Papi Clever & Dorcas bagarukanye ubutumwa bwo gushimira Imana ku gitambo cya Kristo mu ndirimbo nshya “Mpimbariza Imana”
Abaramyi Papi Clever na Dorcas bongeye gukora mu nganzo bahembura imitima ya benshi mu ndirimbo nshya yasohotse ku wa 6 Werurwe itanga ubutumwa bwo gushima Imana ku bw’urukundo rwayo n’agakiza abantu baboneye muri Yesu Kristo. Mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda hakomeje kumvikana indirimbo zifasha abakristo gushimangira ukwizera kwabo. Muri izo ndirimbo harimo “Mpimbariza […]
Ben & Chance bibukije abakristu ko Yesu ashobora guhindura amateka y’umuntu mu ndirimbo Igikomere Cyanjye
Kuri uyu wa 5 Werurwe, abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya Imana basohoye indirimbo igaruka ku buzima bw’umuntu wahinduwe n’urukundo rwa Yesu, igahamagarira abakristu kwizera ko Imana ishobora gukura umuntu mu mibabaro ikamushyira mu byishimo. Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben & Chance ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa Igikomere Cyanjye […]
Ubutumwa bwo gushima Imana bwumvikanye mu ndirimbo “Nzahora Nshima” ya Philadelphia Choir Adepr Nyamata
Mu majwi n’injyana inogeye amatwi, Korali imaze kubaka izina mu Rwanda yagarukanye indirimbo igaruka ku gitambo cya Yesu Kristo n’urukundo rwe rwatumye abantu babona agakiza, igashishikariza abakristo gukomeza gushima Imana no kwizirika ku musaraba ndetse bakiringira urukundo rwe rudacogora. Mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda hakomeje kumvikana indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana […]
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bateraniye mu Nteko Rusange ya 177 iri kubera ku Ruyenzi
Abepesikopi Gatolika bo mu Rwanda bari mu nama izamara iminsi ine, ikazibanda ku buzima bwa Kiliziya, ubutumwa buvuye i Roma n’icyemezo cyo kugirwa Umuhanga wa Kiliziya kwa Mutagatifu Yohani Henri Newman. Kuva ku wa Kabiri tariki ya 03 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bahuriye ku Ruyenzi […]
Ubutumwa bw’agakiza buri mu ndirimbo Ameniweka Huru Kweli bwakoze ku mitima ya benshi
Abaramyi basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu myaka 2 ishize basohoye indirimbo bafatanyije na Merci Pianist ihamagarira Abakirisitu gushima Imana yababohoye, ikabibutsa ko agakiza ari impano y’ubuntu ibakura mu bubata bw’icyaha. Itsinda ry’abaramyi Papi Clever & Dorcas rifatanyije na Merci Pianist, tariki ya 25/ 05/ 203 ryashyize hanze indirimbo yitwa Ameniweka […]
Fleury Legend na Bahavu Jannette Usanase bizihije isabukuru y’imyaka 5 bamaze mu rushako
Umwe mu bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane mu gutunganya indirimbo yizihije isabukuru y’imyaka itanu y’urushako yerekana urukundo rwe ku mugore we mu butumwa bwuzuye imitoma yanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Fleury Legend utunganya amashusho y’indirimbo za Gospel mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo by’imyaka itanu amaze mu rushako hamwe n’umugore we Bahavu Jannet Usanase […]
Adrien Misigaro yagaragaje icyubahiro gitegereje abakiranutsi mu ndirimbo ye nshya “Uw’Umwami Akunda”
Hasohotse indirimbo nshya Uw’Umwami Akunda itanga ubutumwa bukomeye ku bakiranuka no ku bantu bahitamo inzira y’ukuri, ibibutsa ko Imana iha icyubahiro abayikunda kandi bakirinda ibibi. Umuhanzi Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo igaruka ku rukundo rw’Umwami ku bantu bakiranuka, agaragaza ishusho y’Umwami uhora yita ku byo abagaragu be bakora. Yashimangiye ko Imana itita gusa ku bikorwa […]
Uratangaje: Indirimbo nshya ya Bienvenue Zebedayo ihamya imbaraga z’agakiza n’ishimwe
Ku wa 25 Gashyantare, Bienvenue Zebedayo yasohoye indirimbo yise “Uratangaje,” igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no guhamya impinduka izana mu buzima bw’abayizeye, cyane cyane Abakirisitu. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bienvenue Zebedayo, yashyize hanze indirimbo nshya yise Uratangaje, igaruka ku rugendo rw’agakiza n’ukuntu Yesu ahindura ubuzima bw’umuntu wari waracitse intege. Iyi ndirimbo […]
Kabgayi: Inteko y’Umuco yatangaje ko hakiri intege nke mu guteza imbere indangagaciro z’umuco mu miryango no mu rubyiruko
Mu kwizihiza Umunsi w’Umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi, Inteko y’Umuco yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 2025, inagaragaza ko hakiri icyuho mu gutoza indangagaciro mu miryango nubwo urubyiruko ruri ku kigero gishimishije mu kuzimenya. Ku wa 26 Gashyantare 2026 mu karere ka Kamonyi, mu birori byabereye mu ishuri ryisunze Mutagatifu Berenadeta, hizihijwe Umunsi w’Umuco […]
Ubutumwa bwo gushima Imana bwumvikanye mu ndirimbo nshya “Amen” y’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda
Abanyarwenya bamaze kwamamara mu Rwanda bakoze mu nganzo maze bashimira Imana mu ndirimbo nshya basohoye ku wa 25 Gashyantare 2026. Ni inndirimbo igaragaza impinduka n’ishimwe riturutse ku mitima y’abanyarwenya, kuri iyi nshuro bahisemo gushimisha Imana binyuze mu muziki wo kuramya no kuyihimbaza. Abanyarwenya bakunzwe cyane mu Rwanda, Burikantu na Buringuni, bafatanyije na Jacky na Borah […]