo mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Bifashishije indirimbo Bahumurize itanga ubutumwa bwo gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe n’amahoro, Korali Umusamariya mwiza yahumurije inakomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yasize yasize aberenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.  Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Murenge wa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Gicuransi 2026, Korali Umusamariya Mwiza yifatanyije […]

3 mins read

Diyoseze ya Ruhengeri izakira isozwa ry’Icyumweru cy’Uburezi Gatorika mu Rwanda mu mwaka wa 2027

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyo mu mwaka wa 2027 kizasozerwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, mu gihe yakomeje gushimangira ko uburezi nyabwo budakwiye kugarukira mu ishuri gusa, ahubwo bugomba no kubaka indangagaciro z’umwana n’imyitwarire ye. Ibi byatangajwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba na […]

1 min read

Genti Misigaro yashishikarije abantu kurushaho kwegera Imana mu ndirimbo nshya Ndifuza Gusa Nawe

Umuramyi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndifuza Gusa Nawe”, ashimangira ko ari imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ye ya kabiri yise Yahweh. Iyi album iriho indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho mu ndimi zitandukanye. Gentil Misigaro yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse mu bihe byo gushaka kwegera […]

2 mins read

Abepiskopi bongeye kuburira abiyita Abatowe babasaba kugaruka mu murongo wa Kiliziya

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yavuze ko ibikorwa by’itsinda ryiyita Abatowe bikomeje guteza urujijo mu bakristu, isaba abarigize guhagarika ibikorwa bidahuye n’inyigisho zayo no gusubira mu murongo wayo. Mu Nteko Rusange ya 178 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye ku Ruyenzi kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026, Abepiskopi bongeye kugaragaza impungenge batewe […]

2 mins read

Itangazamakuru Gatolika ryasabwe gushyira imbere ukuri n’agaciro ka muntu

Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, Kiliziya Gatolika muri Kenya yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho gukomeza kurinda ukuri, ubumuntu n’inshingano z’imyitwarire kugira ngo itangazamakuru rikomeze kuba umuyoboro wubaka sosiyete aho kuyisenya. Ibi byagarutsweho na Martin Kivuva Musonde ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho […]

3 mins read

Nigeria: Diyosezi ya Wukari yatabaje nyuma y’isenywa rya Kiliziya zirenga 200 n’ubwicanyi buri kwibasira abakiristu

Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Wukari yo muri Nigeria yatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera mu majyepfo ya Leta ya Taraba, aho ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bimaze gusenya ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’insengero zari zisanzwe ari ibimenyetso by’icyizere n’ubumwe. Mu itangazo ryasohowe nyuma y’Inteko rusange ya gatatu ya Diyosezi ya Wukari, Umushumba wayo […]

1 min read

Ubushakashatsi: Gushyingirwa mbere y’imyaka 25 byongera ibyago byo gutandukana

Impuguke zigaragaza ko ubukure bwo mu mutwe, ubushobozi bwo gufata imyanzuro n’imicungire y’amarangamutima biri mu bigira uruhare rukomeye mu kuramba kw’urugo. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2020 na 2022 n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku muryango, Institute for Family Studies, bwagaragaje ko abantu bashyingirwa batarageza ku myaka 25 bafite ibyago byinshi byo gutandukana ugereranyije n’abashakana bafite imyaka […]

2 mins read

Ambassadors of Christ yatumiye abakunzi bayo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ivuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo

Mu gihe yizihiza imyaka 30 y’amavuko, Ambassadors of Christ Choir yavuze ko ibikorwa byayo bitagarukiye ku muziki gusa ahubwo byageze no mu bikorwa byo gufasha abaturage, guhumuriza abarokotse Jenoside no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge mbere y’igitaramo kizabera muri BK Arena. Korali Ambassadors of Christ Choir yatangaje ko iri gutegura ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza imyaka 30 […]