Category: IBITARAMO
Injili Bora Choir yatumiye abakunzi bayo mu rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo budasanzwe
INJILI BORA CHOIR YITEGURA IGITARAMO CYA “WE 4 THE GOSPEL” Injili Bora Choir, imwe mu makorali akunzwe cyane hano mu Rwanda ikorera umurimo w’Imana muri Église Presbytérienne au Rwanda (EPR), yatangaje igitaramo gikomeye bateguye kizaba ku wa 16 Ugushyingo 2025, kikabera ku Gisozi ku rusengero rwa Bethesda Holy Church. Iki gitaramo cyiswe We 4 the […]
Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bahamagariwe kutazabura muri Dove hotel mu gitaramo cy’amateka
Junior Jehovah Jireh Choir igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika album yabo nshya bise IMANA IRACYAKORA, kikazabera i Kigali muri Dove Hotel Gisozi, Ntora Church, tariki ya 04-05 Ukwakira 2025. Iki gitaramo giteganyijwe guhera saa 07:00 kugeza saa 13:00, kikaba ari kimwe mu bikorwa byitezweho guhembura imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.Iyi chorale […]
Jesca Mucyowera yahaye ikaze Alarm ministries muri Restoring Worship Experience
Umuramyi Jesca Mucyowera yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Restoring Worship Experience”, kizabera i Kigali ku wa 2 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo kitezweho kuba umwe mu miyoboro y’ivugabutumwa itazibagirana mu mateka y’umuziki nyarwanda.Iki gitaramo kizabera kuri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village – KCEV) kikazatangira kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (4PM) kugeza saa yine z’ijoro (10PM). […]
Umuramyi Job batatu yatangaje ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana hifashishijwe ikoranabuhanga
JOB BATATU YAMURIKIYE ABANTU BENSHI IGIKORWA GIKOMEYE CY’IVUGABUTUMWA RY’INDIRIMBO Job Batatu, yitegura kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi be. igitaramo cye cyitwa “Path to Salvation”, kigiye kubera ku rubuga rwa YouTube, aho akomeje guharanira kugeza ku isi yose ibihe byiza byo kuramya Imana Job Batatu ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite icyerekezo cyagutse mu muziki wa […]
Byinshi utamenye kuri Shiloh Choir y’i Musanze itegerejwe mu gitaramo “The Spirt of Revival 2025” giteganyijwe kuzabera i Kigali
Shiloh Choir itegerejwe muri Kigali mu gitaramo cyayo bwite ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze. Yavutse tariki 3 Nzeri-2017, ikaba imaze imyaka 8 mu murimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo. Bijyanye n’uko ari Korali yavutse iturutse mu ishuri […]
“Special Sunday” ni igitaramo cyateguwe n’umuramyi Eric Niyonkuru azahuriramo n’abandi baramyi batatu bo muri FinLand
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeli 2025, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Niyonkuru, arakora igitaramo cy’imbaturamugabo azahuriramo n’abaramyi batatu bo muri Finland. Iki gitaramo ’Special Sunday’ kibaye ku nshuro ya kabiri. Uyu mwaka gifite umwihariko kuko cyatumiwemo Ev. Elissa Rutaganira uzaturuka mu gihugu cya Sweden. Abazitabira bazumva ubuhamya n’indirimbo nshya zizashyirwa […]
Umwigisha ukunzwe na benshi mu Rwanda azaba ku ruhimbi rwa ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cya Baraka Choir
Chorale Baraka yo muri ADEPR Nyarugenge ikomeje gutungura abakunzi bayo mu myiteguro ya IBISINGIZO LIVE CONCERT, igitaramo gikomeye giteganyijwe ku matariki ya 4–5 Ukwakira 2025. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya Inyabushobozi ndetse no gutangaza amakorali n’abaramyi azafatanya nayo arimo Gatenga Worship Team na The Light Worship Team, kuri ubu hanatangajwe umwigisha w’ijambo ry’Imana uzagaragara […]
Album nshya ya Israel Mbonyi igiye gusiga amateka akomeye
Israel Mbonyi agiye kumurika Album ye ya Gatanu mu gitaramo gikomeyeUmuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ku mugaragaro ko agiye kumurika album nshya ya Gatanu mu gitaramo gikomeye kizabera mu Rwanda. Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa 5 Ukwakira 2025, guhera saa kumi […]
IBISINGIZO LIVE CONCERT: Chorale Baraka nyuma yo guha ikaze The Light Worship Team igiye gutangirira ibisingizo kuri Life Radio
Chorale Baraka yo muri ADEPR Nyarugenge ikomeje ibikorwa byayo bikomeye byo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Inyabushobozi”, iyi korali ikomeje kwitegura igitaramo cy’amateka yise IBISINGIZO LIVE CONCERT kizabera kuri ADEPR Nyarugenge ku itariki ya 4–5 Ukwakira 2025. Indirimbo Inyabushobozi imaze gusohoka yashimishije cyane abakunzi b’umuziki wa gikirisitu, […]
Ibisingizo Live Concert: Umwanya w’ivugabutumwa n’ijambo ry’Imana hamwe n’abashumba barinze ubuhamya bwabo neza
BARAKA CHOIR IGEZE KURE YITEGURA IGITARAMO “IBISINGIZO LIVE CONCERT” KIZASUSURUTSWA N’ABASHUMBA BAKUNZWE MU RWANDA Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyiswe “Ibisingizo Live Concert” kizaba tariki ya 4-5 Ukwakira 2025. Iki gitaramo kizahuriramo imbaga y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kikazanasusurutswa n’amakorali akomeye n’ijambo ry’Imana rizanyuzwa mu bashumba […]