16 August, 2025
1 min read

João Félix yasanze Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia

Umunya-Portugal Joao Felix yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia(Saudi-Pro League) kuri miliyoni 50 z’ama-euro. Uyu musore yari amaze igihe nta musaruro muri Chelsea ndetse yagiye atizwa ariko kuzamura urwego byaranze ibyatumye hafatwa umwanzuro wo kumurekura. Al Nassr izi miliyoni 50 z’ama-euro izazitanga mu bice bibiri aho […]

1 min read

Luis Diaz yamaze kumvikana na Bayern Munich

Umunya-kolombiya, Luis Diaz w’imyaka 28 yamaze kumvikana n’ikipe ya Bayern Munich kuyerekezamo ku masezerano y’imyaka ine. Mu ntangiriro z’iki gihe cy’igura n’igurisha, Liverpool yari yanze ubusabe bwa Bayern bufite agaciro ka miliyoni€67.5, ariko nk’uko byatangajwe na The Athletic ku wa Gatanu, ibiganiro byongeye gusubukurwa. Luis Diaz afite amasezerano azarangira muri Kamena 2027, ariko yagaragaje ko […]

1 min read

Tottenham Hotspur birangiye ibuze Morgan Gibbs-White

Morgan Gibbs-White yashyize umukono ku masezerano mashya azatuma azageza mu mwaka 2028 ari umukinnyi wa Nottingham Forest, akuraho urujijo rw’ahazaza he. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yasaga nk’ugiye kwerekeza muri Tottenham Hotspur, nyuma y’uko iyi kipe yo mu majyaruguru ya Londres yatekerezaga ko niyishyura amafaranga yakwemerera umukinnyi gusohoka(release clause) angana na miliyoni £60 bizakunda. Tottenham yari […]

1 min read

PSG yaciye amarenga yo kudakomezanya na Donnarumma

Paris Saint-Germain yamaze gutangira urugendo rwo kumvikana n’umuzamu mushya bikaba bivuze ko ahazaza ha Gianluigi Donnarumma hashobora guhinduka, aho Manchester United na Manchester City biteguye guhita bamusinyisha. Man United iracyashaka umusimbura wa Andre Onana nyuma y’imyaka ibiri itaramuhiriye, aho yakoze amakosa 8 yatanze ibitego, akarusha abandi banyezamu bose muri Premier League. Manchester City na yo […]

2 mins read

Inter Miami CF Yasinyishije Umukinnyi Mpuzamahanga wo hagati Rodrigo De Paul

Umukinnyi wo mu kibuga hagati w’umunya-Argentine, Rodrigo De Paul w’imyaka 31 y’amavuko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuye muri Atletico Madrid yo muri Espagne. Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu beza ku isi ku mwanya we, yitezweho kuzamura urwego rwikipe ya Inter Miami cyane cyane mu kibuga hagati […]

1 min read

Taddeo Lwanga watandukanye na APR FC yatangiye imyitozo mu yindi kipe

Umugande ukina hagati mu kibuga yugarira Taddeo Lwanga watandukanye n’ikipe ya APR FC Ku mpera z’umwaka w’imikino 2024-2025 yatangiye imyitozo mu ikipe ya Vipers FC Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino mu gihugu cya Uganda ni imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu ndetse yitabira imikino Nyafurika kenshi ikajya no mu matsinda. […]

1 min read

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye urugamba rwo gusimbuza Biramahire Abeddy

Ikipe ya Rayon Sports yegereje gusinyisha rutahizamu wa Rutsiro FC, Habimana Yves nyuma yo gutakaza Biramahire Abeddy nk’uko amakuru abyemeza. Tariki 06 Nyakanga 2025, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano rutahizamu wari wabafashije mu mwaka ushize w’imikino, Biramahire Abeddy akaba yari yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu rutahizamu wabaye uwatsinze ibitego wa Kabiri mu ikipe […]

1 min read

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje imikino izakina mbere ya ‘Rayon Day’

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ingengabihe y’icyumweru cyagenewe ibikorwa bitandukanye bireba iyi kipe bizaba birimo imikino ya gicuti ndetse n’umunsi wo kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka mushya w’imikino wa 2025-2026. Rayon Sports yari yaramaze gutangaza ko kuri Rayon Day izakina na Young Africans ndetse n’ibiciro byo kuri uyu mukino byamaze gushyirwa ahagaragara. Mu kiganiro […]

1 min read

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje urugamba rwo kwivana mu bibazo irimo

Umurundi Haringingo Francis Christian yamaze kugirwa umutoza wa Kiyovu Sports mu gihe iyi kipe yari mu rungabangabo mu kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026. Haringingo yari umutoza wa Bugesera FC umwaka ushize w’imikino nubwo atawusoje akaba yari amaze amezi atatu nta kazi yari afite. Ubwo yatandukanaga na Bugesera FC umwaka ushize yasimbuwe na Banamwana Camarade […]

en_USEnglish