Papa Leo XIV yanenze Trump ku magambo y’iterabwoba, asaba amahanga kugaruka ku mahoro n’ibiganiro
Papa Leo XIV, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru hanze ya Villa Barberini i Castel Gandolfo, yanenze amagambo y’iterabwoba yatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, wavuze ko ashobora kuzimangatanya igihugu cya Iran, yongeraho ko ayo magambo arenze ku mategeko mpuzamahanga. Mu […]
Padiri wa Paruwase ya Kiziguro yatawe muri yombi nyuma yo gusomera misa mu rugo rw’Abenebikira
Abayobozi barasabye abaturage kwirinda gusengera ahantu hatujuje ibisabwa mu gihe insengero zimwe zigifunze nyuma yuko mu Karere ka Gatsibo padiri atawe muri yombi azira gusomera misa ahatemewe ku munsi wa Pasika. Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, hafatiwe umupadiri wa Kiliziya Gatolika wasomaga misa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru […]
Ubushakashatsi: 45% by’abasore bari hagati 18 na 205 ntibarigera baterata umukobwa inshuro n’imwe
Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku basore bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cyabo batinya gutereta kubera gutinya ko babanga bimwe bita guterwa indobo cyangwa bakabaseka. Mu bakoreweho ubushakashatsi, 29% bavuze ko nta na rimwe bigeze begera umukobwa ngo bamwereke amarangamutima yabo, naho 27% […]
Papa Leo XIV yikoreye umusaraba muri Colosseum, ashimangira ubutumwa bw’amahoro n’ubufatanye ku Isi
Mu gikorwa kidasanzwe cyaherukaga mu myaka irenga 30, Papa Leo XIV yagaruye umuco wo kuyobora Inzira y’Umusaraba yikoreye umusaraba, agaragaza ko Kiliziya igomba kwifatanya n’Isi mu bihe by’ububabare n’ibibazo bikomeye. Ku wa Gatanu Mutagatifu, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yakoze igikorwa kidasanzwe cyo kuyobora amasengesho y’Inzira y’Umusaraba mu nyubako y’amateka ya […]
Ukwemera ni umusingi w’ingo n’amahoro ku Isi_Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu gushinga imizi mu Mana
Mu Misa ya Pasika yabereye kuri Katedarali Saint Michel i Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko ibibazo byugarije Isi birimo intambara n’ingo zisenyuka bishingiye ku kubura ukwemera, asaba abakirisitu kurushaho kwegera Imana no kwimakaza urukundo. Mu gihe abakirisitu Gatolika ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Pasika, Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu kugira […]
Chance ni umugisha kuri njye: Ben na Chance bagarutse ku mbaraga zo gukorana nk’umugabo n’umugore mu muziki
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku gitaramo cya Easter Jubilee, Ben na Chance basobanuye uko ubufatanye bwabo nk’abashakanye bwabaye inkingi y’iterambere ry’umuziki wabo n’ubuzima bwabo muri rusange Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03 Mata 2026, habaye ikiganiro n’itangazamakuru kibandaga ku gitaramo “Easter Jubilee” cyateguwe n’abahanzi baramya bakanahimbaza Imana, Ben na Chance. Iki kiganiro cyitabiriwe ndetse […]
Ben & Chance bongeye kumvikanisha ubutumwa bukomeye mu ndirimbo yabo nshya
Mu gihe bitegura gutaraamira abakunzi babo banabafasha kwizihiza ibyishimo bya Pasika, abaramyi Ben & Chance bakoze mu nganzo bumvikanisha ubutumwa bukomeye mu ndirimbo yabo nshya bise “Kare Mu Museke,” igaruka ku buzima bwa gikristo. Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ben & Chance, ryashyize hanze indirimbo nshya “Kare mu museke”, igamije gukangurira […]
Umugabo yitabye Imana nyuma yuko atashye mu gicuku agasanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo mu buriri bwabo
Umugabo yasanze undi mugabo mu cyumba cye aryamanye n’umugore we, ibintu byateye amakimbirane yahise akurura imirwano ikomeye yarangiye umwe ahasize ubuzima mu gihe undi yatawe muri yombi. Ibi byabereye mu gace ka Kasangati muri Wakiso aho umugabo witwa John Masaba yageze iwe mu rukerera agasanga Vincent Kiyingi, bivugwa ko yari umukunzi w’umugore we, ari mu […]
Abaramyi Papi Clever & Dorcas bagaragaje Yesu Kristu nk’urufatiro rw’ubuzima rudahungabana mu ndirimbo nshya yabo
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Rwanda, Papi Clever & Dorcas, bashyize hanze indirimbo nshya yitwa Msingi, ikaba ari undi mishinga mushya bakoze bafatanyije mu muziki ugenewe kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili, yasohotse ku wa 31 Werurwe igaruka ku kwizera kudacogora, ikaba ishingiye ku ijambo ryo mu […]
Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka yizihiza imyaka 25 amaze mu muziki
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri iki gihugu mu gitaramo yise Umuyoboro 25 Live Concert, giteganyijwe ku wa 4 Mata 2026. Iki gitaramo kiri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza, kikaba […]