14 September, 2026
2 mins read

Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye inzira yo gusaba gatanya n’umugabo we

Umuhanzi Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine&Dorcas, yatangaje ko yatangiye inzira yo gusaba ubutane n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, nyuma yo kumushinja kumuca inyuma no gutera inda abandi bakobwa. Ishimwe Vestine yemeje ko we n’umugabo we batangiye inzira yo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo kubona amakuru n’ibimenyetso avuga ko umugabo we yaba […]

3 mins read

Abakristu ba Kigoma basabye ko Paruwasi yabo yongera kwitwa Gatagara

Abakristu ba Paruwasi ya Kigoma muri Diyosezi ya Kabgayi basabye Umwepiskopi wabo, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, ko paruwasi yabo yongera kwitwa Gatagara, izina yari ifite igihe yashingwaga mu 1976. Iki cyifuzo cyatanzwe ku wa 30 Kanama 2026, ubwo Paruwasi ya Kigoma yizihizaga Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Abakristu bahagarariwe na Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi, Emmanuel […]

2 mins read

Abakirisitu bagomba kwiga kubabarirana no kubana mu mahoro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye Abakristu kwiga kubabarirana no kurenga inzika, avuga ko imbabazi ari inzira yo gutsinda urwango, amacakubiri n’amakimbirane. Papa Leo XIV yasabye Abakristu gushyira imbere imbabazi, avuga ko ari ingenzi kugira ngo abantu babashe kubana mu mahoro no kubaka umubano urangwa n’urukundo. Ibi yabivugiye mu butumwa yagejeje ku bakristu bari bateraniye kuri […]

2 mins read

Ubwenge buhangano ntibushobora gukiza abantu icyaha_Papa Leo XIV agira inama Abepiskopi bashya

Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya gukomeza kwamamaza Ivanjili no kuyobora abakristu mu gihe ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano bikomeje guhindura isi. Yabasabye gukunda abantu bashinzwe, bakamenya ibyishimo n’agahinda byabo, bakumva inzozi zabo kandi bakishimira iterambere ry’imiryango ya Kiliziya. Yanabasabye kujya bamenya amazina y’abo bashinzwe ndetse bakamenya amateka yabo, bakabasura aho bishoboka kandi bakabasengera. Ati: “Umwepiskopi agomba […]

2 mins read

Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya kugira umutima w’Umushumba Mwiza bakamenya abo bashinzwe kuyobora

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabasabye gushyira imbere umubano wabo na Yezu, gukunda no kumenya abakristu babo, by’umwihariko abapadiri, mu gihe isi iri kunyura mu mpinduka zihuse zirimo iziterwa n’ubwenge buhangano. Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya bafite inshingano nshya muri Kiliziya Gatolika kugira umutima usa n’uwa Yezu Kristu, Umushumba Mwiza, bakagira buri muntu mu mitima […]

2 mins read

Imyaka 36 irashize mu Rwanda habereye uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II

Tariki ya 8 Nzeri 1990 ni umunsi udasanzwe kuri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, kuko ari bwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yageze i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe, agatura igitambo cya Misa ndetse agaha Ubusaseridoti abadiyakoni 32 barangije amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Nyuma y’imyaka 36, uruzinduko rwe ntirwibukwa nk’amateka gusa, kuko hari […]

4 mins read

Inama 6 za Bibiliya ku rubyiruko z’uko wahitamo uwo muzabana

Guhitamo uwo muzabana ni kimwe mu byemezo bikomeye umuntu afata mu buzima, kuko ishyingiranwa ari umubano ugamije kumara igihe kirekire. Ku rubyiruko ruri mu gihe cyo gutekereza ku rukundo n’urugo, Bibiliya itanga amahame ashobora kurufasha kutayoborwa n’amarangamutima gusa, ahubwo rugahitamo uwo rushobora kubakana ubuzima. Mu gihe bamwe bashobora kwibanda ku buranga, umutungo, akazi cyangwa imibereho […]

1 min read

Love Family Choir yashyize hanze indirimbo Turirimbe imwe mu zizaba zigize umuzingo Amateka ya Yesu

Korali Love Family Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nduba, Paruwasi ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yatangiye ubutumwa bwiza ishyira hanze indirimbo nshya yise “Turirimbe”, ibaye iya mbere mu zizaba zigize umuzingo wayo mushya witwa “Amateka ya Yesu”. “Turirimbe” ni indirimbo yibanda ku guhimbaza no gushimira Imana ku bw’imirimo yayo mu buzima bw’abayizera, inibutsa […]

2 mins read

Abakirisitu basabye Perezida Ruto kubafasha kugaruza miliyoni 7 bishyuye ku butaka bwagombaga kubakwaho urusengero

Abakirisitu bo mu itorero Gospel Embassy Chapel rikorera i Kisii muri Kenya, basabye Perezida William Ruto kubafasha kugaruza miliyoni 7 z’amashilingi ya Kenya bavuga ko bishyuye umunyapolitiki kugira ngo babone ubutaka bwo kubakaho urusengero runini. Aba bakirisitu batangaje ibi ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru i Kisii, bagaragaza ko […]

3 mins read

Raporo nshya ivuga ko hafi umwe mu bagore bane bo muri Gen Z ashobora kugera ku myaka 45 atarabyara

Raporo nshya ku ihinduka ry’imyitwarire y’imyororokere muri Ireland yagaragaje ko, mu gihe imigendekere iriho yakomeza, hafi 24% by’abagore bo mu gisekuru cya Gen Z bashobora kugera ku myaka 45 bataragira umwana. Iyi mibare yatangajwe mu nyandiko yiswe “Choice or Circumstance? Rising Childlessness in Ireland”, yakozwe na Iona Institute. Raporo yerekana ko abagore bo mu gisekuru […]