U Rwanda rushobora kwakira andi amasiganwa y’amagare
David Lappartient uherutse gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi [UCI] ku nshuro ya gatatu, yatangaje ko imitegurire ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rushobora kongera kwakira andi marushanwa akomeye, cyane cyane ayo gusiganwa ku magare mu misozi [Mountain Bike]. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki […]
Amakipe acyina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda agiye kugabanwa
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa] rigiye kugabanya umubare w’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, mu rwego rwo kuyigira irushanwa rifite ireme no gushaka abafatanyabikorwa barambye. Ibi byemezo byatangajwe nyuma y’inama Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye n’abayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Kabiri, aho baganiriye ku imiterere y’iyi shampiyona n’icyo hakenewe gukosorwa kugira […]
Sergio Busquets yatangaje igihe azasezerera ruhago
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Esipanye , Sergio Busquets,yemeje ko agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’umwaka w’imikino muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, ni bwo Busquets yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze , asezera ku […]
Gisagara VC yongeye gusinyisha kizigenza muri Volleyball
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kumvikana na yo ku masezerano y’umwaka umwe. Uyu mukinnyi wari umaze imyaka akinira ikipe ya Kepler, yayisohotsemo ubwo amasezerano ye yarangiraga ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2024-25. Amakuru ava imbere mu ikipe ya Gisagara avuga ko yasinyishije uyu mukinnyi […]
AS Kigali yabonye umutoza mushya
Nyuma yo gutandukana na Guy Bakila wahoze ari umutoza wungirije wa AS Kigali, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ku mugaragaro ko Idrissa Nyandwi ari we ugiye kumusimbura muri izo nshingano, aho agiye gufatanya akazi na Mbarushimana Shaban, umutoza mukuru. Uyu mutoza mushya si izina rishya mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko aherutse gutandukana na Police FC, […]
Hagiye ahagaragara amafaranga Kalisa Adolphe uzwi nka’ Camarade’ akekwaho kunyereza
Kuri uyu wa Kane wa tariki 25 Nzeri 2025, Kalisa Adolphe uzwi nka’ Camarade’ wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano bikekwa ko yakoze ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje […]
Liverpool yamaze kuvunikisha myugariro wayo w’ingenzi
Myugariro w’imyaka 18 w’ikipe ya Liverpool ukomoka mu Butaliyani, Giovanni Leoni byemejwe ko yagiriye imvune ikomeye y’akagombambari ku mukino we wa mbere yambaye umwambaro w’iyi kipe, byanatumye ku mugoroba ahita asohorwa mu kibuga mu ngobyi y’abakinnyi. Leoni yari yagaragaye bwa mbere imbere y’abafana ba Liverpool kuri Anfield, mu mukino wa Carabao Cup batsinzemo Southampton ibitego […]
Lamine Yamal yakoze agashya nyuma yo kuba uwa kabiri mu bihembo bya Ballon d’or
Lamine Yamal uherutse kugwa mu ntege Ousmane Dembélé wegukanye Ballon d’or ya 2025 yatunguye abayobozi na bagenzi be n’abandi bakinana muri FC Barcelona, abagurira ibyo kurya bikozwe mu migati ikozwe bizwi nka hamburger . Nyuma y’umuhango wo gutanga ibihembo by’umupira w’amaguru bikomeye wabereye i Paris, aho Lamine Yamal yegukanye Kopa Trophy [igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri […]
Papa wa Lamine Yamal yagize icyo avuga ku kuba umuhungu we yabuze Ballon d’Or
Umubyeyi wa Lamine Yamal usanzwe amureberera inyungu, yatashye avuga ko umwaka utaha umuhungu we agomba kwegukana Ballon d’Or nyuma y’aho iy’uyu mwaka itwawe na Ousmane Dembélé. Uwo mubyeyi yagaragaje ko kuba umwana we ategukanye icyo gikombe gikuru kurenza ibindi muri ruhago y’Isi bishobora kumugiraho ingaruka mu myitwarire nk’umwana ukuri muto watwaye ibikombe bitandukanye akanitwara neza […]
Uwatoje Alexander Isak akiri muto yavuze amagambo yatangaje benshi
Umutoza watoje Alexander Isak ubwo yari mu cyigero cy’imyaka 13 na 15 yavuze ko yatunguwe cyane no kuba yaravuyemo umukinnyi wabigize umwuga kubera ko akiri muri iyo myaka yari umukinnyi usanzwe ndetse atagaragaza ubushobozi bwo kuzavamo umukinnyi ukomeye nk’uko bimeze ubu. Ibi yabitangaje mu gihe uyu Munya-Suwede kuri ubu ari we mukinnyi uhenze kuruta abandi […]