Aline Sympaty Ukomeje Kuzamuka Mu Muziki Wo Kuramya Yagarukanye Indirimbo “Uruwo Kwizerwa” Ishimangira Imbaraga Zo Kwizera Imana
Umuhanzikazi Aline Sympaty, umwe mu baririmbyi bashya bari kuzamuka mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uruwo Kwizerwa”, akaba ari indirimbo y’ubutumwa bwimbitse ishimangira ko kwizera Imana bihindura amateka y’ubuzima bw’umuntu. Iyi ndirimbo uyu muramyi yashyize hanze ku wa 1 Ugushyingo 2025, kuri ubu iboneka ku rubuga rwe rwa YouTube asanzwe […]
Esther wa Mende Agiye Gukora Ibitaramo Bikomeye Muri Afurika Y’Iburasirazuba
Esther wa Mende, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu muziki wa Gospel, ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye bizabera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’Umujyi wa Bujumbura mu Burundi. Uyu mukobwa wubatse izina mu gihugu cya Afurika y’Epfo […]
Alarm Ministries Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Y’amahoro N’ihumure Yitwa “Humura Nshuti”
Alarm Ministries yongeye gukora mu nganzo maze basohora indirimbo “Humura Nshuti”, ikaba ifita amashusho yafashwe mu buryo bw’imbona nkubone, igamije guhumuriza abantu binyuze mu butumwa bw’ijambo ry’Imana. Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2025, itsinda ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alarm Ministries, ryasohoye indirimbo nshya yitwa “Humura Nshuti”, ifite ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza […]
“Umugenga” Indirimbo nshya Ya Uwase Yvonne Yibutsa Abantu Ko Imana Ari Yo Mutegetsi W’isi
Uwase Yvonne yasohoye indirimbo “Umugenga” ku wa 31 Ukwakira 2025, yuzuza ubutumwa bwo kuramya no gushimira Imana nk’Umutegetsi ukomeye uganje byose na hose. Umuramyi Uwase Yvonne yongeye kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Umugenga”, yashyizwe hanze ku wa 31 Ukwakira 2025 ku muyoboro we wa YouTube. […]
Uko Ivanjili yageze mu Rwanda: Amateka y’iyogezabutumwa rya mbere ryahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda
Kuva mu 1899 kugeza mu 1919, Abapadiri Bera n’Abanyarwanda ba mbere bemeye Ivanjili bafunguye inzira nshya y’ukwemera n’iterambere ry’umwuka mu gihugu. Amateka y’iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda atangira mu mpera z’ikinyejana cya 19, ubwo u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afurika yo munsi ya koma y’Isi, kashyizweho na Papa Lewo wa 13 ku […]
Kiliziya Gatorika Yiteguye Gusoza Yubile Y’imyaka 125 Y’Ivanjili Mu Rwanda
Kiliziya Gatolika irimo kwitegura igikorwa gikomeye cyo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, kizahuriza hamwe abakristu baturutse mu gihugu hose. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko igikorwa cyo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda kizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, tariki ya 6 Ukuboza 2025. Ni ubwa mbere iyi stade […]
Ibihembo Bya Crown Gospel Music Awards Bigarutse I Durban Nyuma Y’imyaka Ibiri, Mu Rwego Rwo Guha Icyubahiro Uwabitangije Witabye Imana
Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizabera i Durban, aho byatangiriye, bikaba bizahuriza hamwe abaramyi, abakirisitu n’abakunzi b’umuziki mu kwizihiza umurage wa nyakwigendera Zanele Mbokazi-Nkambule Ibihembo bya Crown Gospel Music Awards ku nshuro ya 18 bigiye kongera kubera mu mujyi wa Durban nyuma y’imyaka ibiri byimurirwa i Johannesburg. Uyu mwaka, ibirori bizaba bifite umwihariko wo guha […]
Afurika Mu Rugendo Rushya Rw’iterambere Cyane Cyane Ryiganje Mu Mijyi
Raporo nshya igaragaza ko muri 2050 abaturage batuye mu mijyi muri Afurika bazikuba kabiri, bigahindura isura y’ubukungu n’imibereho y’abatuye umugabane Afurika iri kwinjira mu gihe gishya cy’iterambere ryihuse ry’imijyi rizahindura uburyo abantu babaho n’ubukungu bw’umugabane muri iyi myaka 30 iri imbere. Nk’uko byagaragajwe na raporo “Africa’s Urbanisation Dynamics 2025” yakozwe ku bufatanye bwa Sahel and […]
Undi Muramyi Agiye Gusezera Kuba Wenyine Mu Mpera Z’uyu Mwaka
Umuhanzikazi Natukunda Apophia uzwi mu muziki nka Apophia Posh, wamamaye mu ndirimbo “Akira”, “Ushimwe” n’izindi nyinshi, yatangaje ko agiye gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2025. Irembo ryamaze gufatwa, ndetse aherutse no gukorerwa ibirori byo gusezera urungano. Apophia Posh yavuze ko ubukwe bwe buzaba ku itariki ya 22 Ugushyingo 2025, aho azarushinga n’umukunzi we […]
Igikomangomakazi Cy’umwami Yuhi V Musinga Cyari Gisigaye Cyitabye Imana
Igikomangomakazi Mukabayojo Spéciose, Umwana wa Yuhi V Musinga, Yitabye Imana ku myaka 93. Yari umwe mu basigaye mu bana b’Umwami Musinga, yapfiriye muri Kenya azize uburwayi Igikomangoma Mukabayojo Spéciose, umwe mu bana bari basigaye b’Umwami Yuhi V Musinga, yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 93, aguye mu gihugu cya Kenya. Uyu mukobwa w’Umwami Musinga ni […]