Umuhanzi akaba n’umunyamakuru yibukije abijanditse mu byaha kubivamo bagakunda Imana mu ndirimbo nshya “Byabihe”
Bibebityo Anicet, ukoresha izina rya Polyvalent mu muziki no mu itangazamakuru kuri Radiyo Huye, yashyize hanze indirimbo yise “Bya Bihe”, avuga irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu ibyiza byo kuva mu byaha, bakagandukira Imana. Ni indirimbo yagiye hanze ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, isohokera ku mbuga zishyirwaho umuziki zirimo n’urwa You Tube ye […]
Aline Sympathy yifashishije abanyarwenya bakomeye hano mu Rwanda, yongeye kubwira abantu ubugiraneza bw’Imana mu ndirimbo “Undinde gukorwa n’isoni”
Nyuma yuko yari amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo “Ntidutsindwa”, Umuramyikazi Aline Sympathy yongeye kwifashisha abanyarwenya babiri Nzovu na Yakamwana abwira abantu ubugiraneza bw’umukiza mu ndirimbo nshya “Undinde gukorwa n’isoni” Ni indirimbo uyu muhanzi yashize hanze none ku wa 04 Nzeri 2025 ku rubuga rwa Youtube asanzwe ashyiraho indirimbo ze. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo […]
CECAFA: Rayon Sports yamenyesheje andi makipe ko ihari yimana u Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Cecafa y’Abagore iri kubera muri Kenya, yatangiranye intsinzi yakuye kuri CBE FC yo muri Éthiopie inabitse igikombe giheruka. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, ni bwo Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika ryo guhatanira itike ya CAF Women’s […]
Havumbuwe uburyo bwo gusiba inzibutso umuntu atifuza mu bwonko
Abashakashatsi bo mu Buyapani batangaje ko bavumbuye uburyo bushya bushobora gusiba zimwe mu nzibutso ubwonko bw’umuntu buba bwarabitse. Ubu buryo bushingiye ku gukoresha urumuri rw’ubururu rwerekezwa ku mikoranire y’uturemangingo twihariye two mu bwonko, bigatuma idohoka cyangwa igasibangana burundu. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uru rumuri rukoreshejwe, imitsi yitwa “memory spines” igabanuka, bigatuma ubumenyi cyangwa imyitozo umuntu […]
Ubushakashatsi: Kwigunga bikabije bingana no kunywa itabi inshuro 15 ku munsi
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Brigham Young University (BYU) bwerekanye ko kubaho mu bwigunge buhoraho bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, ku buryo byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 26%. Ibi byagereranyijwe n’ingaruka umuntu yagira mu gihe anyweye itabi inshuro 15 ku munsi. Ubwigunge mu mibereho y’Urubyiruko rwa Gen Z N’ubwo urubyiruko rwa […]
Misiri: Hagaragajwe amateka y’Ubukristu ku Mugabane wa Afrika
Ubushakashatsi bukomeye bwakorewe muri Misiri bwagaragaje akamaro gakomeye Afurika yagize mu mateka y’iyobokamana rya Gikristo, nyuma y’aho havumbuwe igishushanyo cya Yesu Kristo akiza abarwayi. Abashakashatsi b’Abanyamisiri batangaje ko mu mpera za Nyakanga bavumbuye igishushanyo cya Yesu kimaze imyaka 1,600, cyari kiri mu bisigazwa by’insengero ebyiri za kera zasanzwe mu gace ka Kharga Oasis, mu butayu […]
Misiri: Hagaragajwe amateka y’Ubukristu ku Mugabane wa Afrika
Ubushakashatsi bukomeye bwakorewe muri Misiri bwagaragaje akamaro gakomeye Afurika yagize mu mateka y’iyobokamana rya Gikristo, nyuma y’aho havumbuwe igishushanyo cya Yesu Kristo akiza abarwayi. Abashakashatsi b’Abanyamisiri batangaje ko mu mpera za Nyakanga bavumbuye igishushanyo cya Yesu kimaze imyaka 1,600, cyari kiri mu bisigazwa by’insengero ebyiri za kera zasanzwe mu gace ka Kharga Oasis, mu butayu […]
WCQ2026: Muri iki gitondo Amavubi yerekeje muri Nigeria
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biteganjijwe ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagombaga guhaguruka saa mbili na 55 i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo. Ni imikino ibiri y’umunsi wa karindwi n’uwa munani muri iyi mikino, aho Amavubi […]
Intebe y’Inteko y’Umuco: Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batakaje cyane indangagaciro yo kwiyubaha no kwihesha agaciro
Intebe y’Inteko, Amb.Masozera Robert, yatangaje ko bamwe mu Banyarwanda bagenda bateshuka ku ndangagaciro za ngombwa z’umuco w’u Rwanda, asaba ababyeyi kongera imbaraga mu burere baha abana babo kuko umuryango ari ryo shingiro ry’uburezi bwose. Ni bimwe mu byo yatangarije mu Karere ka Huye, ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda ku wa 29 Kanama 2025, mu […]
Amakuru mashya: Mu Budage Bisabye umunsi wa kabiri gusa wa shampiyona ngo ikipe ya mbere ibe yirukanye umutoza
Ikipe ya Bayer Leverkusen yo muri Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, yananiwe kwihanganira umusaruro nkene w’umutoza Erik ten Hag, imuhambiriza atamaze kabiri kuko hari hashize iminsi 62 ayerekejemo. Ni umwanzuro iyi kipe yafashe nyuma y’aho inaniwe gutsinda mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, aho yatsinzwe na Hoffenheim ibitego 2-1 ndetse inanganya na Werder Bremen ibitego […]