Umugabo yitabye Imana nyuma yuko atashye mu gicuku agasanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo mu buriri bwabo
Umugabo yasanze undi mugabo mu cyumba cye aryamanye n’umugore we, ibintu byateye amakimbirane yahise akurura imirwano ikomeye yarangiye umwe ahasize ubuzima mu gihe undi yatawe muri yombi. Ibi byabereye mu gace ka Kasangati muri Wakiso aho umugabo witwa John Masaba yageze iwe mu rukerera agasanga Vincent Kiyingi, bivugwa ko yari umukunzi w’umugore we, ari mu […]
Abaramyi Papi Clever & Dorcas bagaragaje Yesu Kristu nk’urufatiro rw’ubuzima rudahungabana mu ndirimbo nshya yabo
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Rwanda, Papi Clever & Dorcas, bashyize hanze indirimbo nshya yitwa Msingi, ikaba ari undi mishinga mushya bakoze bafatanyije mu muziki ugenewe kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili, yasohotse ku wa 31 Werurwe igaruka ku kwizera kudacogora, ikaba ishingiye ku ijambo ryo mu […]
Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka yizihiza imyaka 25 amaze mu muziki
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri iki gihugu mu gitaramo yise Umuyoboro 25 Live Concert, giteganyijwe ku wa 4 Mata 2026. Iki gitaramo kiri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza, kikaba […]
Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’isi gushyira imbere ibiganiro by’amahoro kuruta gushora intambara
Papa Leon XIV yagaragaje ko Pasika ikwiye kuba igihe cyo kugarura ituze kuruta gushora intambara, ashimangira ko ibiganiro ari wo muti w’intambara n’urugomo. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yongeye gusaba abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku Isi gushyira imbere ibiganiro by’amahoro, aho gukomeza inzira y’intambara n’urugomo bikomeje guteza akababaro ku batuye Isi. Ibi […]
Padiri Jean de Dieu Hodari yagizwe Igisonga cy’Umwepiskopi wa Kabgayi nyuma y’imyaka itatu hari icyuho
Mu misa yabaye kuri uyu wa 1 Mata 2026, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatangaje ko yatoreye Padiri Hodari kuba igisonga (Vicaire Général), yemeza ko yamutoye kubera ubunararibonye n’ubushobozi, asaba abakristu kumushyigikira muri izi nshingano nshya. Nyuma y’imyaka isaga itatu Diyosezi ya Kabgayi idafite Igisonga cy’Umwepiskopi, Padiri Jean de Dieu Hodari yatorewe gufasha Umwepiskopi, icyemezo cyatangajwe ku […]
Abapadiri cumi na babiri biteganyijwe ko bazozwa ibirenge na Papa Leo XIV mu Misa yo ku wa Kane Mutagatifu i Roma
Mu misa yitwa “In Coena Domini,” misa y’isangira rya Nyagasani, izabera muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani Laterani, biteganyijwe ko Leo azoza abaadiri 12 ibirenge. Umuhango wibutsa abakristu urugero rwa Yezu Kristu rwo kwicisha bugufi, gukunda no gukorera abandi. Iyi Misa izatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ibere muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani Laterani, ari na […]
Imana ntiyumva na busa amasengesho y’abateza intambara_Papa Léon XIV yamaganye abitwaza amasengesho mu gushimangira intambara
Mu gihe intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ikomeje gufata indi ntera, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabye ko amasengesho atagomba gukoreshwa mu gushyigikira ubugizi bwa nabi. Mu butumwa bukomeye yatanze kuri iki cyumweru 29 Werurwe 2026, Papa Léon XIV yatangaje ko Imana itemera na busa amasengesho y’abatangiza intambara, ashimangira ko Yezu Kristu […]
Patient Bizimana ukomeje imyiteguro yo kumurika Album nshya yakoranye indirimbo n’Umunyamerika Kimber Terry
Umuhanzi wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, akomeje imyiteguro yo kumurika album nshya ari nako agaragaza zimwe mu ndirimbo ziyigize. Kuri ubu yamaze gushyira hanze iyitwa “Ndihano” yakoranye n’umunyamerika. Uyu Patient Bizimana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndihano’, yakoranye n’umuhanzikazi w’umunyamerika Kimber Terry, mu rwego rwo gukomeza gutegura Album nshya […]
Ikoranabuhanga rya E_Ubuzima rigiye gukoreshwa mu bigo by’ubuvuzi byose mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko guhera muri Kamena 2026 amavuriro yose azaba akoresha ikoranabuhanga rya E-Ubuzima, rizafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi. Ni gahunda bakomeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi. E-Ubuzima ni ikoranabuhanga rizaba rikubiyemo uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye kuva atangiye kwivuza kugeza […]
Narabimubwiye ko tuzabisubiramo yaransondetse! Chance yavuze uko urukundo rwabo rwatangijwe no kwandikwa mu ntoki kubera kubura amagambo yo gukoresha
Umuhanzi Chance wo mu itsinda Ben na Chance yagarutse ku buryo bwihariye yasabwe n’umugbo we urukundo no kuzamubera umugore, ibintu byabereye mu modoka mu rugendo rudasanzwe, agakoresha kumwandika mu ntoki berekeza i Bujumbura. Mu buzima busanzwe, abantu benshi bamenyereye uburyo bwo gutereta bukoresha amagambo cyangwa ubutumwa bwo kuri telefoni, ariko kuri Chance byari bitandukanye cyane. […]