18 July, 2026
2 mins read

Paruwasi ya Gitarama yatangirijwemo ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abemera Kristu

Uyu muhango wo gutangiza iki Cyumweru wabaye ku wa 18 Mutarama 2026 uhuza amadini atandukanye mu Karere ka Muhanga mu gusabira hamwe ubumwe n’urukundo hagati y’abakristu. Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya Gitarama, habereye umuhango wo gutangiza ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’Abemera Kristu, igikorwa ngarukamwaka […]

2 mins read

Kiliziya Gatorika mu myiteguro ya SIGNIS World Congress 2026 izabera i Kigali

Inama ya kabiri ya Komite itegura kongere Mpuzamahanga yateraniye ku kicaro cya CEPR ku Ruyenzi, isuzuma aho imyiteguro igeze n’ingamba zo kuyihutisha. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) kiri ku Ruyenzi, habereye inama ya kabiri ya Komite ishinzwe gutegura SIGNIS World Congress 2026, Kongere Mpuzamahanga […]

3 mins read

Diyosezi ya Byumba yungutse abandi baseserdoti batatu mu muhango wabereye kuri Katederali ya Byumba

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2026, muri Paruwasi Katederali ya Byumba, habereye ibirori by’itangwa ry’Ubusaserdoti ku bari abadiyakoni batatu ari bo Oscar Kwizera, Emmanuel Kavutse na Jean de Dieu Nsabimana. Ni mu Misa yayobowe na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ari kumwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba uri mu […]

2 mins read

Vatican na Koweti bashimangiye ubufatanye mu kubaha amadini no guteza imbere amahoro mu Kigobe cy’Abarabu

Uruzinduko rwa Karidinali Pietro Parolin rwagaragaje intambwe nshya mu mubano wa dipolomasi umaze imyaka irenga 50. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rihuriweho na Leta ya Vatican na Leta ya Koweti, impande zombi zashimangiye akamaro ko kubahana no kubana mu mahoro hagati y’amadini atandukanye, mu rwego rwo guteza imbere amahoro, ubwumvikane n’ubwiyunge mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu. Ibi […]

3 mins read

Ubukwe bwuzuye ukwizera n’urukundo: Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyo Bosco, yatangiye urundi rugendo rw’ubuzima bwe ashinga urugo na Mukamisha Irene mu muhango wahuje umuco, amategeko n’iyobokamana. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, mu busitani bwa Kaleb Garden mu Mujyi wa Kigali, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo […]

4 mins read

Kuva ku guhurira mu rusengero kugera ku isezerano: Urugendo rw’urukundo rwa Gideon Kirui na Tabea Jasmin rwabagejeje ku gushakana

Inkuru ya Gideon Kirui n’umugore we w’Umunyadage, Tabea Jasmin Schumann, igaragaza ko urukundo rufite imizi mu Ivanjili rushobora gutsinda inzitizi zose, rukubaka ubumwe burenze imbibi z’ibihugu n’imyumvire y’abantu. Mu gihe isi ikomeje kugaragaramo amacakubiri ashingiye ku moko, ku muco no ku mateka, inkuru ya Gideon Kirui, umusore wo mu Karere ka Nakuru muri Kenya, n’umugore […]

3 mins read

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu 2026 kigiye gutangira

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje aho imyiteguro igeze, usobanura intego n’akamaro k’iki cyumweru kizizihizwa kuva ku wa 18 kugeza ku wa 25 Mutarama 2026. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda) wagiranye inama n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, ugamije gutangaza aho imyiteguro yo kwizihiza Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe […]

2 mins read

Pastor Franklin Graham yahamagariye Abanyamerika gusenga no kwihana

Umuyobozi wa Samaritan’s Purse na Billy Graham Evangelistic Association avuga ko igihugu cya Amerika kiri mu bibazo bikomeye, asaba abaturage kwiyunga no gusaba Imana imbabazi mu gihe cy’umwuka mubi wa politiki. Pasto Franklin Graham, uyobora Samaritan’s Purse n’ishyirahamwe rya Billy Graham Evangelistic Association, yahamagariye Abanyamerika bose kwifatanya na we muri gahunda yo gusenga no kwihana […]

2 mins read

Ababikira bo mu muryango wa Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza biyemeje kurengera abagore n’abana bahohoterwa

Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu ngo, itotezwa n’ihezwa bikorerwa abagore n’abana, Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza (La Congrégation des Sœurs de Notre-Dame de Charité du Bon Pasteur), ukomeje kwiyemeza ubutumwa bwo kuba hafi y’abababaye, ubaha ihumure , icyubahiro n’icyizere. Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba […]

2 mins read

Abakristu barasabwa kongera kwiyumva nk’abagize Kiliziya kurusha kwibanda ku mubare munini w’abayigize

Mu gisubizo ku barimu ba Gatigisimu, Papa agaragaza ko ikibazo cy’igabanuka ry’abitabira Kiliziya kiboneka no mu bindi bihugu bifite amateka maremare ya gikristu. Papa Leo XIV yagarutse ku kibazo cy’igabanuka ry’abitabira ubuzima bwa paruwasi, cyane cyane imiryango n’urubyiruko, ashimangira ko agaciro nyakuri ka Kiliziya kadashingiye ku mubare w’abayitabira, ahubwo gashingira ku kwiyumva ko umuntu ari […]