Abapasiteri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagabiwe inka 15 na ADEPR
Itorero ADEPR ryakoze igikorwa cy’indashyikirwa aho aho ryagabiye inka abashumba bagiye mu kiruko cy’izabukuru ndetse rikora n’ibindi bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu. Ku wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, ni bwo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yasuye ADEPR Paruwase Mahembe yo muri ako Karere, ayobora ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye. […]
Lecrae nyuma yo gutaramira mu Rwanda bwa mbere yiyemeje kuzajya agaruka buri mwaka
Umuraperi w’Umunyamerika uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Devaughn Moore uzwi cyane nka Lecrae, ufite Grammy Awards enye, yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu ruhererekane rw’ibitaramo bye bizenguruka Isi, “Reconstruction World Tour”, anahishura ko ashaka kuzajya agaruka buri mwaka. Igitaramo cya Lecrae cyabaye tariki ya 6 Nzeri 2025, muri Camp Kigali. Yataramanye n’abarimo Chryso Ndasingwa […]
Imyiteguro y’inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga rya telephone iteganyijwe kubera mu Rwanda irarimbanyije
Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa watangaje ko inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga yari yarasubitswe mu mwaka ushize izaba mu Ukwakira 2025. Iyi nama izwi nka MWC (Mobile World Congress) izabera muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2025, ihuze […]
Ese wari uziko kumara umwanya munini mu bwiherero bishobora kugutera indwra izwi nka Hémorroïdes
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara umwanya munini usutamye mu bwiherero bigira ingaruka zirimo kurwara indwara ya ‘Hémorroïdes’ ituma umuntu ababara mu kibuno akaba yakwituma amaraso. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu kigo Beth Israel Deaconess Medical Center cyo muri Israel bwagaragaje ko abantu benshi bakunda gukoresha telefone mu bwiherero bari kwituma, bakamaramo umwanya munini, ibituma imitsi n’ibindi bice […]
Menya indwara zandurira mu gusomana
Gusomana bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati y’abakundana. Ni umuco ku batuye mu bihugu byinshi kuko hari abasomana mu buryo bwo gusuhuzanya. Nubwo uyu muco wagiye ukwirakwira hirya no hino ku Isi, hari zimwe mu ndwara zihererekanywa binyuze mu matembabuzi y’abari muri iki gikorwa nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Medical News Today cyo mu Bwongereza. Izi ni […]
Tariki ya 5 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka
Turi ku wa 5 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 248 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 117 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugiraneza washyizweho ku bwa Mama Tereza w’i Kalikuta ku bw’ibikorwa byamuranze.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1905: Hashyizwe umukono ku masezerano ya Portsmouth, yahagaritse intambara y’u Burusiya n’u […]
Ibyo utari uzi ku ndwara ya Asphyxia yahitanye Gogo Gloriose
Asphyxia yahitanye ubuzima bw’umuhanzikazi Gogo, ni indwara ikomeye ishobora guhitana ubuzima mu gihe gito cyane. Kumenya ibimenyetso byayo, impamvu ziyitera ndetse n’uburyo bwo kuyirinda cyangwa kuyivura ni ingenzi cyane. Abahanga mu by’ubuzima, bakunze gusaba abantu kumenya uburyo bw’ibanze bwo kwirinda ibintu bishobora kubateza iki kibazo cyo kubura umwuka. Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 04 […]
Ebola yongeye kwibasira DRC
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kandi ko kimaze kwica abantu 16 mu ntara ya Kasai. Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara ingagi, inkende n’ibitera. Iyi ndwara yandura byihuse, […]
“Pastor’s Kids Seminar” igiterane kizibanda ku bikomere aba bana bahura na byo
Restoration Church ishami rya Gikondo, yateguye igiterane cy’Abana b’Abashumba, kizaba kuwa Gatandatu taliki ya 6/9/2025 guhera saa tatu kugeza saa saba z’amanywa. Pastors’ Kids Seminar ni gahunda yo guhuza abana b’abashumba ndetse n’abashumba ubwabo, bakagirana nabo ibiganiro byihariye. Ni igikorwa kijyanye n’umuryango w’abashumba, gihuza abashumba n’abana babo, hakabaho ibiganiro hagati yabo. Umuyobozi wa Restoration Church […]
Itsinda rizwi nka Amashami Group ryiyemeje kubera benshi ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel Nyarwanda
Amashami Group, ni itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryashinzwe n’abakunzi b’ijambo ry’Imana bafite intego yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Izina ‘Amashami’ ryatekerejweho hashingiwe ku ijambo ryo muri Yohana 15:5 rivuga ngo “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.” Intego yabo ni uguhesha Imana icyubahiro no gushimangira ukwizera […]