Ubutumwa bushya mu mwaka mushya: Gentil Misigaro agiye gutaramira bwa mbere i Grand Rapids muri Amerika
Mu gihe abantu bari mu byishimo byo gusoza umwaka no gutangira umushya, abo muri Amerika by’umwihariko abanyarwanda batuye I Grand Rapids bagiye gutaramirwa n’umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Misigaro. Iki gitaramo cyihariye giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2025, kigamije gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye Michigan gusoza umwaka mu buryo bw’umwuka […]
Adonai Family Choir yongeye gusaba abizera kwiringira Yesu mu bihe bigoye mu ndirimbo “Ni uwo kwizerwa”
Korale Adonai Family yongeye kugaragaza ubushobozi bwayo mu kuvuga ubutumwa bwiza, maze isohora indirimbo ishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya igaragariza abizera ko Yesu ari uwo kwiringirwa kandi ashobora ibirenze ubushobozi bwa muntu. Indirimbo nshya yitwa “Ni uwo kwizerwa”, indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana igaruka ku ngingo y’ingenzi yo kwizera Yesu Kristo mu bihe […]
Papa Leo XIV yanenze itegeko ryemerera abantu kwiyahura babifashijwemo na muganga
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umushumba wa Kiliziya Gatorika yanenze itegeko ryo kwiyahura bigizwemo uruhare na muganga muri Illinois, anasaba agahenge ka Noheli mu ntambara zo muri Ukraine na Gaza mu rwego rwo kubaha ubuzima n’amahoro. Papa Leo XIV yanenze bikomeye itegeko ryemera kwiyahura babifashijwemo na muganga ryemejwe mu Ntara ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe […]
Indirimbo nshya “Ingoro y’Uhoraho” isaba abakristu guha agaciro ahakorerwa isengesho
Ibinyujije mu ndirimbo, mu majwi meza n’amashusho, Korale Ijwi rya Muhima yahamagariye abantu guha agaciro Ingoro y’imana, maze isohora indirimbo nshya ishingiye ku byanditswe byera. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri binyuze mu ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo, Korale Ijwi ry’Ihumure Muhima yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ingoro y’Uhoraho”, indirimbo igaruka ku gaciro k’urusengero n’akamaro […]
Aline Uwera yasohoye indirimbo nshya “Ongera wivuge Mana” ishingiye ku isengesho n’ubuhamya bw’ukwizera
Mu gihe abakunzi b’indirimbo zo kuramya bakomeje kwizihiza ibyishimo bya Noheri, Uwera Aline yongeye gukora mu nganzo maze asohora indirimbo “Ongera Wivuge Mana.” Indirimbo yaturutse ku burwayi bukomeye bwakize binyuze mu isengesho, igashimangira kwizera Imana igikorwa n’imbaraga za Mwuka Wera Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka yongeye gushimisha […]
Mu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika bibukije Leta ko hari Kiliziya zujuje ibisabwa zikomeje gufungwa
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu butumwa bwa Noheri basabye Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo Kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwe, mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame we akomeza kugaragaza ko adashyigikiye ifungurwa ry’insengero, avuga ko atabona akamaro kazo mu mibereho y’igihugu. Mu ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bwa Noheri Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bashyizeho umukono […]
Korale Abasaruzi yibukije ijoro ry’inkuru y’ivuka rya Yesu n’ubutumwa bw’agakiza
Ishingiye ku Ijambo ry’Imana dusanga muri Luka 2: 8_20, Korale Abasaruzi yatanze impano ya Noheri mu ndirimbo nshya igaruka ku byabereye i Betelehemu, igasobanura ivuka rya Yesu nk’inkuru y’umucyo, ibyishimo n’agakiza k’abantu bose Mu gihe isi n’Abanyarwanda bizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Yesu, korale Abasaruzi yo mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamirambo i […]
Korali Amazing Grace Academy yashimiye Imana ku bikorwa byayo by’agatangaza
Ibinyujije mu ndirimbo yayo nshya “Imana Ihimbarizwe Ibikorwa Yakoze” korali “Amazing Grace Academy” yamaze gusohora indirimbo nshya, ishimangira urukundo n’ubugingo Yesu yatugejejeho aducungura. Amazing Grace Academy yasohoye indirimbo nshya yise “Imana Ihimbarizwe Ibikorwa Yakoze”, igaragaza uburyo Imana yatugejejeho agakiza binyuze ku mwana wayo Yesu Kristo. Iyi ndirimbo ishimangira ko ibikorwa by’Imana bikwiye gushimwa n’abantu bo […]
Nzamura: Indirimbo ya New Singers Voice Of Praise Choir ihamagarira Abakristo gufatanya urugendo rugana mu ijuru
Korale New Singers Voice of Praise, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nzamura” igaragaza ubutumwa bwo gufashanya mu by’umwuka, gukomezanya no kurwanira hamwe intego yo kuzaragwa ubwami bw’Imana Mu rwego rwo gukomeza umurage wo kuramya no kwigisha binyuze mu ndirimbo, New Singers Voice Of Praise Choir yashyize ahagaragara indirimbo yitwa Nzamura. Ni indirimbo igaruka ku […]
Chorale de Kigali yizihije Noheli mu gitaramo ngarukamwaka cya Christmas Carols Live Concert
Chorale de Kigali yakoze igitaramo “Chrstmas Carols Live Concert”, cyabaye ku nshuro ya 12. Ni igitaramo cyanyuze abacyitabiriye mu gihe twitegura ivuka rya Yezu ndetse kinagaragaza impano z’abaririmbyi bakiri bato byitezwe ko bazatanga umusanze ku muziki wo guhimbaza Imana. Chorale de Kigali, imwe mu makorali akunzwe mu Rwanda, yakoze igitaramo ngarukamwaka cya Christmas Carols Live […]