Rayon Sports igiye gufatirwa ibihano byo kutagura
Ikipe ya Rayon Sports igiye kufatirwa ibihano nyuma y’uko yananiwe kwishyura umutoza wayitoje ukomoka mu gihugu cya Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’. Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Robertinho tariki 14 Mata 2025, icyo gihe yagaritswe ari kumwe n’umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André, aho bashinjwaga umusaruro muke. Nyuma uyu […]
Ikipe ya Tottenham igiye kumara iminsi idafite rutahizamu wayo
Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Dominic Solanke, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’akabombari ku kuguru kw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kugaragara mu kibuga ku wa 23 Kanama ubwo Spurs yakinaga na Manchester City. Ku munsi wo ku wa Mbere, yongeye gusiba mu myitozo ya Tottenham mbere y’uko iyi kipe ijya guhatana na […]
Amavubi yabonye Kit-manager mushya
Nyuma y’uko Tuyisenge Eric uzwi cyane ku izina rya Cantona ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] ku byaha byo kunyereza umutungo na ruswa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamusimbuje Hakizimfura Ayubu ku mwanya w’ushinzwe ibikoresho by’Amavubi. Aya makuru yemejwe n’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FERWAFA, aho babicije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: […]
APR FC yahagaritse umwe mu bakozi bayo!
Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika Lt Col (Rtd) Alphonse Muyango, wari umunyamabanga w’agateganyo ndetse anashinzwe ibikoresho (logistics) muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe y’ubuyobozi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025. Amakuru yizewe agera kuri The Drum yemeza ko Muyango yahamagajwe mu nama […]
U Rwanda rukomeje kwagura gahunda ya VISITI RWANDA
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ku mugaragaro ko “Visit Rwanda”, ikirango cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: LA Clippers yo muri shampiyona ya Basketball (NBA), na Los Angeles Rams yo muri shampiyona ya ruhago y’iki gihugu (NFL). Aya masezerano yitezweho kuzamura isura y’u […]
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe, uzwi naka “Camarade” wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa Kane w’icyumweru gishize ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urukiko rwemeje ko hari impamvu […]
Afurika y’Epfo yakuweho amanota biha amahirwe Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Isi!
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ,FIFA, ryamaze gutera mpaga ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo iri mu itsinda C hamwe n’u Rwanda, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe. FIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo ikurwaho amanota atatu n’ibitego 3 kubera gukinisha Teboho Mokoena wari wujuje amakarita 2 y’umuhondo ariko aza gukoreshwa ku mukino wahuje Afurika y’Epfo na Lesotho […]
Muriel Furrer witabye Imana byemejwe ko nimero yambaraga itazongera kwambarwa
Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yatangaje ko nimero 84 itazongera kwambarwa n’umukinnyi n’umwe mu masiganwa yayo yo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 (Junior Women Road Races). Iyi nimero yahise ibikwa burundu, mu rwego rwo guha icyubahiro n’urwibutso umukinnyi w’Umusuwisi, Muriel Furrer, witabye Imana mu 2024. Muriel Furrer yari umwe mu bakinnyi […]
Umutoza wa Rayon Sports yagize icyo avuga nyuma yo gukurwamo na Singida
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup itsinzwe na Singida Black Stars ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, nyuma yo kuba yaratsindiwe i Kigali igitego 1-0. Ibi byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Nyuma y’uyu mukino wabereye muri Tanzania, umutoza […]
Rayon Sports ikomeje guterwa ingabo mu bitugu mu rwego rwo gukuramo Singida!
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yatanze ubutumwa bukomeye ku bakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, ababwira ko nibabasha gusezerera ikipe ya Singida Big Stars muri CAF Confederation Cup, buri wese ari bumuhe amadolari 100 nk’agahimbazamusyi. Iki cyemezo Sadate yakigejeje ku ikipe mbere y’umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri […]