Category: UBUZIMA
MINISANTE igiye guha abajyanama b’ubuzima bo mu Ntara y’amajyepfo y’igihugu cy’u Rwanda amagare ndetse na telephone
Minisiteri y’Ubuzima yasezeranyije abajyanama b’ubuzima bo mu Ntara y’Amajyepfo ko muri uku kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2025 bazahabwa telefone ziborohereza itumanahaho, ndetse nyuma bahabwe n’amagare yo kubafasha mu ngendo. Ibyo ni bimwe mu byagarustweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri iyo ntara. Ni uruzinduko yasuyemo inzego zitandukanye z’ubuvuzi mu […]
Imbuto n’imboga byasimbujwe ibinyamavuta by’inganda: Intandaro y’umubyibuho ukabije mu bana
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryatangaje umwama umwe mu icumi ku Isi, bangana na miliyoni 188 bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije bakomora ku kurya ibiryo by’ibinyamavuta bikorerwa mu nganda, bikaba bibangamira ubuzima bwabo ndetse n’imyigire.Ni ibikubiye muri Raporo UNICEF yashyize ahagaragara ku wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, nyuma yo gukusanya amakuru mu bihugu […]
Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu itunguranye ituma abantu barushaho gukunda kurya isukari
Ice cream, amavuta akonje cyane n’ibinyobwa bikonje cyane bigira igikundiro cyihariye mu bihe cy’ubushyuhe mu mpeshyi. Uko ihindagurika ry’ibihe rituma ubushyuhe bwiyongera, ni ko benshi barushaho kubikoresha kurushaho, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza, bikaba biteye impungenge ku buzima. Pan He, umwanditsi w’iyi nyandiko akaba n’umwarimu mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibidukikije n’imibereho irambye muri Kaminuza ya Cardiff, yavuze […]
Mu Rwanda Ikoranabuhanga riri gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina_Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bw’Umuryango nyarwanda uharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugabo abigizemo uruhare, (RWAMREC) bwagaragaje ko abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryifashishije ikoranabuhanga rigaragara mu buryo butandukanye. Harimo, gusakaza amakuru bwite cyangwa y’ibanga y’umuntu atabizi, abasakaza amafoto cyangwa […]
Ese wari uziko kumara umwanya munini mu bwiherero bishobora kugutera indwra izwi nka Hémorroïdes
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara umwanya munini usutamye mu bwiherero bigira ingaruka zirimo kurwara indwara ya ‘Hémorroïdes’ ituma umuntu ababara mu kibuno akaba yakwituma amaraso. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu kigo Beth Israel Deaconess Medical Center cyo muri Israel bwagaragaje ko abantu benshi bakunda gukoresha telefone mu bwiherero bari kwituma, bakamaramo umwanya munini, ibituma imitsi n’ibindi bice […]
Menya indwara zandurira mu gusomana
Gusomana bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati y’abakundana. Ni umuco ku batuye mu bihugu byinshi kuko hari abasomana mu buryo bwo gusuhuzanya. Nubwo uyu muco wagiye ukwirakwira hirya no hino ku Isi, hari zimwe mu ndwara zihererekanywa binyuze mu matembabuzi y’abari muri iki gikorwa nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Medical News Today cyo mu Bwongereza. Izi ni […]
Ibyo utari uzi ku ndwara ya Asphyxia yahitanye Gogo Gloriose
Asphyxia yahitanye ubuzima bw’umuhanzikazi Gogo, ni indwara ikomeye ishobora guhitana ubuzima mu gihe gito cyane. Kumenya ibimenyetso byayo, impamvu ziyitera ndetse n’uburyo bwo kuyirinda cyangwa kuyivura ni ingenzi cyane. Abahanga mu by’ubuzima, bakunze gusaba abantu kumenya uburyo bw’ibanze bwo kwirinda ibintu bishobora kubateza iki kibazo cyo kubura umwuka. Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 04 […]
Ebola yongeye kwibasira DRC
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kandi ko kimaze kwica abantu 16 mu ntara ya Kasai. Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara ingagi, inkende n’ibitera. Iyi ndwara yandura byihuse, […]
Inkuru y’Akababaro: Gogo wamamaye mu ndirimbo Blood of Jesus yitabye Imana
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gloriose Musabyimana wamamaye ku izina rya Gogo. Amakuru ava mu nshuti n’abari bamwegereye avuga ko Gogo yasanzwe afite ikibazo cy’indwara y’umutima. Gusa urupfu rwe rwatewe n’indwara yitwa Asphyxia, iterwa no kubura umwuka […]
Havumbuwe umuti mushya uvura umuvuduko w’amaraso
Uruganda ruzobereye mu gukora imiti n’inkingo rwa AstraZeneca, rukorera mu Bwongereza rwashyize hanze umuti wa “Baxdrostat” witezweho kuvura umuvuduko w’amaraso ukabije mu gihe uyu muti waba wemejwe ugatangira gukoreshwa.Byatangajwe ku wa 30 Kanama 2025, mu Nama ngaruka mwaka yo kurwanya irwara zibasira umutima, ihuriza hamwe ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi by’ibumbiye mu tsinda rya […]