Category: IBITARAMO
Nyuma y’imyiteguro ikomeye Elayono Worship Family baje gukora igitaramo Edition ya 2 bise “ Ndi uwe” bituma abantu benshi babyakiriramo agakiza
Elayono Worship Family bakoze igitaramo gikomeye bise “Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2”, cyabaye ku nshuro ya kabiri dore ko buri mwaka biyemeje kujya bakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyatanze umusaruro ubyibushye aho abantu 12 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo. Tariki ya 16 Kanama 2025, ni bwo […]
Amarira y’ibyishimo n’imitima 12 yakiriye Kristo mu gitaramo ‘Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2’ cya Elayono Worship Family
Mu masaha y’umugoroba wo ku wa 16 Kanama 2025, urusengero rwa New Life Bible Church rwuzuye indirimbo z’amashimwe, abaririmba ndetse n’abitabiriye bari mu munezero udasanzwe. Icyabazanye cyari kimwe: Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2. Mu ndirimbo zabo zakunzwe nka “Mwami Mana” na “Urera”, Elayono Worship Family yongeye kugaragaza ko kuramya Imana ari isoko […]
Rubavu Yiteguye Guhemburwa n’Igiterane “Kuramya bikora ku mutima w’Imana”
Mu karere ka Rubavu hateguwe igiterane cy’amasengesho n’indirimbo gihariye cyiswe “Kuramya Ku Mutima W’Imana”, kizabera kuri Zion Temple CC Rubavu ku itariki ya 31 Kanama 2025 guhera saa munani z’amanywa (2PM). Iki giterane cyateguwe na Confi, umuramyi w’inararibonye mu Rwanda no hanze, akaba ari we wazanye iki gitekerezo cyiza cyo gufasha abakunzi b’Imana gusubiza amaso […]
Igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana “Rwanda Shima Imana” kigiye kubera mu Gihugu hose
Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, kigiye kuba mu buryo bw’umwihariko aho kizabera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda. Biteganjijwe ko kizaba mu mpera z’icyumweru gitaha hagati yo ku wa 29 na 31 Kanama 2025. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025 na Komite Mpuzabikorwa y’iki gitaramo, […]
Nyuma y’indirimbo za Holy Nation Choir zigaruriye imitima y’abatuye isi, ubu baritegura igitaramo gikomeye i Kigali
Korali Holy Nation igiye gukora igitaramo gikomeye “Holy Melodies Concert”Korali Holy Nation imaze kumenyekana cyane mu Rwanda no ku isi yose binyuze mu ndirimbo zayo zifite ubutumwa bw’ukuri bwa Gikristo. Iyi korali isanzwe ibarizwa muri ADEPR Gatenga, ikaba yaragiye igira uruhare rukomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana hifashishijwe indirimbo.Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo nka […]
True Vine Worship Team yateguye Rabagirana Rwanda Crusade ya 3, yitezweho guhuza abaramyi n’abavugabutumwa bakomeye
True vine worship team True Vine Worship Team ikomeje kuba imwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda kubera uburyo ikoresha umuziki mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu benshi. Iri tsinda rizwiho gukora live sessions zitandukanye, aho abaririmbyi baryo bagaragaza ubwitange n’umurava mu kuririmba indirimbo zifasha imitima ya benshi kwegera Imana. Mu buryo budasanzwe, True […]
Kiliziya Gatolika yaburiye abantu mbere yuko hizihizwa Asomusiyo
Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, iherereye muri Diyosezi Gikongoro yaburiye abantu ibasaba kwirinda abatekamutwe bitwikira ko bavuye i Kibeho cyangwa bahakora bakabiba utwabo. Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, ku wa 10 Kanama 2025, mu itangazo ryagenewe abakirisitu n’abandi bose bagera i Kibeho mu gihe Isi yose […]
Igitaramo cya Richard Ngendahayo cyimuwe
Umuhanzi Richard Ngendahayo urimo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Niwe healing Concert’ kizabera i Kigali muri BK Arena kimuriwe indi tariki. Binyuze mu itangazo ryatanzwe n’isosiyeti imufasha gutegura iki gitaramo yitwa ‘Fill the Gap Limited’, yavuze ko iki gitaramo cyari kuzaba ku wa 23 Kanama 2025 cyimuriwe ku wa 29 Ugushyingo 2025. […]
Korali Holy Nation igabanyije amatsiko y’abakunzi b’indirimbo z’Imana, itanga Isezerano ry’Umunsi w’amateka
HOLY NATION CHOIR YATANGAJWE N’ITARIKI IDASANZWE YO KUWA 25 UKWAKIRA 2025 Korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga yongeye gushimangira izina ryayo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, itangaza ko tariki ya 25 Kanama 2025 izaba ari umunsi udasanzwe abantu bose bakwiye gutegereza n’amatsiko menshi. Iri tsinda ry’abaririmbyi n’abaririmbyi b’indirimbo z’Imana ryateguje […]
Aimé Lewis na The Way of Hope Choir basusurutsa Kibuye mu gitaramo ‘Wakunzwe Rwinshi Concert Part 2
Aimé Lewis, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Wakunzwe Rwinshi Concert Part 2” kizabera mu mujyi wa Kibuye, kikabera mu rusengero rwa Galilaya SDA Church, ku wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 guhera saa 8:00 z’amanywa. Iki gitaramo kizaba kirimo no kumurika ku mugaragaro Volume ya mbere y’album nshya ya Aimé Lewis.Iki gitaramo […]