Urukundo n’imigambi y’Imana: Inkuru idasanzwe y’urukundo rwa Dusabirane Patrick na Ngendananayo Sonia
Urukundo ni imwe mu mpano zidasanzwe zituma ubuzima bw’abantu bugira icyerekezo n’icyizere, ariko akenshi ruba urugendo rusaba kwihangana, kwizera no kwakira imigambi y’Imana. Mu bihe bya none, aho ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byahindutse inzira yo guhuza abantu, hari inkuru nyinshi z’urukundo zitangirira ku biganiro byoroheje nka “muraho,” zikagenda zibyara isezerano rikomeye ryo kubana iteka. Ni muri […]
Gisubizo Ministry ifatanyije na The Ben bashyize hanze indirimbo nshya “Nabaye Umwe n’Imana” yakiriwe neza n’abakristu
Nabaye Umwe n’Imana ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa 28 Mutarama 2026, isohowe na Gisubizo Ministry ft The Ben. Indirimbo yakozwe mu buryo bw’imbona nkubone, aho yamaze kwigarurira benshi mu masha make imaze igiye hanze. Umuryango w’ivugabutumwa Gisubizo Ministry ku bufatanye n’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, The Ben, basohoye indirimbo nshya yitwa “Nabaye Umwe N’Imana”, […]
Annette Murava na Bishop Gafaranga basohoye indirimbo “Umusaraba” ibumbatiye ubutumwa bukomeye ku bakristu bahura n’ibigeragezo
Indirimbo nshya y’abaramyi babiri babana nk’umugore n’umugabo basohoye kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, ivuga ku rugendo rukomeye abakristu banyuramo, ikanakangurira abakristu kwihangana no kwiyunga n’Imana mu bihe bikomeye. Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, bashyikirijwe ubutumwa bwiza mu ndirimbo nshya yitwa “Umusaraba”, yakozwe na Annette Murava na Bishop Gafaranga, umugabo n’umugore […]
Papa Leo wa XIV ategerejwe mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Gineya Ekwatoriyali
Muri Gineya Ekwatoriyali hategerejwe uruzinduko rwa papa rwemejwe ku mugaragaro rukazafasha gukomeza ukwemera Gatolika no gushimangira umubano w’igihugu na Kiliziya. Papa Leo wa XIV azasura Repubulika ya Gineya Ekwatoriyali mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika kuva yatangira ubutumwa bwa Papa muri Gicurasi 2025. Uru ruzinduko rwemejwe ku mugaragaro n’ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’Inama y’Abepiskopi ba […]
Golgotha_Indirimbo y’umuhanzi ukizamuka Didier Isingizwe ishimangira ubutumwa bw’urukundo n’agakiza
Indirimbo nshya y’umuramyi ukizamuka “Didier Isingizwe” yibutsa abizera akamaro k’umusaraba mu mateka ya gikristo Umuhanzi uri mu bakizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Didier Isingizwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise Golgotha, igamije kwibutsa abantu urukundo n’imbabazi by’Imana byagaragariye ku rupfu rwa Yesu Kristo. Iyi ndirimbo yibanda ku busobanuro bukomeye bw’umusaraba nk’isoko y’agakiza ku […]
Muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’Igihugu
Abayobozi ba Kiliziya, amadini n’inzego za Leta basabye abakristu kuba abubatsi b’ubumwe burambye mu mibereho ya buri munsi. Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe icyumweru cyahariwe gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’igihugu. Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu nzego za Kiliziya, amadini n’amatorero, inzego z’ibanze […]
Nyuma y’imyaka 40 ari abaturanyi biyemeje kubana_Inkuru y’urukundo ishimangira ko urukundo ari impano y’Imana
Inkuru ya Art na Marilyn igaragaza ko Imana ishobora gutegura urukundo mu gihe cyose cy’ubuzima, kandi ko urukundo nyarwo rutagendera ku myaka. Inkuru ya Art na Marilyn, abari abaturanyi mu Mujyi wa Lexington muri Leta ya Kentucky muri Amerika mu gihe kirenga imyaka 40, yakomeje gukora ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’imyaka […]
Padiri Jean Pierre Nsabimana yagizwe umuyobozi mushya w’Iyamamazabutumwa rihuweho n’u Rwanda, RDC n’u Bubiligi
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo agiye kuyobora Intara yitiriwe Umuryango Mutagatifu mu butumwa bwagutse bw’iyogezabutumwa n’imiyoborere Kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika uzwi ku izina ry’Abapalotini watangaje ko Padiri Jean Pierre Nsabimana, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arikidiyosezi ya Kigali, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Intara yitiriwe Umuryango Mutagatifu. Iyi […]
Abanyafurika basabwe gushyira hamwe mu kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ikirere
Perezida wa SECAM yibutsa ko n’ubwo Afurika itagira uruhare runini mu guhumanya ikirere, ari yo yibasirwa cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere maze asaba abakristu gushira imbaraga mu kurengera no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Inama y’Amakongere y’Abepisikopi ba Afurika na Madagasikari, yasabye Abakristu n’abaturage ba Afurika bose kwishyira […]
Korali Iriba_Taba itangiye umwaka n’indirimbo “Nzajya mu Ijuru” ikora ku mitima ya benshi
Indirimbo nshya ishimangira intego yo kugana Ijuru ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Korali Iriba ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Taba, mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yatangije umwaka wa 2026 yigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo yayo nshya yitwa Nzajya mu Ijuru, yashyizwe hanze kuri uyu wa 21 […]