13 September, 2026
2 mins read

Alarm Ministries yongeye guhembura abizera maze isohora indirimbo nshya “Mpora Mbiharira Yesu”

Iyi ndirimbo yasohotse none tariki ya 4 Gashyantare 2026, ikubiyemo ubutumwa bw’ukwiyegurira Imana, ikagaragaza uko kwizera Yesu bihinduka isoko y’ihumure, ibyishimo n’ukuruhuka k’umutima mu buzima bwa buri munsi. Korali Alarm Ministries yasohoye ku mugaragaro indirimbo nshya yitwa “Mpora Mbiharira Yesu”, ikaba igaruka ku nsanganyamatsiko y’urukundo rw’Imana n’ukwiyegurira Yesu mu bihe byose by’ubuzima. Mu magambo yayo, […]

3 mins read

Umwanya n’agaciro k’amabonekerwa mu Nyigisho za Kiliziya Gatolika

Mu gihe benshi bakomeje kujijwa ku ku mabonekerwa, Kiliziya igaragaza ko amabonekerwa adasimbura Ibyahishuwe bya Kristu, ahubwo afasha abakristu kubisobanukirwa no kubibaho mu bihe bitandukanye by’amateka. Mu nyigisho za Kiliziya Gatolika, ikibazo cy’amabonekerwa gikunze gutera impaka n’ibibazo ku bakristu benshi. Kiliziya ishimangira ko Yezu Kristu ari we Muhuza w’Imana n’abantu kandi akaba ari indunduro y’ibyahishuwe […]

2 mins read

Korali Shalom yagarutse ku butumwa bw’ubugingo bw’iteka ibinyujije mu ndirimbo nshya “Ijambo Nyamukuru”

Indirimbo nshya ya Shalom Choir ishimangira ko ubugingo bw’iteka ari bwo butumwa bukomeye Abakristo bafite, ikibutsa ko ubuzima bwo ku isi budafite icyo bumaze iyo budaherekejwe no gushaka iby’ijuru. Kuri uyu wa 28 Mutarama 2026, Shalom Choir yasohoye indirimbo yitwa “Ijambo Nyamukuru”, itanga ubutumwa bukomeye bwibutsa Abakristo ko intego nyamukuru y’ubuzima ari ugushaka ubugingo bw’iteka. […]

8 mins read

Urukundo n’imigambi y’Imana: Inkuru idasanzwe y’urukundo rwa Dusabirane Patrick na Ngendananayo Sonia

Urukundo ni imwe mu mpano zidasanzwe zituma ubuzima bw’abantu bugira icyerekezo n’icyizere, ariko akenshi ruba urugendo rusaba kwihangana, kwizera no kwakira imigambi y’Imana. Mu bihe bya none, aho ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byahindutse inzira yo guhuza abantu, hari inkuru nyinshi z’urukundo zitangirira ku biganiro byoroheje nka “muraho,” zikagenda zibyara isezerano rikomeye ryo kubana iteka. Ni muri […]

2 mins read

Gisubizo Ministry ifatanyije na The Ben bashyize hanze indirimbo nshya “Nabaye Umwe n’Imana” yakiriwe neza n’abakristu

Nabaye Umwe n’Imana ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa 28 Mutarama 2026, isohowe na Gisubizo Ministry ft The Ben. Indirimbo yakozwe mu buryo bw’imbona nkubone, aho yamaze kwigarurira benshi mu masha make imaze igiye hanze. Umuryango w’ivugabutumwa Gisubizo Ministry ku bufatanye n’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, The Ben, basohoye indirimbo nshya yitwa “Nabaye Umwe N’Imana”, […]

3 mins read

Annette Murava na Bishop Gafaranga basohoye indirimbo “Umusaraba” ibumbatiye ubutumwa bukomeye ku bakristu bahura n’ibigeragezo

Indirimbo nshya y’abaramyi babiri babana nk’umugore n’umugabo basohoye kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, ivuga ku rugendo rukomeye abakristu banyuramo, ikanakangurira abakristu kwihangana no kwiyunga n’Imana mu bihe bikomeye. Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, bashyikirijwe ubutumwa bwiza mu ndirimbo nshya yitwa “Umusaraba”, yakozwe na Annette Murava na Bishop Gafaranga, umugabo n’umugore […]

2 mins read

Papa Leo wa XIV ategerejwe mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Gineya Ekwatoriyali

Muri Gineya Ekwatoriyali hategerejwe uruzinduko rwa papa rwemejwe ku mugaragaro rukazafasha gukomeza ukwemera Gatolika no gushimangira umubano w’igihugu na Kiliziya. Papa Leo wa XIV azasura Repubulika ya Gineya Ekwatoriyali mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika kuva yatangira ubutumwa bwa Papa muri Gicurasi 2025. Uru ruzinduko rwemejwe ku mugaragaro n’ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’Inama y’Abepiskopi ba […]

1 min read

Golgotha_Indirimbo y’umuhanzi ukizamuka Didier Isingizwe ishimangira ubutumwa bw’urukundo n’agakiza

Indirimbo nshya y’umuramyi ukizamuka “Didier Isingizwe” yibutsa abizera akamaro k’umusaraba mu mateka ya gikristo Umuhanzi uri mu bakizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Didier Isingizwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise Golgotha, igamije kwibutsa abantu urukundo n’imbabazi by’Imana byagaragariye ku rupfu rwa Yesu Kristo. Iyi ndirimbo yibanda ku busobanuro bukomeye bw’umusaraba nk’isoko y’agakiza ku […]

2 mins read

Muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’Igihugu

Abayobozi ba Kiliziya, amadini n’inzego za Leta basabye abakristu kuba abubatsi b’ubumwe burambye mu mibereho ya buri munsi. Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe icyumweru cyahariwe gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’igihugu. Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu nzego za Kiliziya, amadini n’amatorero, inzego z’ibanze […]

3 mins read

Nyuma y’imyaka 40 ari abaturanyi biyemeje kubana_Inkuru y’urukundo ishimangira ko urukundo ari impano y’Imana

Inkuru ya Art na Marilyn igaragaza ko Imana ishobora gutegura urukundo mu gihe cyose cy’ubuzima, kandi ko urukundo nyarwo rutagendera ku myaka. Inkuru ya Art na Marilyn, abari abaturanyi mu Mujyi wa Lexington muri Leta ya Kentucky muri Amerika mu gihe kirenga imyaka 40, yakomeje gukora ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’imyaka […]