APR FC yafatiye ibihano abakinnyi bayo babiri
APR FC yatangaje ko yahagaritse abakinnyi babiri bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu, mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo ikipe yari yagiye muri Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC. Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mauritania, Mamadou Sy, hamwe n’Umunya-Ghana ukina hagati, Dauda Yussif Seidu, […]
Barcelona yongeye gutakaza undi mukinnyi kubera imvune
Ibibazo bikomeje kwiyongera kuri FC Barcelona bijyanye n’imvune, nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo bakomeye yagize indi mvune nshya ari kumwe n’ikipe y’igihugu. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru MARCA , Dani Olmo yasabwe gusohoka mu myitozo ya Espagne mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu wa tariki 10 Ukwakira 2025, nyuma yo kugira ikibazo mu pfundiko. […]
Vinicius ikomeje guhura n’ibibazo by’urusobe
Inzu y’Umunya-Brazil, Vinicius Junior yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe uyu musore yari mu kazi k’ikipe y’igihugu mu mikino ya gicuti bagomba gukinamo na Koreya y’Epfo n’u Buyapani. Amakuru avuga ko uyu muriro watangiriye muri sauna iri mu ishyiga ryo hepfo mu nzu ye, nyuma y’uko habayeho guhagarara kw’amashanyarazi. Umuriro wahise ukwira muri icyo cyumba mbere […]
Cristiano Ronaldo yageneye ubutumwa abifuza ko yasezera
Kizigenza Cristiano Ronaldo yemeje ko agifite igihe cyo gucong ruhago nubwo hari benshi bamushishikariza guhagarika rugaho kubera imyaka ye iri kuba myinshi, cyane ko uyu Munya-Portugal agize imyaka 40. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’umuyoboro wa Canal 11 aho yagarutse ku bijyanye n’ahazaza he muri ruhago ni byo yiteze mu gihe kiri imbere ahari amarushanwa akomeye […]
Umutoza w’Amavubi yahamageye umusimbura wa Joy-Lance Mikels wavunitse
Rutahizamu w’ikipe y’igisirikari cy’u Rwanda kirwanira mu mazi ,Marine FC, Mbonyumwami Thaiba, yongewe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi kugira ngo asimbure Joy-Lance Mikels wagize imvune ikomeye itatuma agaragara mu kibuga. Umutoza Adel Amourche aherutse guhamagara abakinnyi bazakoreshwa mu mikino y’umunsi wa cyenda n’uwa cumi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta […]
Ubuyobozi bwa Yanga bwagize icyo buvuga kuri rutahizamu wayo wavugwagaho guhagarikwa
Ikipe ya Young Africans yemeje amakuru y’ibaruwa ishyirahamwe rya ruhago muri Tanzaniya ryanditse risaba iperereza kuri rutahizamu w’iyi kipe Jeannine Mukandayisenga ‘Kaboyi’ rigamije kureba n’iba atari umugabo. Ibi Young Africans yabitangaje ibinyujije ku muvugizi wayo Ali Kamwe, aho yagaragaje ko iri perereza ryasabwe n’amakipe asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzaniya mu mupira w’abagore. […]
Rutahizamu Joy-Lance Mickels ntabwo azaboneka ku mikino y’Amavubi
Rutahizamu wa Sabah FK, Joy-Lance Mickels amaze kwemeza ko atazitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo kuvunika mu mukino wa shampiyona ya Azerbaijan. Mickels wari warahamagawe ku nshuro ye ya mbere mu ikipe y’igihugu yashimangiye iby’aya makuru abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ;aho yavuze ko bitewe n’imvune ikomeye yagize ku rubavu rwe […]
Rodrygo yagize icyo avuga ku kuba ari kwirengagizwa na Real Madrid
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid , Rodrygo Silva de Goes yagize icyo avuga nyuma y’igihe kirekire acecetse kandi atifashishwa mu kibuga n’umutoza mushya wa Real Madrid Xabi Alonso aho yagaragaje ko we iminota yose yahabwa yiteguye gufasha ikipe. Ibi yabitangaje mu kiganiro yatangarije byinshi ku byo abantu bibazaga haba ku buryo yakiriye kudahabwa umwanya na […]
Impamvu Ntwari Fiacre yasimbujwe akanga kuva mu kibuga
Umunyeza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda(Amavubi), Ntwari Fiacre yanze kuva mu kibuga ubwo umutoza yashakaga ku mukura mu kibuga mu gihe cyo gutera penaliti mu mukino basezerewemo na Stellenbosch kuri penaliti ariko arabyanga. Aha hari mu gikombe cy’igihugu kitwa, Nedbank Cup, aho uyu musore yari yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose 90 y’umukino ndetse na […]
Rutahizamu w’Amavubi yavunitse
Rutahizamu Joy-Lance Mickels waherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavunikiye mu mukino ikipe ye ya FC Sabah yatsinzemo FK Karvan Evlakh ibitego 2-0 muri Shampiyona ya Azerbaijan. Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo wa tariki 5 Ukwakira 2025, ukaba wari umunsi wakarindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere aho uyu musore yari yabonye igitego kuri penaliti […]