20 October, 2025
1 min read

Kigali: Abitabiriye Siporo Rusange bakoze imyitozo ya Karate

Nk’uko bimaze kumenyerwa n’abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi hakorwa Siporo rusange (Car free day), iyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ntiyari isanzwe kuko yari irimo n’imyitozo ya Karate. Ni Siporo rusange yanitabiriwe n’abasanzwe bakina uwo mukino barimo Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Perezida […]

1 min read

Myugariro w’Amavubi yasinye amasezerano mashya mu ikipe yo muri Libya

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) , Manzi Thierry yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Al Ahli SC (Tripoli). Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yari aherutse gutwara igikombe cya shampiyona hamwe n’iyi kipe nyuma yo gutsinda Al Hilal SC Benghazi ibitego bibiri ku busa(2-0) harimo n’igitego cya Manzi. Manzi yahisemo gukomezanya n’iyi […]

1 min read

Uwakiniye Manchester United yibwe

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Demetri Mitchell, yasabye ubufasha nyuma y’uko imodoka ye nshya ya BMW yuzuye ibintu by’agaciro yibwe mu ijoro ubwo yimuriraga ibintu bye mu rugo rushya. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yari avuye i Manchester ajyana ibintu bye i Essex nyuma yo kwerekeza muri Leyton Orient mu isomo ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ry’iyi […]

1 min read

Gary Neville yangiwe kwinjira kuri sitade nyuma y’ibyo yatangaje

Umusesenguzi w’ikinyamaku sky Sports, Gary Neville, kuri ubu ntiyemerewe kugera kuri City Ground ku kibuga cya Nottingham Forest nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino 2025-2026, yibasiye nyiri iyi kipe Evangelos Marinakis. Gary Neville, ku mukino wa Nottingham Forest na Leicester City F.C yibasiye Evangelos Marinakis ndetse aranamunenga cyane kubera kujya mu kibuga akanasatira umutoza w’ikipe Nuno […]

1 min read

Impungenge zikomeje kuzamuka ku gikombe cy’Isi cyo muri Amerika

Mu gihe abafana b’ikipe y’igihugu ya Brazil bari guteganya kuzasura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikombe cy’Isi cya 2026 bashobora kubura viza bitewe n’itegeko rishya Perezida Donald Trump arimo kwitegura gushyiraho, nk’uko CNN ibivuga. Iri rushanwa rizabera muri Amerika, Mexique na Canada kuva ku ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, rikaba rizitabirwa […]

1 min read

Imikino mpuzamahanga y’amarobo igiye kubera mu Bushinwa

UBushinwa bwatangije imikino mpuzamahanga ya mbere y’amarobo “World Humanoid Robot Games” izamara iminsi itatu, igamije kwerekana aho bugeze mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence). Iri rushanwa rihuriyemo amakipe 280 aturutse mu bihugu 16. Amarobo azahatana muri irushanwa azaba ari mu bisata bitandukanye birimo imikino ngororamubiri , gusiganwa ku maguru, Tenis yo ku meza, […]

1 min read

Tottenham Hotspur yamaganye irondaruhu ryakorewe umukinnyi wayo

Ikipe ya Tottenham Hotspur yamaganye amagambo yuzuyemo ivangura rishingiye ku ruhu yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umukinnyi wayo, Mathys Tel, ahushije penaliti mu mukino wa UEFA Super Cup batsinzwemo na Paris Saint-Germain. Mathys Tel, ufite imyaka 20 usanzwe ufite uruhu rwirabura, yari umwe mu bakinnyi babiri ba Tottenham bananiwe gutsinda penaliti zabo ubwo […]

1 min read

Donnarumma agiye kujyana PSG mu nkiko

Uhagarariye inyungu za Gianluigi Donnarumma, Enzo Raiola mwene wabo wa nyakwigendera Mino Raiola wapfuye mu mwaka 2022 yatangaje ko bashobora kujyana PSG mu nkiko nyuma y’uko basohoye Donnarumma mu ikipe bakamusimbuza Lucas Chevalier. Donnarumma ubu arifuza kwerekeza muri Premier League kandi ari ku rutonde rwa Manchester City mu gihe Ederson yaba agiye mbere y’uko uku […]

1 min read

Ayabonga Lebitsa yatandukanye na Rayon Sports

Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera ibibazo bijyanye n’umuryango we. Uyu mugabo yari amaze iminsi yarasubiye iwabo nyuma yo gukora akazi igihe gito muri Rayon Sports nubwo yari yaje mu kazi n’ubundi atinze kubera gupfusha umubyeyi. Mu gusezera yavuze ko yishimiye uburyo yabanye na […]

en_USEnglish