Ubushakashatsi bwaduhishuriye ibanga wakoresha wirinda Kanseri
Nubwo nta buryo bwizewe 100% bwo kuyirinda, hari ibintu bishobora kugabanya ibyago bya kanseri ku rugero runini. Kwirinda itabi ni imwe mu ntambwe zikomeye mu gukumira kanseri. Kanseri ni imwe mu ndwara zikomeje guhitana abantu benshi ku isi, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko hari ingamba ushobora gufata kugira ngo ugabanye ibyago byo kuyirwara. Itabi rifitanye isano […]
Burya konsa umwana uko bikwiye bigira uruhare mu buhanga azagira mu mikurire ye y’ahazaza
Nyuma yo gushinga urugo, umuryango uwo ari wo wose uba wifuza kugira urubyaro bakitwa ababyeyi. Nyuma yo kubyara ntabwo ibyifuzo by’ababyeyi birangirira mu kugira urubyaro gusa, buri mubyeyi aba yifuza kugira abana b’abahanga, bazabasha kwiga bakagera kure, ndetse buri wese aba yibaza icyo yakora kugira ngo azagire abana b’abahanga. Bisa n’aho buri mubyeyi aba yiteguye […]
Akamaro ko koga amazi ashyushye mbere yo kuryama
Mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, gusinzira neza ni kimwe mu bigize ubuzima bwiza. Iyo umuntu aryamye neza, ubwonko buruhuka, umubiri ukisubiraho n’imikorere y’umutima n’ubudahangarwa igakomeza neza. Gusa hari igihe bamwe barara barabiriye cyangwa bagasinzira nabi, bagakanguka kenshi cyangwa bitinze gusinzira. Abashakashatsi bamaze kubona ko hari uburyo bworoshye kandi bwizewe bushobora gufasha umuntu gusinzira […]
Abaramyi bagiye batandukanye b’ibyamamare bakunzwe na benshi mu Rwanda bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Bosco Nshuti
Iki gitaramo cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, ndetse anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”. Yari amaze amezi atanu agitegura, avuga ko ari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo “byashibutse mu kumenya urukundo Imana imukunda.” Uyu muramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yanditse amateka mashya mu muziki wa Gospel […]
Ese ubundi ni iki gituma umuntu mu gihe cy’ijoro arota agenda cyangwa avuga?
Ushobora kuba uri mu bantu barota bagenda, bavuga cyangwa se ukaba uri umubyeyi ufite umwana urota atyo, gusa utari uzi impamvu yabyo. Niba ujya ubyuka bakubwira ko warose uvuga cyangwa ugenda, ukaba ujya ubyuka wumva utazi aho uri, ntakabuza ushobora kuba ufite uburwayi bwa Parasomnia. Parasomnia ni butuma umuntu agira imyitwarire idasanzwe aryamye buterwa n’ibintu […]
Menya unasobanukirwe igisabwa kugira ngo umuntu ufite Tattoo abashe gutanga amaraso
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima, Rwanda Biomedical center (RBC), Dr. Muyombo Thomas, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ubwo hasozwaga gahunda ya MTN Rwanda ya ‘Y’ello Care,’ yasobanuye ko hari abantu batemerewe gutanga amaraso bitewe n’imyaka, uburwayi, cyangwa ibihe runaka barimo. Gutanga amaraso ni ingenzi, nubwo umuntu abikora […]
Ubushakashatsi bukangurira abantu kurya ubunyobwa kuko bufitiye ikiremwamuntu akamaro gakomeye cyane
Uretse uburyohe bwabwo, ubunyobwa burimo intungamubiri nyinshi nka magnesium, folate, na vitamini E. Ibi byatumye benshi bibaza niba koko ari bwiza ku buzima, cyane cyane ku bagabo n’abagore bashakanye, ndetse iyi nkuru ishingiye ku bushakashatsi, isobanura impamvu abashakanye muri rusange bashishikarizwa kurya ubunyobwa. Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane ku isi, buzwiho kugira uburyohe […]
Burya amabara agaragara ku miti y’amenyo akubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro ku bayikoresha
Mbere yo kugura umuti w’amenyo iyo benshi bakunze kwita ‘Colgate’ nubwo imiti y’amenyo yose atari Colgate, niwitegereza hasi uzasangaho ibara ry’icyatsi, ubururu, umutuku cyangwa umukara. Ayo mabara uko ari ane aba asobanuye kinini kuri uwo muti w’amenyo ugiye kugura, ariko benshi ntibabyitaho. Benshi bakunze kugura umuti w’amenyo kuko ugura make, cyangwa se kuko inshuti yawe […]
Arahamagarira abantu kwegera Imana binyuze mu gitaramo ashaka guhurizamo abaramyi Nyafurika
Joel Luongwe, umugabo w’abana batanu, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2002. Yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise “ Grand Dieu”, yatangije urugendo rwo kugarura ishusho nyayo yo gusenga no guhimbaza Imana mu rusengero. Kuri ubu, Joel abarwa mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bafite ijwi rikomeye muri Afurika yo hagati, ndetse akunze kwitabira […]
Imwe mu ntwaro ikomeye irinda kuribwa mu nda harimo gukanjakanja ibyo kurya neza
Abantu benshi bajya binubira kenshi ikibazo cyo kuribwa mu nda bitarangira. Ikintu kidakunzwe kibabaza benshi mu bijyanye n’indwara zo mu nda ni ukubyimba inda, kenshi binajyana no guhumura nabi iyo umuntu arekuye umwuka (Gusura). Ibi bibazo akenshi biba bifitanye isano n’igice cyo hasi cy’umuyoboro w’ibiryo (digestive system), cyane cyane mu rura ruto (small intestines), mu […]