“Ndashaka ukuri nyakuri!” Burna Boy Yahishuye Ko Gusoma Korowani na Bibiliya Byamusize Mu Rujijo
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Burna Boy, yongeye gutangaza ko akomeje kugorwa no gusobanukirwa idini ry’ukuri, n’ubwo amaze imyaka myinshi azenguruka mu madini atandukanye kandi asoma ibitabo byinshi by’iyobokamana. Mu kiganiro yagiranye na Playboymax, Burna Boy yavuze ko akiri umwana yarezwe mu idini rya Gikristo, nyuma akajya muri Isilamu, ariko ibyo byose ntibyatumye asobanukirwa neza […]
“Nicyo Gihe” Ya The Salt Worship Team Ministries Ikomeje Gukangura Imitima
The Salt Worship Team yongeye gusohora I ndirimbo nshya ikangurira abantu gukorera Imana, ikomeje kwigarurira abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana. Abantu benshi basinziriye mu buryo bw’Umwuka bakomeje gukanguka binyuze mu ndirimbo nshya yitwa Nicyo gihe y’itsinda The Salt Worship Team Ministries rikorera i Bruxelles mu mu Bubiligi. Iyi ndirimbo yubatse imitima ya benshi, nk’uko bigaragara […]
Ibyo Wamenya Ku Ndirimbo “Nganiriza” Ya Bosco Nshuti Ufite Umwihariko Nk’uwa Pawulo
“Nganiriza ibya Yesu n’iby’urukundo rwe n’uko yavuye mu Ijuru ngo aze aducungure niyo magambo ankwiriye. Ndi indushyi, mpindanye, yamviriye amaraso ye ngo anshungure mbe uwe”. Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo “Nganiriza” ya Bosco Nshuti udashidikanywaho ku kuba ageze ku rwego mpuzamahanga kuko ubu yamaze kubaka kwandika izina rikomeye mu muziki wo kuramya […]
Urukundo N’uburinzi Bwa Yesu, Ubutumwa Bukubiye Mu Ndirimbo Nshya Ya Alarm Ministries “Aragukunda”
Korali Alarm Ministries yasohoye ku mugaragaro indirimbo nshya yise Aragukunda, irimo ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza imitima, ishingiye ku magambo yo kongera kwizera no kugira ukwizera gukomoka ku Mana. Korali Alarm Ministries, imwe mu makorali akunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere, yasohoye indirimbo nshya yise Aragukunda kuri […]
“Humura” Indirimbo Nshya Ya Charles Kagame yashyize hanze Yitiriye album Ye
Umuhanzi Charles Kagame yatangije ku mugaragaro urugendo rwo kumurika album ye nshya y’indirimbo umunani yise Humura, atangira asohora indirimbo yitiriye Album, yamaze kujya hanze mu majwi n’amashusho. Uyu muhanzi w’umunyarwanda wamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Charles Kagame, akunzwe cyane kubera ubuhanga bwe mu ndirimbo zifasha abantu mu mwuka no mu buzima […]
Uko Ubukwe bwa Kinyafurika n’Ubw’Abazungu Bukomeje Gukundwa No Kwubahwa ku Isi
Nubwo butandukanye mu migenzo, ubukwe bwombi buhuriza ku gukomeza umuryango, kwiyemeza no gutangira inzira nshya y’ubuzima hagati y’abashakanye Ubukwe ni kimwe mu birori bikomeye kandi bitegerejwe n’abantu benshi ku isi, kuko buba bugamije kubaha isezerano rihuje abantu babiri bahitamo kubana ubuzima bwabo bwose. Nubwo buri muco ugira uko yitegura n’ukuntu yishimira uwo munsi ukomeye, ubukwe […]
Umuhanzi Yvonne Uwase Yasohoye Indirimbo Nshya ‘Umuremyi’ Igaruka Ku Neza Imana Ihora Igirira Abayo
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvonne Uwase, yashyize hanze indirimbo nshya yise Umuremyi, ifite ubutumwa bwuje amarangamutima yo gusubiza abantu ku isoko y’ubuzima, Imana yaremye byose kandi ikabigumaho, yibutsa abantu ko byose bikomoka ku Mana kandi ari yo dufatiraho imibereho. Iyi ndirimbo ishingiye ku murongo wa Bibiliya wo mu gitabo cy’Abanya Kolosi 1:16–17 […]
Inama Mpuzamahanga “Impact 2025” Ihuza Abakristo Izaba Ku Wa 30 Ugushyingo Yitezweho Byinshi
Iyi nama ya 45 yitezweho kwitabirwa n’ibihumbi by’abakirisitu baturutse hirya no hino ku isi, igizwe n’icyumweru cy’amasengesho, inyigisho n’ivugurura ry’umwuka. Action Chapel International (ACI) yatangaje ku mugaragaro ko ku wa 30 Ugushyingo 2025 ari bwo hazatangira ku nshuro ya 45 inama yayo mpuzamahanga y’ububyutse n’ubusabane bwa Gikristo izwi nka Impact 2025. Iyi nama izabera muri […]
“Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo yangirize ubuzima bwanjye” Vestine Ishimwe Yagaragaje Ko Yicuza Amahitamo Yagize
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yatunguye abakunzi be ubwo yasangizaga ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ubuzima bubi abayemo n’amarangamutima yo kwicuza. ubukwe yagiranye na Idrissa Jean Luc Ouédraogo. Ibi uyu muramyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, abitangaje nyuma y’iminsi 136 bashyingiranywe imbere y’Imana nk’umugore n’umugabo. Nyuma yo […]
Barna 2025: Abakristo Bakomeje Kwigaragaza Mu Bikorwa By’impuhwe No Gufasha Abandi
Raporo nshya yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekanye ko abasoma Bibiliya kenshi bagira uruhare runini mu bikorwa by’ubugiraneza n’imibereho myiza y’abatishoboye Washington, 11 Ugushyingo 2025, raporo nshya yiswe State of the Bible 2025 yakozwe na Barna Group ku bufatanye n’Ikigo American Bible Society, yerekanye itandukaniro rinini mu bikorwa by’impuhwe, ubugiraneza no gufasha abandi […]